RFL
Kigali

Yari afite ubukwe mu 2021! Agahinda mu mugoroba w'ubuhamya ku buzima bw'umuhanzi King Bayo witabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2020 21:01
0


Umuhanzi Ishimwe Frank Soumare [King Bayo] wari ufite ubukwe muri Nyakanga 2021, yagarutsweho na benshi mu mugoroba w'ubuhamya ku buzima bwe, ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere umuco n’uburyo yatumye abarokore bashinga imizi mu ndirimbo zubakiye kuri gakondo nyarwanda.



Ni mu muhango uvuga ku buzima bwe ‘Life Celebration-Ishimwe Frank Soumare’ wabaye ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, ubera muri Ahava River Hall ku Kicukiro haruguru ya New Life Bible Church.

Umuhanzi King Bayo yitabye Imana ku wa 21 Ugushyingo 2020. Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi, inshuti, abavandimwe, umuryango, abo basangiye akabisi n’agahiye, umukunzi we Aline, abo bahuriye mu ngamba n’abandi benshi bazirikana ibihe bidasanzwe bagiranye n’uyu muhanzi wari ukiri muto.

Ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwari rufite! Yashyize imbere gukora indirimbo zubakiye ku muco nyarwanda, atarama mu bitaramo bitandukanye, ahuza inshuti n’imiryango, abo baririmbanye mu Itorero ‘Singiza’ bahombye ‘Ingenzi’.

Yabaye intangiriro nziza y’urugendo rw’umuziki w’umuhanzi Ruti Joel, aba inshuti y’akadasohoka ya Jules Sentore, yita ku muryango we, akundwakaza nyina bituma amufata nk’umugabo we. Ni kimwe mu bishengura umutima w’uyu mubyeyi.

Umuhango wo kuvuga ubuzima bwe waranzwe no kuririmba zimwe mu ndirimbo ze, izo yakoranye na Jules Sentore n’izindi. Witabiriwe n’abarimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu, umuhanzi wagwije ibigwi Masamba Intore, umuhanzikazi Audia Intore n’abandi benshi bafashe mu mugongo umuryango we.

UBUZIMA BWA KING BAYO MU MBONI YA MASAMBA INTORE, JULES SENTORE, BURAVAN, RUTI JOEL NA BABYARA BE:

Masamba Intore yavuze ko King Bayo yakoze byinshi birenze ibyo umuntu yatekereza. Avuga ko yamubonye kwa Se Sentore Athanase, amubwira ko ari umuhungu mwiza w’umuhanga.

Masamba avuga ko yabwiye King Bayo kuba intore nyayo birarenga aba inkotanyi, aho ageze yigisha umuco, ahuza abanyarwanda, abakundisha igihugu ‘kugeza n’aho abakuru b’ibihugu barimo n’abo muri Mali bamuhaye umukono’.

Uyu muhanzi w’umunyabigwi yavuze ko yasabye King Bayo kwiga, ariga koko kugeza aminuje. Ati “Ibyo rero yarabinkundiye, ariga araminuza.” Yashimye buri wese wafashe mu mugongo umuryango w’Abatangana.

Babyara ba King Bayo barimo Audrey bavuze ko yari umuntu udasanzwe mu buzima bwabo. Ko yari umuntu usetsa cyane, uzi gukunda, wabasusurutsaga umunsi ku munsi. Kandi ko bazahora bamuzirikana mu mitima yabo ibihe n’ibihe.


Umuhanzi Jules Sentore yavuze ko we na King Bayo bajyana muri studio bwa mbere byari ibihe bidasanzwe. Amwifuriza iruhuko ridashira ‘kandi twizeye kuzongera guhura’.

Yavuze ko indirimbo ya mbere yakoranye na King Bayo yitwa ‘Uri mu Isi yanjye’. Jules yafashwe n’ikiniga agiye kuvuga indi ndirimbo yakoranye nawe, yakirwa na Buravan avuga byinshi kuri King Bayo.

Buravan yavuze ko gusezeraho neza King Bayo harimo no kuzirikana ibikorwa bye no kuririmba indirimbo ze. Ruti Joel we avuga ko yagize umugisha ukomeye wo kumenya King Bayo, kuko indirimbo ye ya mbere ari we bayikoranye, avuga ko ari ibintu ashimira Imana cyane.

Ruti Joel yavuze ko King Bayo yari umusore w’intore, wabaye intangiriro y’urugendo rw’umuziki we. Yavuze ko akunda King Bayo kandi ko azahora amuzirikana mu mutima we.

Afatanyije na Jules Sentore baririmbye indirimbo ‘Diarabi’ bakoranye na King Bayo. Ni imwe mu ndirimbo zagize igikundiro cyihariye, ku buryo n’ubu igishimwa na benshi.

Buravan ni we waririmbye igitero King Bayo yaririmbye muri iyi ndirimbo. Nawe byageze hagati afatwa n’amarangamutima azirikana ubushuti bw’igihe kirekire yari afitanye n’umuvandimwe we King Bayo witabye Imana.

