Danny Country ni umwe mu bahanzi bazi kuririmba banacuraga gitari ku buryo bushimishije. Ahatari ibyuma ni ho wumva ubuhanga bwe cyane. Nk'uko yabitubwiye, yatangiye umuziki we mbere y'uko ajya kuwiga ndetse yanakundaga gucuranga gitari kuva na kera ahitamo kubyiga kugira ngo abikore ku rwego rwiza cyane kurushaho.
Danny yabwiye InyaRwanda Tv ko ubu gukora indirimbo ari bimwe mu bintu bimugora cyane kuko adafite abamufasha mu bikorwa bye by'umuziki (Managerment) ndetse anavuga ko aramutse abonye nk'abantu babasha kumufasha umuziki we ushobora kugera ku yindi ntera.Â
Kugeza ubu Danny Country ni umusore wibana nta mukunzi agira nk'uko yabidutangarije cyane ko yavuze ko atajya abibonera umwanya kuko iyo abonye umwanya munini awuharira umuziki kuko ni cyo kintu akunda kurusha ibindi.
Ubwo yabazwaga niba habayeho impamvu yatuma areka umuziki yawureka agakora ikindi, uyu musore w'umuhanga mu miririmbire, yasubije inyaRwanda Tv ko yakora ibijyanye n'ubwubatsi cyane ko mbere y'uko ajya kwiga umuziki ku Nyundo ari byo yize. N'ubwo yize ubwubatsi ntabwo ari bwo akora kuku yirunduriye mu muziki nyuma yo kuwiga ku Nyundo aiyemeza kuwukora bya kinyamwuga.

Danny Country arangamiye gukora umuziki mu njyana ya Country
Danny Country yatangiye umuziki muri uyu mwaka agira ingorane y'uko byahuriyemo n'icyorezo cyugarije isi cya Coronavirus (Covid-19). N'ubwo bwamuciye intege bigatuma asubika gahunda nyinshi yari afite bitewe n'iki cyorezo, ntabwo yigeze ahagarika umuziki we burundu kuko kugeza ubu afite indirimbo y'undi muhanzi yasubiyemo (Cover) agiye gusohora vuba akaba afite n'izindi ndirimbo nyinshi ari gutunganya azagenda arekura buhoro buhoro guhera mu ntangiriro za 2021.
Danny Country ukora umuziki mu njyana ya Country, yavuze ko mu Rwanda hari abahanga mu muziki benshi barimo; The Ben, Bruce Melodie, Yverry n'abandi bamutera imbaraga zo kuba yakora umuziki we. Mu kiganiro twagiranye n'uyu munyempano, yadutangarije ko yifusa kuzakorana indirimbo na Gaby Kamanzi ndetse na Butera Knowless.