RFL
Kigali

USA: Sako NY yasohoye indirimbo nshya 'Ndi mu nzira' ayitura umukunzi we uri mu Rwanda akumbuye cyane -VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2020 7:24
0


Umuhanzi nyarwanda Nzeyimana Sako Kamali uzwi nka Sako NY ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agarukanye indirimbo nshya yitwa 'Ndi mu nzira', ije ikorera mu ngata iyitwa 'Nyenyeri' yari aherutse gushira hanze.



Sako NY watumbagirijwe izina n'indirimbo 'Umuti' yakoranye na Jay Polly mu 2019, yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'Ndi mu nzira' yayikoreye umukunzi akumbuye cyane, na cyane ko uwo mukunzi we abarizwa mu gihugu cy'u Rwanda naho Sako NY akaba atuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati "Nayikoreye umukunzi wanjye bikurikije n'uko mukumbuye cyane".

Sako NY twamubajije ku bijyanye n'injyana yakozemo iyi ndirimbo ye nshya, atubwira ko yashatse kwiyibutsa yatuye igihe kinini ariho i Addis Ababa muri Ethiopia. Ku bijyanye n'umukobwa bagaragara bari kumwe mu mashusho y'iyi ndirimbo, yavuze ko atari we mukunzi we yahimbiye iyi ndirimbo ahubwo ko uyu bari kumwe yitwa Uwase akaba atuye i New York mu gihe umukunzi we atuye mu Rwanda.

Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Pacento naho amashusho ayoborwa na Chris. Ni indirimbo yumvikanamo aya magambo y'urukundo buri umwe yabwira uwo akumbuye cyane. "Nabonye izuba rirenga ukwezi kumurika, ikirere gituje ndimo ndatekereza ku iriba twajyaga tujyanayo kuvoma, ese usigaye ubona agatege ko kwijyanayo wenyine,...ndagukumbute bitavugwa,...wa muyaga we ko mbona werekeza iyo ngana, gusa ndabona wihuta cyane, nutanga kugerayo umubwire ko 'ndi mu nzira' nza". 


Sako NY hamwe n'umukobwa witwa Uwase utuye i New York ugaragara mu mashusho y'indirimbo ye 'Ndi mu nzira' yahimbiye umukunzi we uba mu Rwanda 

REBA HANO 'NDI MU NZIRA' INDIRIMBO NSHYA YA SAKO NY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND