RFL
Kigali

Ibyo ugomba gukora mbere yo gusaba umukobwa ko mubana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/11/2020 17:24
6


Urukundo rutangira buhoro buhoro rukagera kure nk'uko umuhanzi umwe yabiririmbye. Abakundanye urukundo rugera aho rugafata indi ntera maze bakagera n'aho basezerana kubana iteka, gusa mbere y'uko usaba umukobwa ko mubana hari ibintu by’ingenzi ugomba gukora.



Ku basore benshi bumva ko kwampika impeta y’urukundo umukobwa umusaba ko muzabana bihagije cyangwa kumuterera ivi nk'uko ari ko urubyiruko rubivuga. Gusa nubwo kumwambika impeta ari ngombwa hari ibindi ubanza gukora ari byo bikurikira:

1)Banza umenye neza niba nawe abishaka: Uko umusore yifuje gukora ubukwe ntibiba bivuze ko n’umukobwa abishaka n'ubwo mwese mukundana. Ni byiza ko umusore yabanza akamenya niba koko umukobwa nawe abyifuza.

2) Bibwire ababyeyi be: Niba umaze kumenya neza ko umukobwa mukundana nawe yifuza gukora ubukwe, noneho bibwire ababyeyi be ko wifuza gushyingiranywa n’umukobwa wabo maze baguhe umugisha wa kibyeyi.

3) Gisha inama inshuti ye: Mbere y'uko umwambika impeta, banza ubiganirize inshuti ye magara kuko baganira byinshi birimo ibijyanye no kwambikwa impeta, umubaze uko umukunzi wawe ajya abivuga ndetse n'uko yifuza ko byazamera maze nawe uhereho ubitegura.

4) Ubushobozi: Kwambika impeta bijyana n’ubukwe, niba umukobwa amaze kukwemerera ko muzabana nta kindi gikurikiraho uretse ubukwe. Banza ushishoze urebe niba ufite ubushobozi bwo gukora ibyo birori mbere y'uko umuterera ivi.

5) Hitamo itariki nziza uzamwambikiraho impeta: Biba byiza iyo umusore abanje gutekereza itariki nziza yazanogera umukobwa, ashobora guhitamo ku munsi w’amavuko we cyangwa indi tariki umukobwa akunda.

6) Hitamo amagambo meza uzamubwira: Mbere y'uko umwambika impeta y’urukundo hari amagambo ubanza kubwira umukobwa ari nayo ajyana no kumubwira ko wifuza kubana nawe akaramata. Banza wige amagambo anogeye amatwi asize umunyu kandi yuzuye urukundo.

Src:www.Herway.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Francois Nsengiyumva3 years ago
    Murakoze Kuri Izo Nama,kuko Ingo Nyinshi Zasenyutse Nabataritaye Kuri Izo Nama.
  • Niyitanga Fabien 3 years ago
    Murakoze Kuri Izonama Mutugezaho Muzatubwire Icyatuma Umenyako Umukobwa Agukunda Byanyabyo
  • MUTUYIMANAKORODE3 years ago
    okenibyizakurizonama
  • Umugwaneza clementine3 years ago
    Izo nama nizo twese iyaba twabyumvaga murakoze
  • Fanny uwineza3 years ago
    Murakoze kutugira inama abakobwase twe uza jwa tubigenza dute mudusoba nurire muraba mukoze
  • heritier tuyitinye1 year ago
    Ese ukeneye gukora ubukwe ariko umukobwa akeneye kwiyizira nijoro ariko nawe agukunda,wabigenza gute urumusore?





Inyarwanda BACKGROUND