Dore itangazo ryahagaritse ibitaramo uko ryari riteye
ubwo ryasohokaga ari ku cyumweru hari hateganyijwe ibitaramo bibiri bikomeye birimo icyitwa “Ikirenga
mu Bahanzi " cyari kigamije guhemba umuhanzikazi Cecile Kayirebwa kubera ukuntu
yateje imbere umuco nyarwanda mu mahanga ndetse n’icy’abaramyi batatu ari bo Gentil Misigaro, Israel Mbonyi na Adrien Misigaro.
Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rigira riti "Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020, Bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z’Ubuzima n’izindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo,
Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro
n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha,
imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8
Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura ".
Kuva icyo gihe kugeza
ubu nta gikorwa gihuza abahanzi n’abakunzi babo cyari cyongera kuba usibye
ibiri kuba binyuze kuri televiziyo n’ibyabaye hifashishijwe You Tube n’izindi
mbuga nkoranyambaga.
Ni izihe ngaruka
abahanzi bahuye nazo?
Mbere ya Covid-19 abahanzi nyarwanda basaruraga
amafaranga mu bitaramo no bindi bikorwa birimo gucuruza indirimbo mu buryo
bumwe cyangwa se ubundi, no gusinya amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi.
Gabiro Guitar yaganiriye na INYARWANDA kuri iyi ngingo maze asobanura ko ingaruka ari nyinshi zabagezeho muri aya mezi 8 ashize nta bitaramo. Yagize ati: "Ikintu nakubwira ni uko mbere twakoraga ibitaramo mu Mujyi Kigali no mu Ntara ariko kuva Covid-19 yaza nkeka ko umuhanzi wongeye gukora ku ifaranga ari bake sinzi, ngo ahubwo ni ayahe keretse nko mu bukwe ariko ebana ibintu byarakomeye."
Yakomeje avuga ko uko ibintu bimeze ubu
abahanzi batari gukora ku mafaranga y’ibitaramo ku buryo ingaruka zigaragaza.
Ati: "Ubuzima bwarahindutse amafaranga ntabwo tukiyabona kabisa ".
Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), kompanyi iza ku isonga mu Rwanda mu gutegura ibitaramo bikomeye, Mushyoma Joseph uzwi ku izina rya Boubou yabwiye INYARWANDA ko kuva Covid-19 yaza yagize ingaruka ku bitaramo. Ati: "Ingaruka zo ni nyinshi cyane kubera ko ibitaramo byarahagaze ni ibintu bigoye cyane pe!"
Yongeraho ko abahanzi bahombye amafaranga yavaga mu bitaramo ndetse no gususurutsa abantu ariko ikiruta byose ari ukuba uburyo bwo kwinjiza amafaranga byahagaze biciye mu bitaramo. Mushyoma Joseph (Boubou) avuga ko Leta ikwiriye kureba niba n’ibitaramo byatekerezwaho bikaba byafunguka ariko hitawe mu kureba aho icyorezo kigana mu gihe cyaba cyagabanutse cyane.
Yagize ati:"Leta ni yo ireberera abaturage nibona bikwiriye ko ibitaramo bifunguka izabikora reka dutegereze ". Mushyoma Joseph yiteguye kongera gutegura ibitaramo bitanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki nyarwanda mu gihe cyose byafunguka.
Intore Tuyisenge uyobora Urugaga rw’abahanzi mu Rwanda yasobanuye ko bagizweho ingaruka na Covid-19 ariko abari muri urwo rugaga hari ubufasha buke bahawe. Ati:"Hari umufatanyabikorwa waduhaye ifu tuyishyikiriza abahanzi mu gihe cya Guma mu rugo".
Uyu muyobozi avuga ko hari ibiganiro bari kugirana
n’inzego za Leta biri guca mu buryo bwanditse n’ibiganiro mu rwego rwo gusaba
Leta ko yadohora ibitaramo bigafunguka. Intore Tuyisenge yaciye amarenga ko bidatinze
abanyarwanda bazongera kwishima ariko abahanzi basabwa gukomeza kwirinda no
kubikangurira ababakunda.
Ku ngingo y’ubukene bw’abahanzi yasabye abantu bose
bakomeje gukoresha ibihangano mu nyungu z’ubucuruzi gufata iya mbere bakishyura
urwo rugaga kuko itegeko rihari ribihana kandi bagakwiriye kugira uruhare mu
iterambere ry’abahanzi nyarwanda. Yanaboneyeho asaba abahanzi kurushaho
kwibumbira hamwe muri urwo rugaga kuko ari yo nzira yo kubasha guharanira
uburenganzira ku bihangano byabo.
Umwaka urabura iminsi mike ukagana ku musozo. Ni byo koko ibitaramo byarahagaritswe mu kwirinda Covid-19 kandi byatanze umusaruro. Hagiye habaho ibikorwa bitandukanye byo gufungura bimwe mu bikorwa byari byarafunzwe ariko ku bitaramo amaso yaheze mu kirere.
Abakunzi b'umuziki banyuranye bavuga ko 'Niba Leta yarafunguye inzu zitunganya imisatsi, abamotari batwara abagenzi bafatanye bemerewe gukora, massage zifunguye, amashuri akaba yarongeye gufungura ndetse n’imikino igakomorerwa, birakwiriye ko abakunzi b’umuziki basoza umwaka basusurutse dore ko ubwingunge bushobora kwangiza byinshi'.
Ariko rero na none Leta ikunda abanyagihugu reka dutegereze
wenda umwaka twazawusozanya ibyishimo n’umunezero ariko abahanzi nyarwanda
bakwiriye kongera gutaramira imbere y’abakunzi babo bakabasha kongera kwinjiza
agatubutse mu mifuka yabo. Ibi byakorwa kandi neza mu buryo bwubahirije amabwirije yo kwirinda.
Mu bigaragara ubukungu bw'abahanzi batari bacye bwasubiye inyuma kubera ibihe Isi yose irimo bya Covid-19. Leta ikwiriye gushishikariza abashoramari gushyira ukuboko muri muzika nyarwanda dore ko bimaze kugaragara ko ari urwego rutanga icyizere mu gihe rwashyigikirwa kandi umusaruro waribwaho na buri wese.
Ni ngombwa ko mu ngengo
y’imari ya buri mwaka hajyamo igice kinini cyo guteza imbere umuziki nyarwanda
n’ibindi byose bifite aho bihuriye na wo kuko niba abahanzi bifashishwa mu
bikorwa bya Leta bitandukanye bakwiriye guhabwa agaciro bagatekerezwaho ibikorwa
byabo bikaguka.