Mu kiganiro twagiranye na Patrick Rusine na Lee The Creator batubwiye impamvu babona zigenda zidindiza impano z'abahanzi bakizamuka ndetse banasaba itangazamakuru muri rusange kujya rifasha abana bakizamuka kugira ngo nabo bagaragaze impano zabo kuko nta handi byagaragarira ritabafashije.
Patrick kandi yagarutse ku bashoramari banga gushora imari mu banyarwenya avuga ko nabo bashoboye kandi babasha kubakorera nk'ibyo n'abandi bakora. Lee the creator yavuze ko agasobanuye ari kimwe mu bintu bikurikiranwa cyane mu Rwanda asaba abashoramari n'abamamaza kujya babagana kugira ngo bose bafashanye. Patrick kandi yasoje ashima umunyarwenya wamuzamuye Nkusi Arthur anabwira abandi banyarwenya bamaze kugira aho bajyera kumwigiraho.
Patrick Rusine na Lee The Creator badusekeje cyane
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATRICK RUSINE NA LEE THE CREATOR
INKURU + VIDEO: Patrick Promotor - inyaRwanda.com