RFL
Kigali

Rosey Manfere yambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2020 9:17
0


Umukobwa witwa Rosey Manfere yambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2020, ahigitse abakobwa 20 bageranye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, ashima buri wese wamushyigikiye muri uru rugendo yifurizwa ishya n’ihirwe.



Ni mu muhango wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020, ubera mu nyubako ya Julius Nyerere International Convention Centre [NICC] iherereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania.

Abakobwa 20 bavuyemo Miss Tanzania ni Gloria Fela, Rehema Ndimira, Yvonne Paul, Angela Pendaeli, Prisca Lyimo, Hoyce Bakanoba, Grace Machibula, Rose Manfere, Advera Mwemba, Zenitha Chundum, Sarafina John, Deolyn Mollel, Verynice Deokari, Margaret Mwambi, Ruth Benitho, Tamia Hakam, Juliana Rugumisa, Necerian Kivuyo, Radhia Abraham na Martha Golodi.

Rose Manfere [Yari yabonetse mu bakobwa batanu batsinze icyiciro ‘Head to Head Challenge] yegukanye ikamba avuye muri batanu bageranye mu cyiciro cya nyuma aribo Juliana Rugumisa, Prisca Lyimo, Hoyce Bakanoba na Yvonne Paul.

Rosey Manfere [Rosette] wambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2020; asanzwe akora ibijyanye n’ubucuruzi muri Tanzania, umunyamideli unafite ikamba rya Miss Ardhi Talent 2020.

Uyu mukobwa anakorana n’inzu y’imideli yitwa Blackfox Models Africa yamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya yatangiye rwo guhagararira Tanzania muri Miss World n’andi marushanwa y’ubwiza. Bati “Dutewe ishema, kandi twizeye ko uzahagararira neza Tanzania.”

Mu ijambo rye, Miss Rosey yashimye buri wese wamushyigikiye kuva atangiye kwiyamamariza kuba Miss Tanzania, ashima byimazeyo Imana. Uyu mukobwa yavuze ko yari ahatanye n’abandi b’abahanga ku buryo atari yizeye ko ari we wegukana ikamba ry’agaciro kaninini.

Rosey waranzwe n’amarira yambitswe ikamba asimbura Sylivia Sebastian. Mbere yo gutanga ikamba, Sylivia yandikiwe n’abarimo Miss Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 amubwira ko atewe ishema n’ibyo yakoze ku ngoma ye, amwifuriza kuzahirwa n’urugendo rw’ubuzima bwe.

Akanama Nkemurampaka kemeje Miss Tanzania 2020 kari kayobowe na Basila Mwanukuzi ari kumwe n’umukinnyi wa filime Mrisho Mpoto, Anitha M. Rwehumbiza, umunyamakuru wa Clouds Media Barbra Hassan na Seraphine Lusala ushinzwe iyamamazabikorwa muri Serena Hotel.

Abakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Tanzania batambutse ku itapi itukuru bakurikiwe n’umukinnyi wa filime Irene Uwoya, umunyamideli wabyaranye na Diamond, Hamisa Mobeto na Wema Sepetu wakanyujijeho mu rukundo na Diamond.

Rosey Manfere yambitswe ikamba rya Sylivia Sebastien yambuye wari umaze umwaka afite ikamba rya Miss Tanzania


Byari ibyishimo kuri Rosey usanzwe ari umunyamideli wambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2020

Miss Rosey n'ibisonga bye bine

Abakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Tanzania biyerekanye mu myambaro itandukanye

Uyu mukobwa yashimye buri wese wamushyigikiye mu rugendo yari amazemo hafi amezi abiri

Miss Rosey wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2020 yahawe imodoka nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND