RFL
Kigali

Umuryango wa Producer Bill Gates Mulumba na Laetitia Mulumba mu gahinda ko kubura umwana wabo w'ubuheta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2020 11:23
1


Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 26/11/2020 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rw'umwana w'ubuheta wa Producer Mulumba John wamamaye nka Bill Gates n'umugore we w'umuhanzikazi Laetitia Dukunze Mulumba (Titi) baba mu Bufaransa.



Ni umwana w'umuhungu witwa Hirwe Joshua Mulumba bari baherutse kwibaruka. Kuri ubu Imana yari yaramubahaye yamaze kumwisubiza, ibyateye agahinda gakomeye uyu muryango ndetse n'inshuti zabo. Umunyamakuru Steven Karasira inshuti y'akadasohoka y'uyu muryango, yabwiye InyaRwanda.com ko Gates na Titi bagize ibyago, bakabura ubuheta bwabo. Yandikanye akababaro kenshi uburyo ashavujwe n'ibi byago.

Producer Bill Gates n'umugore we Laetitia Mulumba bakoze ubukwe mu mwaka wa 2018.  Kuwa 21 Werurwe 2019 ni bwo bibarutse imfura yabo y'umukobwa bise Ariella Neza Mulumba, mu mezi macye ashize muri uyu mwaka wa 2020 bibarutse ubuheta bwabo Hirwe Joshua Mulumba, none Imana iramwisubije.

Producer Bill Gates ni umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Ni umuhanga cyane mu gutunganya amajwi y'indirimbo ukongeraho no kuba ari rurangiranwa mu gucuranga gitari Bass, ibituma yiyambazwa cyane mu bitaramo bikomeye mu Rwanda no hanze. 

Laetitia Mulumba umugore wa producer Bill Gates ni umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho akunzwe cyane mu ndirimbo 'Kwizera' yatunganyijwe n'umugabo we Gates Mulumba muri studio yabo yitwa Gates sound ikorera mu Bufaransa.


Producer Bill Gates na Titi Mulumba bakoze ubukwe mu 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGISHA3 years ago
    ubwo koko umwana yagiye mu ijuru ku Mana murababaye!!!, niba Imana yamwisubije se, ari kw'isi no mu ijuru mwamwifuriza kuba hehe? kuki mubabaye niba ari mu ijuru koko?





Inyarwanda BACKGROUND