RFL
Kigali

Rubavu: Abafite ubumuga barishimira ko imyumvire y'uko bafatwa ikomeje guhinduka basaba ko harebwa no kuri serivise y'ubwikorezi bahabwa itameze neza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/12/2020 10:31
0


Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga byabaye tariki 3 Ukuboza, abahagarariye abafite ubumuga bashimiye intambwe ikomeye imaze guterwa igendanye n'uko babafataga mu bandi nk'uko byagarutsweho n'umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga mu Karere Kagaba Jeannette.



Kagaba Jeanette  yagaragaje ko wasangaga abafite ubumuga bitwa amazina atandukanye atabahesha agaciro ka muntu ariko kuri ubu bakaba bagenda babegera ndetse bakanabwa agaciro.

Yagize  ati "Hari ubwo watambukaga ahantu ukumva umuntu akwise izina ribabaje cyane, ariko turishimira ko kuri ubu imyumvire imaze guhinduka ubu batwaka neza nk'abantu kimwe n'abo kandi bafite byinshi bahindura." 

N'ubwo ashima byinshi byakozwe mu kwita no gushyigikira abafite ubumuga yasabye ko hakomeza gukorwa ubuvugizi ku bibazo bishingiye ku buryo bakirwa aho bakeneye servisi cyane cyane iz'ubwikorezi aho usanga hari n'ubwo bishyuzwa kabiri bitewe n'imiterere y'ubumuga bafite. 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madame Ishimwe Pacifique yashimiye abafite ubumuga bahagurutse bagatera intambwe igana ku iterambere abizeza kuzakomeza gushyigikirwa n'Akarere. 

Mu magambo ye yagize ati "Turashima abafite ubumuga aho bageze biteza imbere bigaragazwa n'ibikorwa bitandukanye batugaragarije aha, ndetse n'ibyo dusanzwe tuzi tunibonera aho dutuye n'aho dukorera byemeza ko bamaze kwiyakira kandi ubu ari abantu mu bandi." 

Yagarutse kuri byinshi birimo gukorwa bigamije gufasha abafite ubumuga birimo inganda zitandukanye zikora inyunganirangingo ndetse n'insimburangingo kandi zikaba zishobora kuboneka hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza. 

Ahereye kandi ku matungo bamaze korozwa yagarutse kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije guteza imbere abaturage muri rusange. 

Bimwe mu byo abafite ubumuga mu Karere ka Rubavu bishimira harimo kuba hari abarangije kwiga imyuga itandukanye, inkoni yera zisaga 300, amakoperative agera kuri 26 yatewe inkunga iyafasha kongera no kurushaho kunoza ibyo bakora, Amavuta ku bafite ubumuga bw'uruhu, hashyizwe inzira zifasha abafite ubumuga ku nyubako zitandukanye.

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa ku itariki 03 Ukuboza buri mwaka, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Duteze imbere serivisi z’ubuvuzi no guhangana n’ibyorezo ku bantu bafite ubumuga". Ku rwego rw’akarere, ibi birori bikaba byabereye mu Murenge wa Nyundo.


Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu, akanyamuneza kari kose kuri uyu munsi wabo wabaye tariki 03 Ukuboza 2020, ukabera ku Nyundo mu rwego rw'Akarere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND