Kigali

Mukansanga Salma mu basifuzi bashobora gusifura Igikombe cy’Isi cya 2023

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/11/2020 10:18
0


Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyandakazi, Mukansanga Salma, ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika bazavamo abazajya gusifura igikombe cy’Isi cy’abagore kizakinwa mu 2023 muri Nouvelle Zelande.



Kuwa kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika 'CAF' ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, yashyize ahagaragara abasifuzi 19 bazatoranywamo abazasifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Nouvelle Zelande mu 2023.

Mukansanga Rhadia Salma w’imyaka 29 y’amavuko, ni we munyarwandakazi rukumbi ugaragara kuri urwo rutonde, uyu musifuzi kandi aheruka gusifura igikombe cy’Isi  cyabereye mu Bufaransa mu 2019, yanasifuye igikombe cy’Isi cy’abangavu bari munsi y’imyaka 17 cyabereye muri Uruguay mu 2018.

Salma ukomeje kugirirwa icyizere na CAF, aherutse mu gikombe cya Afrika cy’abari munsi y’imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019. Urutonde rw’abasifuzi bazavamo abazayobora igikombe cy’isi cy’abagore, ruriho abasifuzi 156 bo ku Isi hose, hakanamo 19 bo ku mugabane wa Afrika.

ABASIFUZI 19 BAHAGARARIYE AFURIKA:

Abasifura mu kibuga hagati (8)

Salma Mukansanga (Rwanda ), Lidya Tafesse Abebe (Ethiopia), Maria Rivet (Mauritius), Bouchra Karboubi (Morocco), Ndidi Patience Madu (Nigeria), Vincentia Amedome (Togo), Fatou Thioune (Senegal), Dorsaf Ganouati (Tunisia)

Abasifura ku mpande (11)

Mary Njoroge (Kenya), Lidwine Rakotozafinoro (Madagascar), Bernadettar Kwimbira (Malawi), Queency Victoire (Mauritius), Diana Chikotesha (Zambia), Mimisen Iyorhe (Nigeria), Fatiha Jermoumi (Morocco), Fanta Kone (Mali), Carine Atezambong Fomo (Cameroon), Yara Atef Said Abdelfattah (Egypt).

Salma yasifuye amarushanwa menshi akomeye arimo n'igikombe cy'Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND