RFL
Kigali

Ibintu 10 byo kwitega ku gitaramo kirimo abafana kizabimburira ibindi mu Rwanda nyuma y'igihe kinini bihagaritswe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/11/2020 18:24
2


Amezi amaze kuba 8 mu Rwanda nta gitaramo kiba gihuriza hamwe abantu benshi mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Twatekereje umunsi ibitaramo bizaba byafunguwe mu Rwanda mu gihe runaka kitaramenyekana, dusanga hari ibintu bidasanzwe byo kwitega bizaba ku gitaramo kizabimburira ibindi.



Ukurikije uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze muri iyi minsi mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange, aho kigihari kandi kikaba kitarabonerwa umuti n'urukingo, birashoboka ko ibitaramo bizafungurwa hakiriho ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ibi bisobanuye ko ibitaramo bishobora gufungurwa ariko ababiteguye bagasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda harimo nko kwicara bahanye intera, kwambara agapfukamunwa, n'ibindi. Dushingiye kuri ibyo, dore ibintu 10 byo kwitega ubwo ibitaramo bizaba byafunguwe.

1.IBICIRO BIZABA BIHANITSE

Bitewe n'uko kizaba ari cyo gitaramo cya mbere gihuriza hamwe abantu benshi, nta birashoboboka ko hazabaho guhenda kw'amatike. Kubera urukumbuzi abafana bazaba bafitiye igitaramo nabo ntibazakangwa n'ingano y'itike. Indi mpamvu abategura ibitaramo bazahanika amatike yo kwinjira, ni uko nk'igitaramo cya mbere kizaba kibaye nyuma y'igihe kinini abantu banyotewe kongera gutarama, bazatumiramo abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi, ibyo na byo bikazatuma ibiciro by'amatike bizamuka cyane.

2. POLISI Y’IGIHUGU YITEGURE AKAZI GAKOMEYE

Mu gihe igitaramo kizaba cyabaye hari byinshi bizaba biri guha Polisi y'igihugu akazi ubwo ni nko guhana abatari gukurikiza amabwiriza yo kwirinda coronavirus (covid-19) aho benshi bashobora kuzafatwa begeranye, abandi batambaye neza agapfukamunwa, abandi birengagiza kudakaraba intoki, gutinda gutaha bakarenga ku isaha yo gusoza igitaramo, n'ibindi byinshi. Mu gihe ibitaramo byafungurwa mbere y'uko utubari dufungurwa, Polisi izitegure ko benshi bazava mu gitaramo bahitira mu tubari, ibintu bizaba bibusanye n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

3. HAZABAHO UMUBARE NTARENGWA W'ABAFANA

Nk'uko twabikomojeho hejuru, mu busesenguzi twakoze, twasanze ibitaramo bishobora gufungurwa mbere y'uko iki cyorezo kibonerwa umuti n'urukingo, ibisobanuye ko hazaba hakiriho ingamba zo kwirinda. Ibi birahita byumvikanisha ko abategura ibitaramo bazahabwa umubare ntarenga w'abantu bagomba kwitabira igitaramo. 

Ni ukuvuga byibuze ahajyaga abafana ibihumbi bitanu (5000) hazajyamo nka maganatanu (500) cyangwa igihumbi (1000), birumvikana ko amatike azahita ahenda cyane mu biciro kugira ngo bagarurizemo na ba bafana batemerewe kwinjira. Hazashyirwaho umubare ntarengwa w'abagomba kwinjira kugira ngo abitabiriye igitaramo babashe kwicara bategeranye, bicare mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda covid-19.

4. ABAMOTARI BAZAKORERA AMAFARANGA KU BWINSHI

Bitewe n'uko amasaha yo gutahiraho azaba agenwe, bizasaba ko abafana bahagera kare ndetse n'igitaramo kigatangira kare kugira ngo amasaha yo gutaha abafana babe bageze mu rugo, ibyo bizatuma bamwe bazinduka cyane ku buryo abafana bashobora kuzuzura mbere y'igitaramo bitume abakererewe basubira mu rugo vuba vuba kugira ngo kitabacika kuri Television. Ikindi, igitaramo nikirangira, abafana bazaba bakeneye kugera mu rugo vuba kugira ngo amasaha yo gutaha atabafata, ibyo nabyo bizatuma abamotari bakirigita ifaranga kuko abagenzi bazaba ari benshi kandi bakeneye gutaha vuba vuba.

5. HAZABAHO AMARANGAMUTIMA MENSHI KU BAFANA

Bitewe n'urukumbuzi abafana bafitiye ibitaramo by'umwihariko kureba imbonankubone abahanzi, bizatuma abafana banezerwa cyane. Ibi bishobora no kuzateza akavuyo bikaba byatuma banica amabwiriza yo kwirinda coronavirus (Covid-19). Amarangamutima menshi kandi ashobora kuzateza ubujura mu gihe abafana bashobora kuba bayakabije bitewe no kwizihirwa kwabo muri icyo gitaramo. 

Mufana uzitabira igitaramo cya mbere kizahuriza hamwe abafana benshi, ntitwakubuza kuzagira amarangamutima, ariko uzacungire umutekano ibyo wajyanye mu gitaramo na cyane ko bimaze kugaragara abajya mu bitaramo bose baba batagenzwa na kamwe. Yaba mu bitaramo bisanzwe n'ibyo guhimbaza Imana, ni kenshi hagiye garagara abantu bavuga ko bahahuriye na benengago.

6. ABACURUZI BITEGURE GUKIRIGITA IFARANGA

Birumvikana ko mu gihe igitaramo cyaba kibaye hazabaho no gucuruza bitari nk'ibyari bisanzwe cyane cyane ku bijyanye n'ibyo kunywa no ku kurya, yaba mu gihe cy'igitaramo, mbere yacyo ndetse na nyuma yacyo, hazabaho gucuruza cyane kuko abafana bazaba bizihiwe banishimira kuba bongeye kwemererwa kwidagadura.

7. HAZABAHO KWINUBIRA IGIHE

Nanone ntitwakwirengagiza ko n'ubwo igitaramo kizaba cyabaye hazaba hariho amasaha ntarengwa yo gusoza igitaramo no kuba umuntu yageze mu rugo. Ibi birashoboka cyane kuko na mbere ya coronavirus, uwateguye igitaramo yabaga afite isaha ntarengwa yahawe yo gusoza igitaramo. Ibi rero bizatuma igitaramo kiba kare ndetse kirangire kare, ibyo bikazatuma abafana badashira ipfa bari bafite ryo kwidagadura na cyane ko kizaba ari cyo gitaramo cya mbere bitabiriye nyuma y'igihe kinini byarahagaze kubera icyorezo cya covid-19 gihangayikishije Isi.

8. UWO MUNSI HAZARARA ABANTU BENSHI MURI STADE

Birumvikana ko mu gutaha, amasaha ntaregwa azaba yegereje, ibyo bikazatuma abenshi bataha kure y'aho igitaramo kizabera n'abandi bazakomereza ibirori mu tubari n'ahandi, bisanga bafashwe n'amasaha, bityo barazwe muri Stade nk'igihano cy'abatinze kugera mu ngo zabo na cyane ko nk'uko twabibonye haruguru, ibiciro by'ingendo kuri Moto bizaba bihanitse.

9. ABAFOTOZI BAZABONA AKAZI KENSHI

Ubundi ibitaramo, abahanzi n'abafana, byose bijyana n'amafoto n'amashusho y'urwibutso agaragaza uko byari bimeze yaba ku bafana cyangwa mu bitangazamakuru. Kuri uwo munsi ikijyanye n'abafotozi, bazabona akazi kenshi cyane ko bizaba ari ibintu bitari biherutse kuba. Abafana bazaba bakumburanye cyane hagati yabo, bazaba bafitiye urukumbizi rwinshi abahanzi n'abandi b'ibyamamare, bityo umuntu ufotora ifoto icyeye, azabona akazi kuko hazabaho kwifotoza cyane.

10. IMIRIRIMBIRE Y’ABAHANZI ISHOBORA KUZABIHIRA ABAKUNZI BABO BITEWE N’IMYITOZO MIKE

Amezi ashize abahanzi bari mu rugo abatazi gukoresha ibyuma bya muzika nta mwanya babonye wo gukorana n’abacuranzi mu gukomeza kwitoza imiririmbire igezweho ”Live” aho umuhanzi ajya muri studio gukora indirimbo ariko ntabone umwanya wo kuyisubiramo bihagije ku buryo bizagorana mu minsi ya mbere yo gufungura ibitaramo ku bahanzi. Amajwi yabo azaba yarasubiye inyuma ku buryo bazatanga umuziki utaryoheye abakunzi babo mu gihe batagira icyo bakora hakiri kare. 

Abakunzi b’umuziki bagize umwanya uhagije wo kumva impano zitandukanye n’indirimbo ziryoheye amatwi ariko bitandukanye cyane n’ibyo bazibonera kuko indirimbo zatunganyijwe muri studio ziba zitandukanye n’uburyo umuhanzi aririmbamo. Rero abahazi niba bashaka kubahisha akazi kabo bakwiriye kwitoza hakiri kare bakagorora amajwi yabo ni bwo bazatanga umuziki uryoheye amatwi. Bakorane n’abacuranzi hakiri kare ariko abazi ibicurangisho barusheho kwitoza.

UMWANDITSI: Patrick Promoter - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BENIMANA3 years ago
    N'abanditsi bazabona inkuru.
  • emmy3 years ago
    icya10 ntikizabaho, kuko nubundi abahanzi bakoresha muribyo bitaramo nababacurangira bakomeje gukora, kandi abaririmbyi babigize umwuga Hari imyitozo ikorwa





Inyarwanda BACKGROUND