Kigali

Al Ahly yegukanye CAF Champions League ya cyenda yisasiye mukeba - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/11/2020 12:28
0

Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yongeye gushimangira ko ifite ijambo rikomeye ku mugabane wa Afurika nyuma yo kwegukana igikombe cya cyenda cya CAF Champions League yisasiye mukeba wayo w'ibihe byose baturuka mu gihugu kimwe Zamalek, ku ntsinzi y'ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Cairo mu Misiri.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, kuri Cairo International stadium byari ibicika hagati y'amakipe ahora ahanganye mu Misiri, ndetse atajya ajya imbizi na rimwe, aho yishakagamo ikipe yegukana igikombe cya CAF Champions League 2019/20.

Ni ubwa mbere hakinwe umukino umwe wa nyuma usoza iri rushanwa, ni ku nshuro ya mbere kandi amakipe aturuka mu gihugu kimwe yisanze ku mukino wa nyuma, ukanabera mu gihugu cyabo.

Buri kipe yinjiye muri uyu mukino ifite ibibazo by'abakinnyi banduye Coronavirus, gusa yombi yari abizi neza ko ari umukino w'indya nkurye.

Mohamed Magdi Kafsha yagize uruhare mu bitego bibiri bya Al Ahly byayihesheje igikombe, harimo umupira yatanze wavuyemo igitego cya mbere cyatsinze na Amir Soleya hakiri kare cyane, anatsinda igitego cy'intsinzi ku munota wa 87.

Ku munota wa 31, Zamalek yishyuye igitego cyatsinzwe na kapiteni Shikabala wahawe umupira na Achraf Bencharki, acenga abakinnyi babiri mbere yo gutera ishoti rikomeye mu izamu rya Mohamed El Shanaway.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana mu gice cya kabiri ashaka gutsinda igitego cya kabiri ariko uburyo bagerageje ntibubahire, bisaba umunota wa 87, ubwo Mohamed Magdi  yatsindaga igitego cy'ikinyuranyo cyatumye Al Ahly yegukana igikombe cya Cyenda mu mateka.

Iminota 90 y'umukino yarangiye Al Ahly itsinze Zamalek ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino byatumye Al Ahly yegukana igikombe cya CAF Champions League ku nshuro ya cyenda mu mateka, ikaba ari nayo kipe imaze kwegukana ibikombe byinshi kuri uyu mugabane.

Emir yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Al Ahly

Shikabala yishyuye igitego Zamalek yari yatsinzwe

magdi yatsinze igitego cyahesheje igikombe ikipe ya Al Ahly

Al Ahly yegukanye igikombe cya Cyenda cya CAF Champions League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND