RFL
Kigali

Uganda: Umuhanzikazi Winnie Nwangi yavuze uko yabenzwe anahishura ko ashavujwe no kutabona umugabo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/12/2020 14:39
0


Umuhanzikazi Nwangi Winnie uri mu bigaruriye imitima ya benshi muri Uganda kubera ijwi rye ry'agatangaza, binyuze mu kiganiro 'Dance With Valentino' gitambuka kuri NTV, yahishuye ko nta mukunzi afite kandi ko arambiwe guhura na benshi 'batamushyira mu mago'.



Yagize ati "Ndi njyenyine, kandi ndambiwe guhura n'abashya. Bose baranshaka, ariko nta n'umwe wifuza kungira umugore". Yakomeje ataka ibigwi umusore bahoze bakundana ahishura uko yamwanze. Yagize ati "Yanyitagaho cyane, yanyeretse urukundo. Mu by'ukuri natekerezaga ko ari we wa mbere".


Winnie Nwangi wahishuye ko yifuza umugabo ufite gahunda, yagiye avugwaho kumenya kubyinisha umubyimba

Mu gusobanura uko uyu musore yari yarihebeye yamwanze, yavuze ko igitondo kimwe yamuhamagaye akamubwira ko ari mu rukundo n'uwundi mugore atifuza kuzongera kugirana imishyikirano nawe. Yakomeje agira ati "Icyo gihe nahise mumenya yaragiye!".

Yagarutse ku buzima bwe atangaza ko ubu yihugiyeho, gusa ngo umwanya munini we awumarana n'umukobwa we. Dance with Valentino ni ikiganiro kiganjemo kubyina, ndetse no kuvuga ku bijyanye n'ibibazo bimwe na bimwe abantu bahura nabyo nko guhemukirwa mu rukundo, gufatwa ku ngufu, n'izindi ngingo. Gitambuka buri Cyumweru kuva saa 6:30 z'umugoroba kuri NTV.

Uyu muhanzikazi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n'abatari bake nka; "Musawo", "Kano okoze", "Kwata Essimu", "Everthing" n'izindi nyinshi.


Yatangaje ko ubu asigaye yihugiyeho gusa ngo umwanya munini aba ari kumwe n'umukobwa we


Nwangi arifuza umugabo yabera umugore


REBA HANO INDIRIMBO YE 'MUSAWO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND