Muri ibi bihe by’imvura usanga higanje ubukonje bukabije aho abantu benshi baba bahanganye no gushaka icyatuma babona ubushyuhe nibura kugeza hongeye kuboneka izuba.
Mu
bikorwa rero byo kwirinda ubukonje usanga hari abahitamo gukongeza itabi
bakanywa, ugasanga abarinywaga bongereye inshuro barinywa cyangwa hakaba na
bamwe bandi barinywa nk’abatangizi bibwira ko bari kurwanya imbeho nyamara
ububi bw’itabi burenze kure uko baba bibwira.
Kunywa
itabi ngo urarwanya imbeho ntacyo bitanga, ntabwo bituma ritakugiraho ingaruka
ndetse rishobora no kugukoroneza ukazisanga warabaye umugaragu waryo.
Itabi
ntabwo rikuzanira ubushyuhe mu bihe by’imbeho kuko bumara agahe gato. Cya gihe
uba ukirifite mu ntoki ryaka nibwo wumva ako gashyuhe ukibwira ko ari izindi
mbaraga rifite ariko sibyo, ni uriya muriro riba ryaka inyuma ari nayo mpamvu
iyo urimaze ukomeza gukonja nk’uko wari umeze.
Ubusanzwe
itabi rishobora kukuzanira ibyago bya kanseri y’ibihaha, izindi ndwara z’ibihaha,
n’ubundi burwayi butandukanye buterwa no kunywa itabi.
Dore
bimwe mu byo ukwiye gukora wirinda ubukonje bukabije aho kunywa itabi:
1.
Imyitozo ngororamubiri: Ushobora gukora iyi myitozo nko kugendagenda, kwiruka,
gusimbuka, kubyina, uturimo n’ibindi bishobora gutuma amaraso ashyuha ugashira
imbeho aho kwibeshya uyobera ku itabi.
Iyi
myitozo ituma ugira n’ubuzima bwiza muri rusange, igafasha amaraso gutembera
neza mu mubiri, bigafasha igogora rikagenda neza mu gihe itabi rigushyira mu kaga ko kurwara
izindi ndwara.
2.
Kurya imbuto zihagije: Kurya imbuto mu bihe by’ubukonje bigufasha kongera
intungamubiri n’imyunyu ngugu bifasha kurwanya umwanzi wese watera umubiri
harimo n’ubukonje.
3.
Kurya ibyiganjemo vitamine: Kurya ibiryo bibonekamo vitamine C,E,D,A ni
ingenzi. Izi rero ntiziboneka mu itabi ahubwo ziboneka mu mafunguro atandukanye
zikakugirira umumaro kuruta iryo tabi ryakwangiza.
4.
Kunywa icyayi gishyushye: Iki cyayi kibaye kirimo n’amata byaba akarusho kuko
bigufasha gushyuha mu mubiri ari nako binakongerera intungamubiri utabona mu
itabi. Icyayi kirimo amata kiba gikungahaye kuri karisiyumu ikenerwa mu
mikurire, kwirema kw’amagufa no gukomera kwayo n’amaraso.
5.
Ambara imyenda yo kwifubika: Imyenda iragufubika ugashira ubukonje ariko itabi
ntirigufubika. Ambara imyenda ishyushye nibiba na ngombwa uyigire myinshi niba
wumva ubukonje bukabije.
Abafite
imyumvire yo kunywa itabi ngo baririnda imbeho ni ukwibeshya kuko ubushyuhe
bwaryo burangirana n’igishirira riba riri kwaka. Muri ibi bihe by’ubukonje,
mwirinde kunywa itabi mutazashyira ubuzima mu kaga, ahubwo muyoboke izindi
nzira nziza twavuze haruguru.
Src:
elategist
TANGA IGITECYEREZO