RFL
Kigali

Basketball: Uwari umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Vladimir Bosnjak yeguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/12/2020 16:12
0

Umunya-Serbia watozaga ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball mu bagabo, Vladimir Bosnjak, yeguye nyuma y'aho iyi kipe yitwaye nabi mu mikino ya Afrobasket yabereye i Kigali mu cyumweru gishize.



Ishyirahamwe ryumukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA' ryatangaje ko ryakiriye kandi rikemera ubwegure bwe.

Mu mikino itatu u Rwanda rwakinnyi mu mikino ya Afrobasket yabereye muri Kigali Arena mu cyumweru gishize, yose yarayitsinzwe.

U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria, Mali ndetse rutsindwa n'umukino wa Sudani y'Epfo wakurikiwe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame.

Uyu mutoza wari umaze imyaka ibiri atoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda, yahisemo gusezera nyuma y'uko u Rwanda rubaye urwanyuma mu itsinda mu mikino ya Afrobasket 2021.

Bosnjak yatangiye gutoza u Rwanda muri Kamena 2018 asimbuye Mutokambali Moise wari umutoza mukuru, ahabwa inshingano zo kuyobora ikipe y’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyabereye mu Bushinwa anitabira andi marushanwa mpuzamahanga y’imbere muri Afurika.

Vladimir Bosnjak yahawe amasezerano mashya asabwa gutoza amakipe abiri, ikipe nkuru y’abagabo n’iy’abagore.

Bosnjak yeguye nyuma yuko u Rwanda runaniwe gutsinda umukino n'umwe mu itsinda mikino ya Afrobasket 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND