RFL
Kigali

Amagare: Umunyarwanda Byiza Renus yabonye ikipe nshya muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/12/2020 13:07
0


Uhiriwe Byiza Renus wakiniraga Benediction Ignite yo mu karere ka Rubavu, yabonye ikipe nshya yo muri Afurika y’Epfo agiye gukinira yitwa NTT Pro Cycling yitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye.



Byiza Renus w’imyaka 19 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi batanu bashya bashyizwe mu ikipe ya NTT Pro Cycling y’abatarengeje imyaka 23, izasiganwa yitwa Team Qhubeka mu mwaka utaha wa 2021.

Renus yatoranyijwe hamwe na Ghebrehiwet Birhane wo muri Eritrea ndetse n’Abatalitani batatu Antonio Puppio, Kevin Bonaldo na Luca Coati.

Byiza Remus yegukanye Rwanda Cycling Cup ya 2019, yegukanye Shampiyona y’u Rwanda ya 2018 mu gusiganwa n’ibihe, yegukanye kandi umudali wa zahabu muri Shampiyona ya Afurika yabereye muri Ethiopia mu 2019 mu cyiciro cy’ingimbi.

Uhiriwe Byiza Renus abaye umunyarwanda wa gatandatu ugiye gukinira iyi kipe yahoze yitwa MTN Qhubeka na Team Dimension Data, nyuma ya Niyonshuti Adrien, Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Mugisha Samuel na Areruya Joseph.

Iyi kipe Renus agiye gukinira yakunze kwitabira Tour du Rwanda mu bihe bitandukanye.


Byiza Renus yabonye ikipe nshya muri Afurika y'Epfo ya NTT Pro Cycling

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND