RFL
Kigali

Alyn Sano yahawe igihembo cy’indashyikirwa muri Kaminuza ya Akilah Institute for Women

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2020 8:24
0


Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Joni’, yahawe igihembo cy’umunyeshuri wahize abandi cyiswe ‘Women of Decade 2017’ ku bwo guhagararira neza Kaminuza ya Akilah Institute for Women no gufasha abandi bakobwa mu bikorwa bitandukanye.



Igihembo cya ‘Women of Decade’ ni umushinga mugari washyizweho na Kaminuza ya Akilah Institute for Women mu kwishimira imyaka 10 imaze itanga uburezi budaheza ku bana b’abakobwa n’ibyo imaze kugeraho mu rugendo rw’iterambere.

Bahemba umunyeshuri umwe witwaye neza muri buri mwaka mu byiciro bitandukanye by’abarangije amasomo (Promotion) kuva mu 2010 kugeza mu 2019.

Abandi batsindiye ibi bihembo bya ‘Women of Decade’ barimo Salama Umuhoza wasoje amasomo ye mu 2012, Chantal Umutesi 2013, Laure Darléne Karamutsa 2015, Juliette Tumurere 2016, Nicole Umuziranenge 2018 na Archange Umugabe 2019.

Alyn Sano yahawe iki gihembo nyuma y’uko abo biganye bamushyize mu bahataniraga iki gihembo, aho amatora yaje kurangira ari we wegukanye iki gihembo nk’umugore w’indashyikirwa muri iyi Kaminuza mu 2017.

Uyu muhanzikazi yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye iki gihembo yahawe. Ati “Nkimara kubimenye ko ari njye watsinze narishimye cyane. Ntago numvaga ko ibyo nkora cyangwa nakoraga hari uwabibonaga. Nabikoraga ntakindi ngamije ariko birangiye mbishimiwe.”

Akomeza ati “Muri njye nkunda gufasha cyane nubwo ntajya mbitangaza. Rero iyo byishimiwe kugeza muri ubu buryo mba numva nshimye Imana.”

Alyn Sano yavuze ko nta mafaranga aherekeza iki gihembo, ariko ko Kaminuza ya Akilah Institute for Women izamwishyurira gukomeza kwiga andi masomo yifashishije uburyo bw’iyakure ‘internet’.

Iki gihembo cya ‘Women of Decade’ gihabwa umuntu wakurikije ibyo Kaminuza ya Akilah Institute yigishije, kuba yarafashije abandi bakobwa kwishakira inzira, kuba yarabaye umunyeshuri mwiza igihe yigaga, kuba yarahagarariye neza Akilah, atsinda neza amasomo kandi yarabanye neza abandi.

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bafite impano idashidikanwaho na buri umwe. Mu gihe cy’imyaka irenga itatu amaze mu muziki, yakoze indirimbo nziza ashyigikiwe n’ubuhanga afite mu kuririmba ‘Live’.

Ni umukobwa wigara rito uvuga ko yakuriye muri korali yo mu kigo cy’amashuri yizemo i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hari mu 2015. Iyi korali yabaye intangiriro y’urugendo rwe rw’umuziki kugeza n’ubu. Ndetse mu gihe cya 'Guma mu Rugo' yakumbuye ibihe byiza yagiriyemo n’ukuntu yari umwe mu batozaga kuririmba.

Mu rwego rwo kwiyibutsa inshuti ze zo muri korali ajya anyuzamo akajya kuririmbana nabo. Nta mpamvu yihariye yatumye ava muri korali, gusa asobanura ko ‘icyo umuntu azaba baragendana’.

Akimara kuva muri korali yatangiye amasomo muri Kaminuza ya Akilah Institute. Impano ye akomeza kuyirera aririmba indirimbo zitandukanye mu buryo bwa 'Live' mu birori no mu bitaramo.

Kaminuza ya Akilah Institute yahaye igihembo umuhanzikazi Alyn Sano ashimirwa ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze akiga na nyuma

Alyn Sano yavuze ko yishimiye igihembo yahawe bigaragaza ko ibyo yakoze hari benshi byagiriye akamaro

Mu kwizihiza imyaka 10 imaze, Akilah Institute yashyizeho ibihembo bigamije gushimira indashyikirwa zayizemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JONI' Y'UMUHANZIKAZI ALYN SANO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND