RFL
Kigali

U Rwanda rurishimye kuba twarabonye Karidinali-Perezida Kagame

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/12/2020 14:04
0


Kuri iki Cyumweru tariki 06/12/2020 Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yifatanyije n'Abakristo Gatolika mu Rwanda mu gitambo cya Misa yo kwizihiza Impano y'Ubukaridinali bwa Nyiricyubahiro Antoine Kambanda. Yabwiye abitabiriye iyi Misa ko ari umugisha kuba u Rwanda rufite Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda.



Perezida Paul Kagame yagize ati: ”Uyu munsi abanyarwanda dufite ibyishimo by’uko Kiliziya Gatorika y’u Rwanda yabonye Karidinali”.Mu myaka 120 ishize Kiliziya Gatolika igeze mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ishobora kuba mike cyangwa se myinshi bitewe n’icyo utekereza kuba rero Kiliziya Gatorika ku isi imaze imyaka ibihumbi n’ibihumbi hakaba nta wari yarigeze ahabwa iryo kamba mu Rwanda asanga ari ikintu cy’agaciro.

Yagize ati: ”Kugera ku kintu kiza ntabwo bigombera imyaka myinshi”. Yongeyeho ko ikiza kiba kiza aho kibereye kiza hose ndetse n’ikibi kiba kibi aho kibereye kibi hose.Mu myaka 120 Perezida Kagame yavuze ko ihagije mu kumenya gutandukanya ikibi n’ikiza. Ati: ”Mu myaka 120 twabonye impano”.


Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwishimye kuba rwarabonye Karidinali

Karidinali Antoine Kambanda ni we uhawe izi nshingano bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Perezida Kagame asanga ari ibintu byo gushimira. Ati: ”Ibyo rero turabishimira Nyirubutungane Papa Francisco wagiriye Karidinali Kambanda icyizere akamuzamura mu ntera akamushyira mu bajyanama be ba hafi”.

Yakomeje avuga ko icyo cyizere gishingiye ku bushishozi n’umurava Karidinali Kambanda yagaragaje mu butumwa bwe mu Rwanda kandi akerekana ko ashoboye kugeza umusanzu we kuri Kiliziya yose ku isi.

Perezida Kagame yakomoje ku mubano wa Vatican na Kigali

Yagize ati: ”Umubano wa Vatican n’u Rwanda na wo wafashe intera ishimishije”Perezida Kagame na byo abishimira Papa Francisiko wakomeje kugaragaza ubushake bwo kuwunoza ndetse no gukosora ibitaratunganye mu bihe byashize kandi bitari bikwiriye no kuba. Ati: ”Ibyo ntabikorera u Rwanda gusa biragaragara ko Papa Francisco abikora n’ahandi, ibyo rero ntawabura kubimushimira”.

Muri uyu muhango wabereye mu nzu nini iberamo ibirori ya Kigali Arena Perezida Kagme yijeje Karidinali Antoine Kambanda ubufatanye ndetse no gukomeza kwimakaza imyemerere ya buri munyarwanda.

Karidinal Kambanda yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abakristu muri rusange, nyuma yo guhabwa ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza umuryango w’Imana.Yagize ati “Nishimiye kwifatanya namwe mwese, kugira ngo dushimire Imana kandi mbasangize no ku mugisha nahawe mpabwa ubu-cardinal, uyu munsi uwo mugisha nkaba nywuzanye hano mu Rwanda.”

Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko bashimira Imana kubera ko Antoine Kambanda yahawe ubu Cardinal na Papa Francis, inkuru yashimishije abanyarwanda bose.

Yakomeje ati “Nyiricyubahiro Cardinal, kuba mubaye umu-cardinal byaradushimishije cyane, abantu benshi twahuriye ku mateleviziyo, ku maradiyo, no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, dushimira, kuko batweretse neza uko umuntu aba umucardinal, dore ko ari na we wa mbere u Rwanda rubonye.”

“Koko rero, muje mukomeza ku rundi rwego umurongo muremure w’abakristu n’abiyeguriye Imana u Rwanda rwagize. Kuva kera twari dusanzwe tuzi ko Imana itaha i Rwanda. Ubu-cardinal bwanyu bwatumye tubyumva kurushaho, bituma tunumva uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu ruhando rwa Kiliziya y’Isi yose.”

Yashimiye Cardinal Kambanda ku musanzu yakomeje gutanga mu rugendo rwo gukira ibikomere Abanyarwanda bagize kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko asanzwe ari Perezida wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu bepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Yakomeje ati “Kuba mwarabaye Cardinal tubifata nk’ikintu kitwereka ko inzira turimo y’isanamitima ariyo nzira y’ukuri, kuko ituma umukristu agira impuhwe zisa n’iza Kristu, zisa n'iz’Imana. Twumvise rero nanone ko kwemera Imana no kuyizera bikiza, ko gukunda abantu ubigiriye Imana byomora, ko Kristu ari urukundo kandi natwe tukaba twarahisemo urukundo.”

Yavuze ko byashobotse ariko kubera politiki y’Ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho na Guverinoma irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, yatumye haba amahoro hagati y’Abanyarwanda.

Papa Francisco yatangaje ku ya 28 Ukwakira 2020 ko azagira abakaridinali 13 harimo n’umunyarwanda. Ku ya 28 Ugushyingo 2020 ni bwo koko Kambanda yemejwe nka Karidinali uri no mu bafite imyaka mike dore ko yavutse mu 1958.

Ni we wa mbere ugizwe Kardinali mu Rwanda nyuma y’imyaka 120 Kiliziya Gatolika yogeye mu Rwanda. Karidinali Kambanda amaze imyaka 30 ari umusaserdoti. Yabuhawe na Mutagatifu Yohana Paulo wa Kabiri, wari wasuye u Rwanda ku itariki ya 8 Nzeli 1990. Abakardinali bose batarengeje imyaka 80 ni bo bemerewe gutora Papa.


Perezida Kagame yifatanyije n'Abakristo Gatolika mu gitambo cya Misa kuri iki Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND