RFL
Kigali

Twaganiriye n’itsinda rishya muri muzika Nyarwanda “Flexin” rikunda cyane Alyn Sano-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/11/2020 13:13
0


Uko bwije n'uko bukeye muzika Nyarwanda igenda yaguka ari na ko igira abayinjiramo bashya. Kuri ubu itsinda Flexin ryamaze kwinjira mu muziki mu njyana ya R&B, aho bahishuye ingamba n’uburyo bazitwara muri uru rugamba batangiye.



INYARWANDA.COM, yaganiriye na “Flexin”, igizwe n’abasore 2 aribo; Fly-2 na Big Cheezy bakora muzika babifatanije n’amasomo yo muri Kaminuza. Igitekerezo cyo gukora muzika bavuze ko cyabajemo ubwo bari mu mashuri yisumbuye niko gukomezanya no muri Kaminnuza.


Bahuje imbaraga n’impano dore ko buri wese yari asanzwe aririmba ku giti cye, ubu nk’itsinda bafite indirimbo 3 harimo inshya baherutse gukorana n’umuhanzi “Yvanny Mpano” indirimbo bise “In Case”.

Flexin bavuga ko gukora muzika nk’itsinda bizaramba n'ubwo abenshi bagera aho bagatandukana, ariko bo biyemeje kugendera kure ikizatera amakimbirane cyose mu rwego rwo kuzaramba muri muzika Nyarwanda.

Niweduhawe Bless Sammy (Fly-2) na Rukundo Fabrice (Big Cheezy) bagize itsinda Flexin, batangiye muzika mu 2019. Bakunda cyane Alyn Sano nk’umuhanzi bafata nk’umuhanga kuri bo, bifuza kandi guteza muzika yabo imbere.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FLEXIN


KANDA WUMVE INDIRIMBO IN CASE YA FLEXIN FT YVANNYMPANO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND