RSSB yashyizeho uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bworohereza abanyamuryango bayo kubona serivisi zinoze kandi zihuta

Ubuzima - 20/11/2020 9:03 PM
Share:

Umwanditsi:

RSSB yashyizeho uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bworohereza abanyamuryango bayo kubona serivisi zinoze kandi zihuta

Mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati y'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, n'abanyamuryango bayo, iki kigo cyashyizeho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzifashishwa n’abanyamuryango kugira ngo babashe kubona serivisi zinoze kandi zihuse.

RSSB yatangaje ibi mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 kikabera muri Kigali Marriott Hotel, mu rwego rwo kumenyekanisha imikorere ya RSSB y’igihembwe cya 1 n’impinduka zikomeje kuba muri iki kigo.

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko hashyizweho gahunda y’imyaka 5 izibanda ku gutanga imikorere myiza, gushyira abanyamuryango imbere, no kugera ku bikorwa byiza. Yagize ati "Icyo twiyemeje muri iyi myaka itanu ni ugutanga serivisi nziza kuruta uko twabikoraga, gushyira imbere abanyamuryango bacu no kugera ku bikorwa byiza".

Ku ikubitiro, RSSB yashyizeho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa n’abanyamuryango kugira ngo bahabwe serivisi zinoze kandi zihuse aho bazajya bakanda *876* nimero y'indangamuntu y'abakozi # ubundi ugakurikiza amabwiriza. 

Regis Rugemanshuro yagize ati "Twishimiye kubwira abanyamuryango bacu ko ubu bashobora gukoresha ikoranabuhanga rigendanwa - USSD ukoresheje telefoni aho ukanda *876 * nimero y'indangamuntu y'abakozi # ugakurikiza amabwiriza".

Yunzemo ati "Ibi twabikoze nyuma yo guhabwa ibitekerezo, ibirego no kwerekana ibyiyumvo byabo kuri serivisi bahabwa." Avuga kandi ko ibi bizorohereza abanyamuryango bigatuma badasiragira ku biro bya RSSB ahubwo serivisi bakazihabwa batavuye aho bari.

Kugira ngo igere ku ntego y’imyaka itanu yiyemeje, RSSB irashimira Minisiteri zitandukanye zirimo; MINECOFIN, MIFOTRA na MINIJUST kimwe na OAG n'Abadepite ku bufatanye bwabo. Uyu mwaka w’ingengo y’imari utangiranye na gahunda nshya y’imyaka itanu y’ingamba 2020 - 2025.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...