RFL
Kigali

Piyo mu kugaragaza ko hari byinshi Imana ikora yashyize hanze indirimbo nshya “Turahamya”

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/12/2020 15:54
0


Umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Piyo, yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise “Turahamya” igaragaza uburyo Imana yo mu ijuru ikunda ubuzima bw’abayo.



Mbarushimana Pio, ukoresha izina rya Piyo mu buhanzi, yatangiye kwinjira muri muzika muri uyu mwaka wa 2020, amaze gushyira hanze indirimbo 3. Uyu musore ukora muzika akabivanga n’akazi k’itangazamakuru aho akorera kuri RBA ishami rya Musanze, aganira na InyaRwanda, yavuze agomba gukorana imbaraga agakora muzika nk'uburyo bw’umwuga Imana nibimufashamo.

Akomeza avuga ko azibanda cyane mu gutambutsa ubutumwa busana imitima ya benshi ku bazajya babasha kumva ibihangano bye.  Mu gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), Piyo ahamya ko imbarutso yabaye kuba ari Umukirisito usanzwe usenga cyane mu itorero rya ADEPR, ashimangira ko azajya akora n'izindi ndirimbo zivuga ku bumwe bw'abanyarwanda, n'izindi zifite inyigisho zagira icyo zifasha abatuye Isi muri rusange.


Piyo, yahereye ku ndirimbo yitwa “Udutabare”, akurikizaho “Iyitwa hari indi si” akaba yakurikije ho “Turahamya” nk’indirimbo nshya. Avuga ko yashakaga kugaragaza urukundo rw’Imana, yagize ati: “Ni indirimbo ya Gatatu nkoze muri uru rugendo ndimo rwo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo yitwa Turahamya. Mu by'ukuri nashakaga kugaragaza ko hari byinshi Imana ikora mu buzima bwacu, tukaba dukwiye kubihamiriza isi. Ntabwo dukwiye kuba abana b'ingayi”.

Akomeza agira ati: “Muri iki gihe cya Covid-19 ukuboko kw'Imana niko kuri mu ruhande rwacu. Ndashaka kubwira buri umwe wese wagizweho ingaruka n'iki cyorezo ko kuba akiriho byonyine, ari uko Imana ikimufiteho umugambi. Muri iyi ndirimbo mfitemo ishimwe rikomeye, niyo mpamvu igice cyayo kinini ari ukwibyinira, tugatambira Imana kuko nta kindi kirenze twakora ngo tuyinezeze”.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “TURAHAMYA” YA PIYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND