RFL
Kigali

U Rwanda rwasinyiye kwakira ibihembo bya Trophées Francophones du Cinéma, Joël Karekezi na Isabelle bahabwa iby’icyubahiro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2020 23:09
1


U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kwemerera ibihembo bya Trophées Francophones du Cinéma gutangirwa i Kigali, ku nshuro ya karindwi, abanyarwanda Joël Karekezi na Isabelle Kabano bahabwa ibihembo by’icyubahiro.



Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020, ubera muri Kigali Cultural Village mu nzu yerekanirwamo cinema yitwa Canal Olympia yatashywe ku wa kane w’iki Cyumweru.

Aya masezerano avuga ko ibihembo bya Trophées Francophones du Cinéma bizatangirwa mu Rwanda mu mwaka wa 2021. Ni nyuma y’uko u Rwanda rubisabye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon.Bamporiki Edouard wari uhagarariye u Rwanda muri uyu muhango, yavuze ko abanyarwanda bafite impano, ubushake n’ubushobozi bwo kuzigaragaza.

Avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibi bihembo bya Trophées Francophones du Cinéma. Kandi ko cinema ari ikintu gikomeye, kuko gituma abantu bamenya umuco w’igihugu n’ibindi.

Ubuyobozi bw’ibi bihembo, bwavuze ko bahisemo ko bazabitangira mu Rwanda ‘kuko ari ibintu bahoze batekerezaho’. Bavuga ko bifuzaga kubikora muri uyu mwaka wa 2020 ariko bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Bati “Ubu bwari uburyo bwo kugira ngo bimenyekane ko umwaka utaha bizatangirwa mu Rwanda.” Bakomeje bavuga ko guhitamo ko ibi bihembo bitangirwa mu Rwanda ntaho bihuriye no kuba umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ayoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Umuyobozi w’ibi bihembo, Nicole Gillet aherutse kubwira ikinyamakuru France TV info, ko imwe mu mpamvu batekereje kuzana ibi bihembo mu Rwanda ari uko Leta y’u Rwanda yabegereye ikabasaba ko babitegurira mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko filime ‘Mercy of the jungle’ ya Joël Karekezi yegukanye igihembo nyamukuru mu iserukiramuco rya sinema ryitwa Festival Panafricain du muri Fespaco cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO).

Muri uyu muhango kandi herekanwe filime yo muri Senegal yegukanye igihembo mu myaka yatambutse. Berekanye kandi uko ibihembo byagiye bitangwa mu bihe bishize ndetse n’abantu batandukanye bagiye babihabwa kuva mu 2013 kugera mu 2018.

Umunyarwanda Joël Karekezi uherutse gutsindira igihembo nyamukuru (l’Étalon de Yennenga) mu iserukiramuco rya sinema rya Ouagadougou muri Burkina Faso n’umunyarwandakazi Isabelle Kabano wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime ‘Petit Pays’ ya Gael Faye bahawe ibihembo by’icyubahiro ‘Trophées d’honneur’.

Joel Karekezi yavuze ko kuba ibi bihembo bigiye kubera mu Rwanda ari urubuga rwiza kuba bakinnyi ba filime, kuko bizatuma babasha kubona abaterankunga, abakinnyi bashya bafite impano zigashyikirwa.

Mu mwaka wa 2019 ibi bihembo ntibyatanzwe kubera ko icyicaro cyabyo cyabaga muri Canada cyari kwimukira mu Bubiligi. Urwo rugendo rwo gukomeza gutunganya icyo cyicaro rwatumye mu 2019 bidatangwa. Muri uyu mwaka wa 2020 nabwo ntibyatanzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Ku nshuro ya Gatandatu ibi bihembo byatangiwe muri Senegal. Ni mu gihe ku nshuro ya karindwi bizatangirwa i Kigali.

Abakinnyi ba filime mpuzamahanga babigize umwuga, Joël Karekezi na Isabelle Kabano bashyikirijwe ibihembo by’icyubahiro ‘Trophées d’honneur’

Isabelle Kabano aherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime abicyesha filime yitwa “Petit Pays” ya Gaël Faye mu bihembo bya “Film Francophone d’Angoulême [FFA]”

Joël Karekezi yavuze ko kuba ibihembo bya bigiye gutangirwa mu Rwanda bizafasha benshi mu bakinnyi ba filime

Umuhango wo gutangaza ko ibihembo bya Trophées Francophones du Cinéma bizabera mu Rwanda mu 2021 wabereye muri Canal Olympia iherereye muri Kigali Cultural Village






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamariya maria jeanne darc3 years ago
    Yeah wowuuuu komerezaho turagukunda turagushyigikiyetukwifurije kuma utera intamwe mubihe biza Imana ibane nae murugendo uzagere kubyo wifuza ndabakunda nuryango wae tank you!!!!





Inyarwanda BACKGROUND