Kwamamara bisaba igihe gito cyane mu gihe ibyo ukora ari umwihariko, ushobora kwamamara mu migaragarire, imyambarire, gusetsa bitari iby’umwuga, kuririmba, kubyina, kwigana abandi, n’ibindi. Nk’uko mu Rwanda hari abantu babaye ibyamamare mu gihe ibyo bakoraga abantu babifataga nko gusetsa.
Muri muzika umuntu ashobora kwamamarana udushya ariko hari igihe bagufata nk'aho ibyo ukora ari ibyo kwishimisha bidafite ireme, abantu barashungera rimwe na rimwe. Iyo usetsa benshi ibyo ukora babyakirana yombi bakabisangiza n’abandi kugira ngo nabo basusuruke.
Ni byiza muri Sosiyeti abantu nk’abo babamo kandi iyo babuze benshi barababara cyane bitewe n’irungo bisangamo, bakakubura mu byo wamamayemo. Mu Rwanda rero hari ibyamamare byinshi, ariko hari abazwi cyane ku izina ariko ibikorwa byabo ntibigaragare nk’ibifite ubuhanga no kwigisha, mbese izina rikaruta ibikorwa bakoze.
Lucky Fire
Uyu yatangiye kwamamara mu ndirimbo yashyiraga hanze zisekeje zirimo “Umuriro watse”, “5 love” n’izindi. Biragoye kumva izi ndirimbo ngo ubure guseka imiririmbire ya Lucky Fire. Bamwe bagiraga ngo yinjiye mu rwenya ariko akabikora mu ndirimbo.
Nyuma byagaragaye ko uyu mu nyadukorwo tudasanzwe
akaba n’umuhanzi, yiyumvamo impano kandi akabikorana umuhate n’umurava. Ubu umuntu
ukurikirana muzika n’abahanzi bakuru n’abato, bazi Lucky Fire uvuga kenshi ko
ari umwami wa Pop mu Rwanda no ku isi yose. Akunze kumvikakana kenshi ashima Imana ngo kuba
yarasimbuye Michael Jackson ku isi.
Barafinda
Barafinda Sekikubo Fred, ni umwe mu Bakandida bifuzaga guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, muri Kanama 2017. Uyu mugabo kugeza magingo aya bamwe baramwibuka bagaseka. Yari umunyadukoryo muri Politiki, udushya twe twatumye aba icyamamare mu Rwanda.
Akunda kugaragara yambaye ikoti na karuvati atajya
ahindura, inkweto n’ingofero, agakunda kuvuga ko Politiki imutembamo, kandi ko
atari ngombwa kuba afite amashuri menshi icya mbere ngo ni uko azi gusoma no
kwandika bityo ko yumvaga agomba kuba umukandika ku mwanya wa Perezida. Inkweto ze
yavugaga ko ari cyo kinyabiziga cye, intego ye yashakaga guca ikibazo cy’abantu
bagumiwe. Ibigwi bye n’imigambi uwabyumvaga wese yagiraga ngo ari gusetsa
nyamara akomeje.
Barafinda aherutse kuva i Ndera aho abaganga baho basanze afite uburwayi bwo mu mutwe, nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) mu kwezi kwa 7 mu 2020. Ni ibintu bitatunguye benshi dore ko ubwo yatunguranaga ashaka kuba Perezida, abantu banyuranye bakemanze ibyo avuga, hari n'abataratinyaga kuvuga ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.
Babou-G (Babuji_
Uyu musore mu mwaka wa 2015 udukoryo
twe twazengurutse u Rwanda, imvugo ze zibukwa cyane harimo “Ibaze nawe”, "Salama wowe”,
“Banza ubimenye mbere y’uko mbikubwira”, aya magambo nyirabayazana wayo ni
Babuji ubu tutazi ibye aho byahereye. Yamenyekanye cyane kuri aya magambo ubwo yaganiraga n'umunyamakuru Yohana Umubatiza. Iyo wamubazaga ibibazo, Babou G yagusubizaga ibihabanye n'ibyo umubajije.
Papa Cyangwe
Uyu
muhanzi ubu ari mu bahanzi bashya bakunzwe, izina rye ryamamaye mbere y'uko hamamara indirimbo
ze. Muri iyi minsi, King Lewis (Papa Cyangwe) yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga
ku byo yavugaga harimo kwitaka cyane ko yambara neza ibyo yitaga ko ari ku “cyangwe”’, “Umuteguro” , “hahiye”, “Niki
n'iki” n’utundi dukoryo tw’imvugo. Papa Cyangwe kandi akunda kuvuga ko ari
umukire aho akunda kuvuga ko afite “umufungo”.
Sky2
Uyu musore ni umuhanzi ukunda kugaragara ku mbuga nkoranyamabaga avuga ko 'atwika mu gihugu hose' kandi
akambara neza cyane. Ibye na Papa Cyangwe birasa, bakoresha amagambo akamamara
cyane. Aba bantu twavuze haruguru,
ntabwo ari bo gusa, hari n’abandi bamamaye ku mazina yabo bakaba ikimenyabose kurenza ibikorwa byabo.
TANGA IGITECYEREZO