Kigali

Nizeyimana Olivier agarutse mu buyobozi bwa Mukura ihita ihindura uburyo bw'imiyoborere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/11/2020 14:03
0


Mu nteko rusange ya Mukura iri kubera kuri stade y'akarere ka Huye, iyi kipe yambara umuhondo n'umukara imaze kubona ubuyobozi bushya buyobowe na Nizeyimana Olivier.



Ubwo hajyaga kuba amatora komite nyobozi yari iriho iyobowe na Sakindi  Eugene yabanje guseswa ndetse ikipe isigara nta muyobozi ifite. Gusa nyuma yaho, binyuze mu matora y'ubwumvikane haje gutorwa umuyobozi w'umuryango wa Mukura ari nawo uzajya uyobora iyi kipe yashinzwe mu  1963.

Mukura Victory Sport igiye kujya iyoborwa n'umuryango ugizwe n'abantu 14 barimo umuyobozi w'umuryango, umuyobozi wungirije ndetse n'umuyobozi uzajya utangwa na komite y'akarere ka Huye.


Nizeyimana Olivier azungirizwa na Eugene Sakindi 

Umuyobozi uzava mu Karere ka Huye, nk'uko byatangajwe na Sebutege Ange, umuyobozi mukuru w'akarere ka Huye, uyu muyobozi azatangwa bitarenze  iminsi 3 amaze kwemezwa n'abagize Komite Nyobozi y'akarere.

Twabibutsa ko nyuma y'inteko rusange hari bube umukino wa Gishuti uribuhuze ikipe ya Mukura na As Muhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND