Kigali

Urunturuntu muri Gasogi United! Umutoza Cassa Mbungo ashobora kwirukanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/11/2020 14:17
0

Nyuma y'umukino wa gicuti Gasogi united yatsinzwe na Kiyovu Sports ku wa gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, biravugwa ko umutoza Cassa Mbungo Andre ashobora kwirukanwa n'iyi kipe y'i Gasogi, nyuma yo kutishimira uburyo bw'imikinire ye mu mikino ya gicuti amaze iminsi akina.



Umukino wabereye i Bugesera ku wa Gatandatu, Gasogi United yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, byuzuza umukino wa Gatatu iyi kipe itsinzwe mu mikino ya gicuti imaze iminsi ikina nyuma yo gutsindwa na Marines Fc ndetse na Gorilla FC. 

Biravugwa ko ubuyobozi bukuru bw'iyi kipe butishimiye imikinire y'uyu mutoza, dore ko ahanini akina yugarira kuruta uko akina asatira bityo bakabona ko badashobora kuzakina shampiyona ngo bagere ku ntego zabo bakina muri ubwo buryo.

Biravugwa kandi ko ubuyobozi bukuru bwa Gasogi United, bushobora kuba bwatangiye gushaka undi mutoza uzasimbura Cassa kubera ko babona batazashobokana akinira inyuma cyane.

Ubutumwa bwakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, buragaragara ko bwavuye ku rubuga abafana ba Gasogi bahuriraho rwitwa "Urubambyingwe", aho umuyobozi w'Abafana b'iyi kipe Angelbert Mutabaruka yamenyesheje abafana n'abakunzi bayo ko bamaze kwirukana umutoza Cassa Mbungo Andre.

Ubwo butumwa buvuga ko bamaze kwirukana umutoza Cassa kubera ko ibyo gukinira inyuma atari ibyabo. Nyuma y'aya makuru akomeje kuvugwa kuri iyi kipe, InyaRwanda.com twagerageje kuvugana n'Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi Bwana Kakooza Nkuriza Charles (KNC), n'uhagarariye abafana ba Gasogi, Bwana Mutabaruka Angelbert, ntitwababona kuri telefone zabo ngendanwa.

Gusa mu kiganiro gitambuka buri gitondo kuri Tv1, Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yavuze ko amakuru akomeje kuvugwa ko birukanye umutoza atari yo, ahubwo ari ibihuha. Gutsindwa na Kiyovu Sports ntibyashimishije umuyobozi w'iyi kipe, KNC, dore ko umwaka ushize w’imikino, Gasogi United yakuye amanota ane ku mikino ibiri bahuye Kiyovu muri shampiyona, nyuma yo kunganya 0-0 umukino ubanza, Gasogi igatsinda 1-0 mu mukino wo kwishyura.


Ubutumwa bw'umuyobozi w'Abafana ba Gasogi United Mutabaruka abamenyesha ko birukanye umutoza Cassa

Cassa Mbungo uheruka gusinya imyaka ibiri nk'umutoza mukuru wa Gasogi United, ashobora guhambirizwa adatoje umukino n'umwe muri shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND