Uko bwije n'uko bukeye muzika Nyarwanda igenda yaguka ari na ko igira abayinjiramo bashya. Kuri ubu itsinda Flexin ryamaze kwinjira mu muziki mu njyana ya R&B, aho bahishuye ingamba n’uburyo bazitwara muri uru rugamba batangiye.
INYARWANDA.COM, yaganiriye na “Flexin”, igizwe n’abasore
2 aribo; Fly-2 na Big Cheezy bakora muzika babifatanije n’amasomo yo muri Kaminuza. Igitekerezo
cyo gukora muzika bavuze ko cyabajemo ubwo bari mu mashuri yisumbuye niko gukomezanya no muri Kaminnuza.
Bahuje imbaraga n’impano dore ko buri wese yari
asanzwe aririmba ku giti cye, ubu nk’itsinda bafite indirimbo 3 harimo inshya
baherutse gukorana n’umuhanzi “Yvanny
Mpano” indirimbo bise “In Case”.
Flexin bavuga ko gukora muzika nk’itsinda bizaramba
n'ubwo abenshi bagera aho bagatandukana, ariko bo biyemeje kugendera kure ikizatera amakimbirane cyose mu rwego rwo kuzaramba muri muzika Nyarwanda.
Niweduhawe Bless Sammy (Fly-2) na Rukundo Fabrice (Big
Cheezy) bagize itsinda Flexin, batangiye muzika mu 2019. Bakunda cyane Alyn Sano nk’umuhanzi
bafata nk’umuhanga kuri bo, bifuza kandi guteza muzika yabo imbere.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FLEXIN
TANGA IGITECYEREZO