Kuba ingaragu bishobora rimwe na rimwe kurambirana ugasanga umukobwa ni mwiza ariko ari wenyine, ibyo bikamutera kwiheba no kugira ishyari mu gihe abandi bameze neza bari kumwe n’abakunzi babo.
Abahanga mu bijyanye n’imibanire bavuga ko hari imyitwarire abakobwa bakiri ingaragu bagira ishobora kwerekana ibyiyumviro byabo birimo no kwifuza kugira umukunzi. Aha rero hari ibintu bitanu umukobwa ukiri ingaragu ndetse wifuza umukunzi akora:
1. Bishimira ibirori: Nta kibi kiri mu gukunda ibirori,
ariko ntibikwiye kuba ikintu cyonyine wumva wakora gusa. Benshi mu bakobwa b'abaseribateri
bakunda ibirori kuko baba batekereza ko bishoboka cyane ko bahura n’umuntu
ushobora gutangira umubano na bo, abakobwa badafite ibyiringiro byo kubona
abakunzi ntibasiba ikirori uko cyaba kimeze kose.
2. Bakunda kwigaragaza bambaye imyenda ikurura abasore: Ikizakwereka umukobwa warambiwe ubusiribateri usanga yiyambika imyenda ikurura
abasore ubundi amafoto ye akayakwiza ku mbuga nkoranyambaga ngo arebe ko ahari
hari uwamubaza izina.
3. Bigana imico y’abanyamahanga nko gutobora ahantu henshi
ku mubiri: Nubona umukobwa yarakoze uko ashoboye kose akishyiraho tatouage
agatobora ugutwi kose akakuzengurutsa amaherena, aba agerageza kureba ko hari
uwamubaza izina kuko yarambiwe gutegereza ariko buriya icyo batazi ni uko iyo mico
ari yo ituma abahungu benshi babagendera kure.
4. Bambika ubusa ibice by’umubiri wabo: Umukobwa ushaka
umukunzi agenda mu muhanda asa n’uwambaye ubusa buri buri ahanini aba agira ngo
arebe ko nta muntu wamuha urukundo, ariko ukuri ni uko gushaka umukunzi bitavuze
kwiyambika ubusa.
5. Bihata mu myenda itabakwira: Ibiranga umukobwa ushaka
umukunzi cyane ahanini yihata mu twenda tutamukwira ugasanga utwo twenda
ntitumwemerera kurya byinshi ntidutuma ubasha kwicara neza cyangwa se kugenda
neza, nubona bene uyu mukobwa uzamenye neza ko icyo yifuza ari uwamukunda
akamukura mu bwigunge.
Src: Parlerdamour.fr
TANGA IGITECYEREZO