Yavuze ko hejuru yo kuba yari umuvandimwe wa King Bayo bari inshuti zikomeye. Yavuze ko ubwo yari muri Mali, King Bayo yamubayeho hafi ku buryo buri kimwe cyose yakeneraga yamubazaga.

King Bayo yaririmbye kandi akurira mu itorero ry’abarokore ryitwa ‘Singiza’ yafashije gukora indirimbo za gakondo. Ni itorero ribarizwamo abantu benshi barimo n’umuhanzikazi Audia Intore.

Umuyobozi w’Itorero yavuze ko batangiye gukorana na King Bayo ubwo bari bagarutse mu Rwanda, ndetse bamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza bari kumwe na King Bayo ndetse na Jules Sentore.

Uyu muyobozi yavuze ko bashinga iri tsinda benshi batumvaga ukuntu itsinda ry’abarokore ryakora indirimbo zisingiza Imana ariko zifite umudiho wa gakondo.

Ni ibintu avuga ko baharaniye igihe kinini, kugeza ubwo babigezeho. Yibukije ko hari indirimbo bafite yitwa ‘Rwanda murika urabagirane’ bahimbye bafatanyije na King Bayo baririmbye mu gitaramo bari batumiwemo.

Uyu muyobozi avuga ko King Bayo yagize uruhare runini mu gutuma indirimbo zisingiza Imana zishingiye kuri gakondo mu barokore zishinga imizi. Ati “Ubu turatarama, turabyina. Byari ibintu byasaga n’ibisazi…ariko ndababwira nti niba Dawidi yarabashije gutamba umukenkero ugatakara, natwe twabikora.”

Iyi ndirimbo ‘Rwanda murika urabagirane’ yumvikanamo amagambo yo gushima Imana, no kwifuriza u Rwanda gusagamba ibihe n’ibihe. Iyi ndirimbo bayiteye bazirikana uko bajyaga bayiririmbaga bari kumwe na King Bayo watumye abarokore bahimba indirimbo zubakiye kuri muco.

Mushiki wa King Bayo yashimye abantu bose bababaye hafi muri ibi bitoroshye by’agahinda. Avuga ko kuva King Bayo akiri muto yari ‘umwana w’imico myiza, ukunda abantu, ukunda umuryango n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’umuco’.

Uyu mukobwa yavuze ko King Bayo aho yagiye hose mu bihugu bitandukanye yatambukanye ishema n’isheja ahagararira neza u Rwanda. Yashimye Imana ‘ko yaduhaye umwana mwiza w’imico myiza’. Ati “Yarakoze cyane ku mudutiza, Imana ihabwe icyubahiro.”

Mushiki we avuga ko nk’abakirisitu bazirikana ko King Bayo atapfuye ahubwo ‘yasinziriye’ kuko umunsi umwe azabyuka ari kumwe n’abavandimwe be bamubanjirije’. Avuga ko badateze kwibagirwa King Bayo ‘kuko yari nka Papa, yari inshuti yanjye…Tuzamukumbura.”

Umuhanzi w’umunyabigwi mu Rwanda Masamba Intore Intore, Jules Sentore, Yvan Buravan, Nziza Francis n’abandi bahuje amajwi barahamiriza mu kwizihiza uburyo King Bayo yari umutaramyi ‘wa cyane’.

King Bayo yari afite ubukwe muri Nyakanga 2021: Ubuhamya bw’abavandimwe be ndetse n’umukunzi we Aline

King Bayo yavutse ku wa 31 Mutarama 1987 yitaba Imana ku wa 21 Ugushyingo 2020. Muri uyu muhango wo kuvuga ku buzima bwe herekanwe amashusho y’iminota micye agaragaza amafoto ye mu bihe bitandukanye.

Mu mashusho yafashwe, Jules Sentore yavuze ko King Bayo yabaye inshuti y’igihe kirekire, umuvandimwe udasanzwe bakuranye kwa Sekuru Sentore Athanase. Avuga ko mu mashuri abanza bize mu ishuri rimwe biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Yavuze ko indirimbo ‘Diarabi’ bakoranye izahora imwibutsa King Bayo. Kandi ko ari ikintu yishimira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Nyina wa King Bayo yavuze ko atavuga byinshi ku muhungu we, ariko ko ntacyo yatanze kugira ngo Imana imuhe umwana mwiza nka King Bayo. Yavuze ko kuva umuhungu we yabaho ‘nta na rimwe yigeze yumva yagiranye ikibazo n’abandi.’

Ati “Bayo yari umwana mwiza, yagiraga urukundo, yakundaga abavandimwe, Bayo yari inshuti yanjye.”

Yavuze ko umuhungu we yari umuntu ukunda umurimo, urwanira ishyaka umuryango we. Avuga ko yaharaniye kubanira neza, buri wese. Ndetse ko nta myaka ibiri yashiraga atavuye muri Mali ngo aze kumusura.

Uyu mubyeyi yavuze ko kubera ukuntu umuhungu we yamukundaga byageze n’aho amufata nk’umugabo we. Yafashwe n’ikiniga asuka amarira avuga ko umuhungu we ari mu ijuru, amushimira buri kimwe cyose yakoreye umuryango we.

Uyu mubyeyi waranzwe n’amarira, yavuze ko umuhungu we yakundaga Imana, yibutsa indirimbo yakoranye na Jules Sentore ihimbaza Imana.

Mushiki we, yavuze ko uyu muhanzi yari afite ubukwe muri Nyakanga 2021, yihanganisha umukunzi we Aline biteguraga kurushinga. Amubwira ko umuryango w’Abatangana uzakomeza kumuba hafi umunsi ku munsi.

Mushiki we bakurikirana, yavuze ko King Bayo asize irungu mu muryango. Avuga ko uretse kuba ari umusaza we, yari ‘inshuti yanjye’. Yamwifurije iruhuko ridashira, avuga ko ‘yari umuntu ukunda gusabana cyane’.

Yavuze ko musaza we yahoraga aseka, ko utashoboraga kumubona mu buzima bwe arakaye. Ati “Iteka iyo mwahuraga yarasekaga”. Avuga ko amafoto ye menshi azakomeza kuyabika akayagira urwibutso rudasaza kuri we.

Mushiki we w’uwundi yavuze ko King Bayo ari we watumye yakira agakiza. Ndetse ko King Bayo yajyaga ava ku ishuri akajya gukorera umurimo w’Imana kuri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali. Asaba Imana yakoreye ‘kumwakira’.

Aline wari umukunzi wa King Bayo yavuze ko imyaka ine yari ishize akundana byeruye n’uyu muhanzi. Avuga ko bahuye tariki 21 Mutarama, iba itariki nziza kuri bo kuko bagiye bayikoreraho ibikorwa bitandukanye. Ati “Wari umubare mwiza kuri twebwe’.

Uyu mukobwa yavuze ko yagowe no kwakira urupufu rw’umukunzi we. Avuga ko King Bayo yari ‘umunyakuri’, kandi ko atavugaga ikintu atagihagazeho. Yavuze ko ibi ari bimwe mu byatumye akunda King Bayo, ashima Imana kubwo kuba yaramushyize mu buzima bwe.

Aline yavuze ko yahoraga amubwira ko ari umusore udasanzwe, ndetse ko yashimaga Imana cyane. Uyu mukobwa yavuze ko we na King Bayo bari bafitanye imishinga myinshi bateganyaga. Ati “Nzamukumbura.”

Yasabye Imana kuzamushoboza kwakira ko King Bayo yagiye. Avuga ko yamwigiyeho byinshi birimo gukunda bya nyabyo bitari iby’iki gihe. Ati “Namwigiyeho gukunda by’ukuri atari iby’iki gihe. Mwigiraho kwihangana, mwigira kuba…Namwigiyeho ibintu byinshi.” Ko King Bayo yari umugabo wa nyawe. Ati “Imana imuhe kuruhuka amahoro.”

Uyu mukobwa yavuze ko bari bishimiye guhuza imiryango, ariko ko Imana yari ifite imigambi yayo. Ati “Urabeho umusitari wanjye, inshuti yanjye, urukundo rwanjye.”-Uyu mukobwa yavuze ko azakomeza gukunda umuryango wa King Bayo.

Mu Ukwakira 2017, King Bayo yashyize imbaraga mu muziki, yibanda ku butumwa buvuga ku buzima rusange abantu babayeho.

Uyu muhanzi yagiye gutura mu Mujyi wa Bamako muri Mali, nyuma y’uko abanje gutorezwa mu Itorero rya Sentore Athanase [Se wa Masamba Intore].

King Bayo kandi yize mu ishuri rimwe n’Abazukuru ba Sentore. Uyu muhanzi yakoraga indirimbo zigezweho ziri mu njyana ya Zouk n’injyana zibyinitse za kinyafurika.

King Bayo yatangiye gukunda umuziki yiga mu mashuri yisumbuye i Nyanza muri Mater Dei. Ndetse yagiye akorana ibitaramo n’umuhanzi muri gakondo Jules Sentore.

Ubwo yigaga muri La Colombière yateguye igitaramo yaririmbyemo ahuriramo na Meddy, Jules Sentore, Pastor Gaby, Yves uzwi mu ndirimbo ‘Biri imbere’ ndetse n’abandi batandukanye. Uyu muhanzi yari azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ibihe’, ‘Paradizo’, ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore na Ruti Joel n’izindi.


King Bayo wari washinze Itorero ‘Abatangana’ mu Mujyi wa Dakar muri Mali azashyingurwa ku wa kane tariki 10 Ukuboza 2020.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND