RFL
Kigali

Umunyarwenya Patrick Rusine arasetsa koko! Twamuhuje n'umusobanuzi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/11/2020 20:22
1


Umunyarwenya Patrick Rusine twamuhuje n'umusobanuzi wa filime uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Lee The Creator baradusetsa cyane. Yatubwiye impamvu iwabo ku Gitega mu Murenge wa mu Karere ka Nyarugenge, buri muntu agira kompanyi ye.



Mu kiganiro twagiranye na Patrick Rusine  na Lee The Creator batubwiye impamvu babona zigenda zidindiza impano z'abahanzi bakizamuka ndetse banasaba itangazamakuru muri rusange kujya rifasha abana bakizamuka kugira ngo nabo bagaragaze impano zabo kuko nta handi byagaragarira ritabafashije. 

Patrick kandi yagarutse ku bashoramari banga gushora imari mu banyarwenya avuga ko nabo bashoboye kandi babasha kubakorera nk'ibyo n'abandi bakora. Lee the creator yavuze ko agasobanuye ari kimwe mu bintu bikurikiranwa cyane mu Rwanda asaba abashoramari n'abamamaza kujya babagana kugira ngo bose bafashanye. Patrick kandi yasoje ashima umunyarwenya wamuzamuye Nkusi Arthur anabwira abandi banyarwenya bamaze kugira aho bajyera kumwigiraho.


Patrick Rusine na Lee The Creator badusekeje cyane

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATRICK RUSINE NA LEE THE CREATOR


INKURU + VIDEO: Patrick Promotor - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco3 years ago
    Nibyo kandi birakwiye itangaza maku rigomba kubafasha haribeshi bafite imano zabo babuze ubuvugizi





Inyarwanda BACKGROUND