RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Aya ni yo mayeri umusore akoresha kugira ngo yinjize umukobwa mu buriri bwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/11/2020 16:36
0


Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bagaragaza ko umusore ushaka gukora imibonano mpuzabitsina nta cyamutangira akora ibishoboka byose ndetse agashyiramo n’ibinyoma byinshi bitandukanye kugira ngo aryamane n’uwo ashaka.



Ubushakashatsi bwerekana ko abakobwa benshi bagiye bagwa mu mutego wo kuryamana n’abasore atari uko bari babigambiriye ahubwo ari uko abasore bababwiye ibinyoma bakabyizera bagashiduka baryamanye na bo.

Aha rero hari amagambo abasore bakunda gukoresha babwira abakobwa kugirango babemeze ko bataryamana na bo kandi ahubwo ari cyo kibagenza:

Ndacyari imanzi: Nibyo rwose nta wubihakanye ko hari abasore birinda gukora imibonano mpuzabitsina bakazategereza igihe nyacyo, ariko hari n’ababeshya ko ari imanzi kugirango biyegereze abakobwa, bakunda gushukisha abakobwa b’amasugi ko na bo ari imanzi kugirango bombi biyumvanemo bityo bizanaborohere kubagusha mu mutego wo gusambana.

Naragusengeye kugirango duhure: Uyu mutego abakobwa b’abakristo bakunze kuwugwamo, ntabwo ari uko yagusengeye koko ahubwo aragirango akwereke ko ahora mu mwuka nkawe, ukuri rero ni ko ashobora no kuba atazi kuvuga isengesho rya Data wa Twese uri mu ijuru arashaka ko umwizera bityo bimworohere kukugusha mu mutego wo kuryamana na we.

Ntabwo nzaryanama nawe mbere y’uko dushyingiranwa: Igitekerezo cy’iki kinyoma ni ukugira ngo wemere ko mu by'ukuri atazaryamana nawe mbere, wiyumvishe ko ari urukundo n’ubusabane gusa, ariko ndakubwiza ukuri ubihe amezi abiri cyangwa atatu, azatangira kuguhatira gukora cya kintu yabeshye ashaka.

Mfite amafaranga menshi rwose ntacyo uzamburana: Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ingunguru zirimo ubusa nizo zirangira. Nta musore ukize rwose uba ushaka gushyira imbere ubutunzi bwe imbere y’umugore kugira ngo amushimishe, iyo rero umugabo atangiye kukubwira ku mafaranga yinjiza, aba ageragezakukwica mu mutwe kugirango azabone uko  akugeza mu buriri bwe.

Nyuma yo kumva ibi rero genzura neza urebe ko umusore mukundana adashaka ko muryamana gusa maze wirinde ejo utazaririra mu myotsi.

Src: psychology.fr

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND