RFL
Kigali

Nyarutarama: Dj Toxxyk yasabye anakwa umukunzi mushya yasimbuje Sacha Kate

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2020 21:54
2


Umuhanzi akaba n’umu Dj Arnold Ishimwe uzwi kandi nka Dj Toxxyk yasabye anakwa umukunzi we witwa Tara Ndekezi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.



INYARWANDA yamenye ko umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mukobwa baherutse kubyarana umwana asanzwe atuye. Ni mu gihe Toxxyk we atuye ku Kicukiro.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020. Ndetse abasore baherekeje Dj Toxxyk ntibari bemerewe gusohora amafoto y’uko umuhango wagenze.

Tara Ndekezi ugiye kubana na Dj Toxxxyk afite amaraso y’umubyeyi w’Umunyarwanda n’Umwarabu. Ni mu gihe Toxxyk avuga ku Munyarwandakazi n’Umushinwa.

Dj Toxxyk atangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwe na Tara Ndekezi, nyuma yo gutandukana n’umunyamideli Sacha Kate babyaranye umwana w’umukobwa bise Perla.

Toxxyk yabyaranye na Sacha Kate ubwo yari afite imyaka 22 y’amavuko. Sacha Kate yakanyujijeho mu rukundo na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys, ndetse yabaheho umuhanzikazi aza kubivamo.

Mu Ukuboza 2019, Toxxyk yasohoye indirimbo yise ‘Pull Up’ yakoranye na Angel Mutoni na Kivumbi. Ni nyuma y’indirimbo ‘Happy Faces’ yakoranye na Davis D. Uyu musore amaze iminsi avanga umuziki mu bitaramo bikomeye

Toxxyk w’imyaka 27 y’amavuko, ni umwe mu ba DJ bazwi cyane mu mujyi wa Kigali kubera kwitabira ibitaramo bitandukanye. Yatangiye umwuga wo kuvangavanga imiziki (Dj) guhera mu mwaka wa 2013.

Toxxyk ni umwe mu bagize itsinda ry’aba DJs rya ‘Dream Team DJs’ harimo, DJ Jullz na DJ Marnaud wasusurukije abantu mu Bubirigi muri Werurwe 2019.


Dj Toxxyk n'abasore bamuherekeje bakenyeye kinyarwanda mu muhango wo gusaba no gukwa umukunzi we


Dj Toxxyk yasabye anakwa umukunzi we Tera Ndekezi

Tara Ndekezi, ni umukobwa w'ikimero udakunda kwisanga mu itangazamakuru nk'ibindi byamamare

Umwana we yabyaranye na Dj Toxxyk, yavuze ko ateye ubwuzu n'umunezero bituma amwereka rubanda

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyarutarama, aho uyu mukobwa asanzwe atuye

Sacha Kate wabyaranye na Dj Toxxyk

Dj Toxxyk yatangiye urugendo rushya n'umukunzi we witwa Tara Ndekezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUsafiri emmanuel3 years ago
    yaeh urabashima kunkuru mutugezaho
  • nyangamugay j goul3 years ago
    ibyobintubakoz nibyizakabis nibakomereze aho uhubwosebaracyabana ?





Inyarwanda BACKGROUND