RFL
Kigali

Gushaka ni ugushobora! Mike Kayihura uhatanye muri Prix Découvertes RFI yahishuye ko ari ubwa kabiri yari yiyandikishije-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2020 20:40
0


Umuhanzi w’umuhanga Mike Kayihura yatangaje ko mu 2019 yari yagerageje amahirwe yo kwiyandikisha muri Prix Découvertes RFI ntiyatoranywa, ahitamo kongera kugeragaza amahirwe muri uyu mwaka ‘kuko yashakaga kugaragaza impano ye’.



Kuva mu gihe cya Guma mu Rugo, abanyempano bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batangiye kwiyandikisha mu irushanwa ry’umuziki rya Prix Découvertes RFI rifasha umuhanzi gukorera ibitaramo mu bihugu byinshi bikoreshwa ururimi rw’Igifaransa n’ibindi.

Abarenga 1 000 bariyandikishije batorwa mo 60 batangazwa muri Nzeri 2020. Mike Kayihura ari mu banyempano 60 batowe, arabimenyeshwa ategereza ubundi butumwa bumubwira ko ahatanye muri iri rushanwa kuva mu Ukwakira 2020.

Ni irushanwa avuga ko yakurikiranye kuva atangiye urugendo rw’umuziki we. Ndetse ko mu 2019 yiyandikishije ntiyagira amahirwe hatambuka umuhanzi Social Mula utarahiwe n’iri rushanwa, kuko ryegukanywe n’uwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, ati “Nabigerageje umwaka ushize ariko ntibyakunze, Social Mula aba ari we bafata. Muri uyu mwaka naravuze nti n’ubundi mu gihe cya Guma mu Rugo nta kintu umuntu arimo arakora, ibyari byo byose napfa kwiyandikisha. Urumva ko batinze no kutubwira amezi yose aciyeho.”

Uyu muhanzi avuga ko yafashe icyemezo cyo kwiyandikisha muri iri rushanwa muri uyu mwaka, kuko yabonaga ko umunyarwanda ashobora kongera gutwara Prix Découvertes RFI nyuma ya Yvan Buravan wayegukanye mu mwaka wa 2018.

Kayihura avuga ko atazi neza icyatumye ataboneka mu bahataniye Prix Découvertes RFI umwaka ushize ariko ngo yari yakoze ibyo yasabwaga.

Uyu muhanzi avuga ko kwiyandikisha muri iri rushanwa, umuhanzi asabwa kohereza ibyo amaze gukora byose harimo n’abo bakorana.

Yavuze ko yatangiye umuziki afite intego yo guhatana mu marushanwa akomeye, ku buryo avuga ko nta kintu cyari kumubuza guhatana muri Prix Découvertes RFI.

Kayihura yavuze ko akimara kumenya ko yatsinze yishimye kuko yari ahawe inshinganzo zo guhagararira igihugu. Ni irushanwa avuga ko yitezeho gutuma umuziki we ujya ku rwego rushimishije, ndetse rigafungurira amarembo n’abandi bahanzi bakorana.

Mike Kayihura yavuze ko nubwo abahanzi bahatanye nawe bashoboye, afite icyizere cyo kwegukana Prix Découvertes RFI ashingiye ku kuba umuziki we wubakiye ku njyana ya Soul na R&B warakorewe mu Rwanda.

Yavuze ko abantu bari umutora muri iri rushanwa, ariko abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga. Ati “Ndabashishikariza kuntora mbabwira ko tariki 03 Ukuboza 2020, ari wo munsi wa nyuma wo gutora ‘link’ zirahari ku mbuga za RFI no ku mbuga zanjye zose.”

We avuga ko kumutora ari ugufungura amarembo kuri we no ku bandi banyarwanda. Kandi ko Buravan wegukanye Prix Découvertes RFI yamugiriye inama z’uko agomba kwitwara muri iri rushanwa.

Mike avuga ko indirimbo ‘Sabrina’ yakoranye na Kivumbi yatoranyijwe na RFI, ari indirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yatangije umushinga wayo ayicuranga kuri piano ariko bagiye muri studio Producer Danny Beats yongeramo Afrobeat.                        

Uyu muhanzi yavuze ko umwaka utaha azashyira hanze Album nshya ndetse ko mu Ukuboza 2020 asohora ‘Ep’ y’indirimbo esheshatu

Ku wa 11 Ugushyingo 2020, Céline Banza wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatwaye Prix Découvertes RFI 2019.

Yari ahatanye na Social Mula (Rwanda), Bebe Baya (Guinée), Celine Banza (RDC), Cysoul (Cameroun), Lydol (Cameroun), Nasty Nesta (Bénin), NG Bling (Gabon), Yann’Sine (Maroc) na Zonatan (Île Maurice).

Uyu muhanzikazi yegukanye iri rushanwa abisikana n’umuhanzi ukomeye muri iki gihe Yvan Buravan w’imyaka 23 y’amavuko, wegukanye irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Umuhanzi utwaye iki gihembo ategurirwa ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika akanakorera igitaramo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Uretse guhabwa igihembo anagenerwa amayero ibihumbi icumi [10,000 euros; ni ukuvuga asaga Miliyoni 10 Frw.

Mike Kayihura ni umuhanzi w’umunyarwanda wavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, ku wa 16 Ukwakira 1992. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali.

Urugendo rw’umuziki we rwatangiriye muri korali yitwa ‘Christ Church Lin Rwanda’, aho yakurije impano ye, yiga byinshi bijyanye n’umuziki n’ibindi bityaza impano y’uyiyumvamo.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye mu ishuri mpuzamahanga cya Baccalaureate yahisemo guhita atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, ashyize imbere gukurikira impano ye kugeza n’ubu.

Ni umwe mu bahanzi bize amasomo y’umuziki mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia mu mwaka wa 2013, aho yigiye ibijyanye no kwandika indirimbo, yumva neza ubuvanganzo n’uko butezwa imbere.

Guhera mu mwaka wa 2014 yasohoye indirimbo ze bwite. Ndetse mu 2019 yakoze kuri Album ye ya mbere iriho indirimbo z’uruvange. Anakora kuri ‘Ep’ yise ‘6:30” iriho indirimbo ‘Sabrina’ yamuhesheje kwisanga muri iri rushanwa.

Uyu muhanzi kandi yanditse indirimbo ‘Katerina’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Bruce Melodie mu mwaka wa 2019. Ndetse yakoranye indirimbo n’abarimo umuraperikazi Angell Mutoni, Mucyo n’abandi benshi.

Mike Kayihura yatangaje ko ari ku nshuro ya kabiri yiyandikishije muri Prix Decouvertes

Mike Kayihura yasabye abanyarwanda kumushyigikira, akaba umunyarwanda wa kabiri wegukanye Prix Decouvertes

MIKE KAYIHURA YASABYE ABANYARWANDA KUMUSHYIGIKIRA MURI PRIX DECOUVERTES

">

AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND