RFL
Kigali

Kinyoni wanditse 'Kola' ya The Ben yaba ari kwandikira indirimbo ibyamamare byo muri Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/12/2020 10:13
0


Ubuhanga bwa Niyonkuru Jean Claude akiri muto bwatumye ababyeyi be bamuhimba Kinyoni na n'ubu avuga ko izina ari irikujije. Mu kiganira Inyarwanda.com, Kinyoni yasobanuye ko ari mu biganiro n’abahanzi b’ibyamamare ashobora kwandikira indirimbo ariko bizamenyekana bidatinze.



Kinyoni yavuze ko yanditse Kola ya The Ben imaze amezi 3 isohotse akaba yaramwishyuye amafaranga menshi ariko yirinze gutangaza umubare wayo anahishura ko abahanzi barimo Wiz Kid n’abandi baganira cyane ku buryo hari ikizavamo. Abahanzi nyarwanda batazi kwandika bazimiza yabasabye kumwegera akabafasha dore ko amaze kwandika izina. 

Hari indirimbo zinyuranye zimaze iminsi mike zisohotse, ni we wazanditse ariko bitewe n’amasezerano yagiranye na ba nyirazo yirinze ko zivugwa mu itangazamakuru, gusa ziri mu zikunzwe muri iyi minsi. 

Kinyoni wabonye izuba ku ya 28 Nyakanga mu 1997, ni umwe mu banyempano bazi kuririmba no kwandika indirimbo. Yasobanuye ahavuye igitekerezo cyo kwandika indirimbo Kola ya The Ben. Ni kenshi abahanzi b’ubu bivugwa ko batazi kwandika bazimiza ari naho bamwe bahera babanenga ku bw’indirimbo zabo ariko uyu musore w’umuhanga mu kwandika asobanura ko bamwegereye yabafasha kwandika bazimiza.

Kinyoni ni umwe mu bakozi bo muri Country records wishimira kugira mukuru we Noopja nk’umukoresha. Kuba akorana n’umuvandimwe we ari n’umukoresha we asobanura ko ari amahirwe kuko bakorana neza. Muri Country record afite inshingano zo kwakira abayigana ndetse no gukurikirana ko indirimbo zibonekera igihe. 

Yagize ati: ”Kugira boss nka mukuru wawe ni nk’amahirwe”. Kuba ari kwandikira abahanzi bakomeye indirimbo asanga ari igihe kigeze kuko akazi akora kamwemerera kubandikira abo bahanzi.

Byagenze gute yandika Kola ya The Ben?

The Ben aje kuri studio yasabye Kinyoni ko yamwandikira indirimbo kuko yari asanzwe azi neza ko Kinyoni ashoboye kwandika. Hari indirimbo nyinshi Kinyoni yandika ariko bitewe n’ubwumvikane ntibijye mu itangazamakuru ariko asobanura ko yizeye neza ko igihe kizagera umwuga w’ubwanditsi bw’indirimbo ugatera imbere ukaba umuco nyarwanda bikajya bivugwa. 

The Ben ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare bavugwaho kwiyoroshya n'bundi Kinyoni arabihamya ati: ”The Ben ni umuntu wiyoroshya kandi azi kubana”. Kuba Kinyoni azi no kuririmba, indirimbo yandikiye umuhanzi ni nawe uyishaka injyana (Melodie). Kinyoni yitegereje asanga kwandika indirimbo biri gutera imbere kandi arasaba abahanzi bose bifuza kwandikisha indirimbo kumwegera akabafasha. 

Yagize uruhare mu ndirimbo zirimo izo yemeye gutangaza nka Kola n’izindi yirinze kuvuga ariko indirimbo hafi ya zose zisohoka muri Country records azigiramo uruhare ruziguye n’urutaziguye. Mu ndirimbo Henzapu harimo amajwi ya Kinyoni ibintu ashimira Bruce Melodie kuba yaramuhaye ayo mahirwe. Indirimbo yitwa Mariya ya Nick Dimpoz ni we wayanditse yose.    

Kurikira ikiganiro kigufi twagiranye na Kinyoni

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND