RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo nshya 'Emmanuel' iri kuri Album azamurika mu 2021-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2020 12:04
0


Umuramyi Gaby Kamanzi, ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kwita ‘’Malikia wa Gospel’’ kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ukuboza 2020, yamaze gusohora indirimbo nziza cyane yise ‘’Emmanuel’’ izaba iri kuri alubumu ateganya gusohora umwaka utaha wa 2021.



Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, indirimbo Emmanuel amajwi yayo yakozwe na Producer Sam umwe mu ba Producers b'abahanga cyane, ikorerwa muri River Studio, naho amashusho yayo yakozwe na Producer Raheem Bob Chris. 

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu gusabana n’Imana bazirikana ko ibari hafi mu buzima bwose baba bacamo ko badakwiye kwiheba. Moriah Entertainment ifasha Gaby Kamanzi mu bijyanye n'umuziki we, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya iri kuri Album ye ya kabiri azamurika umwaka utaha mu 2021. Gaby avuga ko yayanditse ashaka kubwira abantu ko Imana iri kumwe nabo.

Yagize ati: "Muri iyi ndirimbo ndashaka kwibutsa abantu ko Imana iri kumwe nabo ibyo banyuramo byose n’Imana ibaba hafi idahinduka kandi ko yiteguye kumva amasengesho ni Imana izakomeza kubana nabo, icyo nabwira abantu ni uko buri muntu wese yizere Yesu tumuture ibituremereye n’ibitubabaza, ari hafi yacu,..’’.


Gaby Kamanzi yaherukaga gusohora indirimbo nshya kuwa 26/02/2020, akaba ari indirimbo yitwa 'Mu mutima' yakoranye n’umuhanzi w’umugande witwa Holy Keane Amooti. Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bake, kimwe n’iyi ndirimbo asohoye yise Emannuel zizagaragara kuri alubumu ateganya gushyira hanze umwaka utaha izaba ari Alubumu ya kabiri ye.

Mu bisanzwe Gaby Irene Kamanzi ni umwana wa 5 mu bana 6 bavukana. Yakuriye mu muryango w’abahanzi harimo se umubyara, nyina na murumuna we Pastor Lysette Karasira. Yamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigali biturutse ku buhanga bwe mu ijwi ndetse no kuyobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana, azwi mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa nkizo yise 'Amahoro', 'Wowe', 'Arankunda'.

Gaby aherutse gutangira gahunda yo kugira inama abantu bakunda kuririmba kandi bafite impano yabyo' aho asigaye agaragara ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa ‘’Gaby Kamanzi’’ abigisha ndetse abagira inama mu byerekeranye n’imiririmbire ni uburyo bwiza abantu benshi bakomeje gukunda, ibyo mu ndimi z’amahanga bita ‘’Vocal Coaching’’ kuri urwo rubuga rwe anakora ‘’Live Worship’’ aho afata ibihe byo kuramya Imana, kuri youtube.

Mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda akunda cyane harimo umunya Australia, Darlene Zschech udetse n’umunye Congo, Amanda Malela umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Congo bibera ku mugabane w’i Burayi. 

REBA HANO 'EMMANUEL' INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND