RFL
Kigali

Yves Iradukunda yashishikarije abakobwa bari muri Miss Career Africa kwiga amasomo y’ikoranabuhanga no gukurikira inzozi zabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2020 16:32
0


Iradukunda Yves Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, yashishikarije abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020 gushyira imbaraga mu kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, kuko umubare wabo ukiri hasi ugereranyije na basaza babo, kandi amahirwe kuri abo abategereje.



Iradukunda Yves ni umwe mu bayobozi, abaterankunga n’abafite ubunararibonye mu ngeri zitandukanye bamaze gutanga ibiganiro ku bakobwa bitabiriye umwiherero w’irushanwa rya Miss Career Africa, watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020.

Ni umwiherero uri kubera ku Imbuto z’Amahoro ku nkegero z’ikiyaga cya Muhazi muri Kayonza. Iradukunda yabwiye abahatanye muri Miss Career Africa 2020, kwitinyuka bakiga amasomo ya siyansi na tekinoloji, kuko ari amasomo afite akamaro kanini ikiremwamuntu.

Iradukunda yabasabye gukurikira inzozi zabo bakora ibyo bakunda, batita cyane ku mitekerereze y’abandi kuko ‘amahirwe y’umwe atari yo yundi’ kandi buri wese ‘yatsinda igihe cye kigeze anabishyizemo umuhate’.

Yavuze ko urugendo rwabo muri iri rushanwa rudakwiye kurangirira ku munsi wa nyuma waryo, kuko baramutse badatsinze bagomba gukomeza kwigirira icyizere kuko iyi ngiyi ari intangiriro y’ubuzima bwabo n’icyizere cyo kwiyubakamo uwo bashaka kubamo.

We avuga ko iri rushanwa rizabafasha guhura n’abantu batandukanye yitezeho ko bazungukiraho byinshi. Ati “Mu komeza kugira indangagaciro zanyu, kandi mushyire imbere ku guma ku murongo mwihaye.”

Abakobwa bakurikiranye iki kiganiro ariko umwanya uba muto wo kubaza ibibazo. Abakobwa bo mu bindi bihugu bashimye ukuntu abayobozi b’u Rwanda babitayeho bagakurikirana uyu mwiherero ndetse n’uburyo bitaye ku bahatana muri iri rushanwa.

Nothabo Ncube wo muri Zimbabwe, yavuze ko Minisitiri Iradukunda afite inkuru ishimije nk’uko yabibasangije. Icyamukoze ku mutima cyane, ni uko yababwiye ko ubuzima bugira inzira nyinshi; imwe ishobora gupfa indi ‘ikaguhira’, ko batagomba gucika intege mu gihe ibyo bari biteze bitabaye.

Ati “Kuko na we uwo yatekerezaga ko azaba we atari we yabaye. Ahubwo yageze aho atatekerezaga ko azagera.”

Ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, Abakobwa 20 bahataniye ikamba mu irushanwa rya Miss Career Africa 2020 bagendeye mu bwato batembera ikiyaga cya Muhazi cyo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse bavuga incamake ku mishinga yabo.

Aba bakobwa bari mu mwiherero kuva ku wa 23 Ugushyingo 2020, uzasozwa ku wa 27 Ugushyingo 2020 ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba mu birori bizabera muri Kigali Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu, Buri mukobwa yahawe iminota itatu yo kwitoza uko azavuga umushinga we. Buri wese yavugaga aho yakuye igitekerezo cyo kwiyemeza gukurikirana uwo mushinga, intego yawo, inyungu uzagirira rubanda na we ndetse n’uburyo azakomeza kuwuvugurura n’abo bazakorana.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abakobwa 20 barimo Fauster Ponsianus Muttaini (Tanzania, Nimero 1), Nothabo Ncube (Zimbabwe, Nimero 2), Muitesi Betty (Rwanda, Nimero 3), Irankunda Gisele Mignone (Rwanda, Nimero 4), Ndoko Bobette (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Nimero 5).

Nyabonyo Anna Charity (Uganda, Nimero 6), Kahasha Elysee (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nimero 7), Maloka Prudence Mohlago (Afurika y’epfo, Nimero 8), Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria, Nimero 9), Mabula Manganze Grace (DRC, Nimero 10).

Mugisha Naome (Rwanda, Nimero 11), Bwanga Mbambindi Sarah (DRC, Nimero 12), Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda, Nimero 13), Tuyishimire Clemence (Rwanda, Nimero 14), Natasha Dlamini (Zimbabwe, Nimero 15).

Izere Delica (Burundi, Nimero 16), Ineza Nice Cailie (Burundi, Nimero 17), Victoria Rutendo Maphosa (Zimbabwe, Nimero 18), Seraphone Akoth Okeyo (Kenya, Nimero 19) na Oluwadamilola Akintewe wo muri Nigeria, nimero 20.

Iradukunda Yves yatanze ikiganiro yifashishije ikoranabuhanga asaba abakobwa kwitabira kwiga amasomo y'ikoranabuhanga

Mukamwiza Yvette ufite ikamba rya Miss Career-East Africa 2019 yagiriye inama abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020

Uhereye ibumoso: Rutayisire Yves Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo mu kigo (CESB), Miss Mukamwiza Yvette na Frank Rubaduka washinze Miss Career Africa

Mu gihe cy'ibiganiro bafata umwanya wo kuruhuka bakora imyitozo ngororamubiri yoroheje

Abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bari mu Rwanda mu irushanwa rya Miss Career Africa 2020

Batemberejwe mu kiyaga cya Muhazi hafi y'aho bari gukorera umwiherero

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Miss Career Africa 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND