RFL
Kigali

Nta kwezi kwari gushize nyiguze! Imodoka ya Dj Zizou ya Miliyoni 10 Frw yahiye irakongoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2020 9:19
4


Umuhanzi akaba na Producer Dj Zizou Al Pacino washinze MonsterRecords ari mu gahinda gakomeye, ni nyuma y’uko imodoka ye yo mu bwoko bwa Mazda ifite agaciro ka Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda ihiye igakongoka ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020.



Iyi modoka yafashwe n’inkongi irashya irakongoka, ku buryo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryasanze yamaze gushya yose.  

Iyi modoka yari ifite purake RAC 202 E yafashwe n’inkongi irenze kuri sitade ya Kigali, ni nyuma yo kubura imbaraga, Zizou akayisohokamo, hanyuma abakanishi bagakomeza guhatiriza ngo izamuke maze igafatwa nk’inkongi.

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere, Dj Zizou wakoze indirimbo zamamaye zirimo ‘Fata Fata’ yabwiye INYARWANDA ko ibyamubayeho ari ibintu adashobora gusobanura kuko byarenze intekerezo ze.

Yavuze ko nta kwezi kwari gushize aguze iyi modoka. Ko ariko yari imaze iminsi ifite ikibazo cyo gucika intege, ahitamo kuyijyana ku bakanishi batatu bakorera i Nyamirambo ahazwi nka Tarinyota kugira ngo amenye neza ikibazo ifite.

Mu ijwi ryumvikanisha ikiniga, Zizou yavuze ko atemenya neza ikibazo iyi modoka yagize, kuko ngo bageze haruguru ya Sitade ya Kigali yavuyemo, hanyuma abakanishi bakomeza kuyigerageza.

Avuga ko yari amaze iminsi abona ko iyi modoka ifite ikibazo cyo gucika intege ahitamo kujya kuyikoresha. Ati “Twagiye hariya kugira ngo turebe uko bimeze n’abakanishi barimo, igira gutya iba irahiye. Nari nayisohotsemo ndikugenda n’amaguru bisanzwe.”

Akomeza ati “Urumva rero nabo naje gusanga bahiriyemo. Ntabwo namenya ngo byatewe ni iki? Kuko bo bari barimo baragerageza kugira ngo ikibazo bagikemure. Nayigezeho nanjye irimo irashya nk’abandi bantu, irashya irarangira,”

Dj Zizou yavuze ko mu bakanishi batatu yari yifashishije, babiri bakomeretse mu buryo bukomeye nko ku maboko no mu isura. Ni mu gihe uwari utwaye iyi modoka we atakometse cyane.

Dj Zizou ntiyerura neza igiciro cy’iyi modoka, gusa avuga ko yari hagati ya miliyoni 8-10 Frw.

Dj Zizou yavuze ko nta kwezi kwari gushize aguze iyi modoka y'agaciro ka miliyoni 10 Frw

Zizou yavuze ko mu minsi ishize ari bwo yumvise ko imodoka ye ifite ikibazo cyo gucika intege

Zizou washinze Monster Records avuga ko ibyamubayeho byarenze intekerezo ze, ndetse ko abakanishi babiri bakomeretse mu buryo bukomeye

Yavuze ko imodoka ye yahiye ku mugoroba w'iki Cyumweru, ubwo we n'abakanishi bari barenze kuri sitade ya Kigali bareba neza ikibazo ifite


Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi zo mu mahanda, ryatabaye iyi modoka yamaze gukongoka


Dj Zizou yavuze ko nta kwezi kwari gushize aguze iyi modoka yo mu bwoko bwa Mazda

AMAFOTO: Ukwezi.rw








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habimfura3 years ago
    wanjyewihangane nenikotubahomubuzima
  • Aline3 years ago
    Niyihangane Azabonindi
  • Jean 3 years ago
    Yihangane imana yayimuhaye izamushyumbusha twifatanije nawe pe
  • Igitekerezo 3 years ago
    Joint de culasse itera surchauffe ya moteur, rero iyo ukomeje guhatiriza imodoka irashya. Mujye mwita kubimenyetso(alerte) voyant ya température. Ntakundi mwihangane nizereko mwari mufite assurance





Inyarwanda BACKGROUND