RFL
Kigali

Udushya twatangaje benshi mu ndirimbo nshya 'Abu Dhabi' Bruce Melodie yakoreye mu cyaro cya Tanzania-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/11/2020 17:37
1


Indirimbo y’umuhanzi ukunzwe yakirwa vuba cyane iyo ikigera hanze. Bruce Melody ufatwa nk'uyoboye umuziki w’u Rwanda muri iki gihe, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Abu Dhabi” igaragaza uburyo umugabo yatandukanye n’umugore witwa “Angelina” kubera ubukene bukabije.



Iyi ndirimbo yayishyize hanze uyu munsi Tariki 20 Ugushyingo 2020 isohokana n'amashusho yayo yafatiwe muri Tanzania. Ikimara kugera hanze, abantu bayisamiye hejuru baba ari Abanyarwanda n’abo mu bindi bihugu bitandukanye nko mu Burundi, Kenya n'ahandi bakurikirana cyane umuziki w'u Rwanda. Indirimbo “Abu Dhabi” yasohokanye n'amashusho yayo meza arimo ubutumwa bwiza bwakoze benshi ku mitima.

Mu rurimi ry’icyongereza rwuzuyemo amagambo meza y’urukundo, ni cyo cyatangaje benshi mu mivugire yacyo aho Bruce Melody akivuga ukumva ni umuntu usanzwe utakivuga cyane. Uwumvishe iyi ndirimbo wese ahita aseka iyo ageze ku duce tuvuga ngo “I feel like my life is over….Completely Over Mama Aah…then you went With another man On our wedding day Everyone was waiting From that day I am still waiting for you to comeback and forget everything”.

Tugenekereje mu Kinyarwanda, yavugaga ati ”Niyumva nk'aho ubuzima bwandangiranye neza neza, abantu benshi bari bategereje uwo munsi, nyuma usanga undi mugabo ku munsi w’ubukwe bwacu, abantu benshi bari bategereje uwo munsi, ndacyagutegereje kugeza ugarutse ukibagirwa buri kimwe”.

Amashusho y'indirimbo "Abu Dhabi" yafatiwe mu cyaro cya Tanzania

Imigaragariye ya Bruce Melody muri iyi ndirimbo nayo, yerekana imibereho y’umuryango utuye mu cyaro aho batabayeho neza. Uyu muhanzi yunzemo iyi ndirimbo 'Abu Dhabi' nyuma y'izindi ze hanze ziri kubica bigacika zirimo “Saa Moya”, “Mahwi”, n’izindi. Mu bamaze kubona iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melody, mu bitekerezo banyujije munsi y'iyi ndirimbo kuri Youtube, bishimiye cyane ndetse basetswa n'uburyo yaririmbyemo icyongereza dore ko nk'uko twabikomojeho hejuru, akivuga nk'utakizi neza, kandi asanzwe akivuga neza-ibintu bigaragaza ko yabikoze abishaka mu kuryoshya indirimbo ye.

Gisozo Samuel yavuze ko Bruce Melody ari umuhanzi w'umunyadushya, indirimbo ye yose ikaba ihita yamamara. Ati "Niba wemera ko Bruce Melody akora hit, gonga like hano". Monic Komezusenge ati "Igitangaza ni igitangaza pe,..." Irumva Samuel yavuze ko ari i Burundi, ati "Iyo numvise indirimbo irimo Eleeeee kuyumviriza ni ngombwa,.." Ndayisenga Theogene ati "Njye byandenze, Munyakazi yubahwe!". Kappa J ati "Njyewe umuntu ugereranya Melody na ba The Ben cyangwa Meddy aransetsa pe, umusaza ari ku rundi rwego man".

Undi yagize ati "Nakunze buri kimwe cyose muri iyi ndirimbo; Icyongereza, production (uburyo itunganyijwe mu majwi n'amashusho), buri kimwe cyose harimo agashya". Undi ati "Vuba cyane iyi ndirimbo iraba yumvwa muri Afrika yose". Hari n'uwavuze ko Melody ari imashini ikora umuziki. Emmy Kenzo we yanditse ati "Hahiye koko! N'Icyongereza urimanukiye warahi. Hit after hit". Siren Vibes Tv w'i Burundi yagize ati "Numvisemo icyongereza kirwaye inzoka,.." Yakomeje mu Kirundi ati "Melody ntiyigeze anyoteza kabisa", ati "Iyi ndirimbo igiye kwamamaza ku Isi".

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “ABU DHABI” YA BRUCE MELODIE


  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manirakiza david3 years ago
    iyindirimbo injyiye kwamamara hose melody nicyo njyihecye kbx





Inyarwanda BACKGROUND