Umuhanzikazi Noëlla Izere umuvandimwe wa Liza Kamikazi, ukora umuziki mu njyana ya Gakondo nyarwanda, indirimbo ye nshya ”Ikirutibindi” imaze iminsi 4 ayisohoye, yishimiwe n’abakurikiranira hafi umuziki ariko by'umwihariko abazi Kamaliza barabagereranyije.
Ku myaka 24 y’amavuko y'uyu muhanzikazi Noella, kuri shene ye ya YouTube iyo urebye usangaho
indirimbo 3, iyabanjeho imaze amezi atandatu bivuze ko ari cyo gihe yinjiye mu
muryango wa studio zitunganya amajwi agiye kugaragariza abakunzi b’umuziki icyo
ashoboye. Iyi ndirimbo umuhanzi ukora injyana ya Reggae witwa 2T Reggae man
yagize icyo ayivugaho ati “Nice song, ntibikaduteranye
rwose...”.
Uyu mukobwa aganira na INYARWANDA yasobanuye ko ari umwana wa 5 akaba na bucura mu muryango wavutsemo umuhanzikazi Liza Kamikazi mwamenye mu 2008 mu ndirimbo yakoranye na The Ben “Rahira”. Ni indirimbo bakunze kuririmba bari kumwe mu birori binyuranye bigashimisha benshi.
Noella avuga ko azavanga na Afro-Fusion ibintu nibigenda neza
Noëlla Izere yinjiye bwa mbere muri studio mu 2016 nubwo yatangiye umuziki bya kinyamwuga muri Gicurasi 2020. Ni iki yigira kuri Liza Kamikazi wabaye ikimenyabose muri muzika Nyarwanda? Noëlla Izere ati: ”Ni byinshi ariko by'umwihariko ubumuntu, ubuhanga, ubwitonzi n’umurava agira muri byose”. Amashusho y’indirimbo ye nshya agaragaramo amatungo yororwa n’abanyarwanda nk’ihene n’andi. Asobanura ko ayo matungo agaragaza ko abanyarwanda ari aborozi.
Noella Izere murumuna wa Liza Kamikazi
Uyu muhanzikazi ari gushaka aho amenera ngo agaragarize abanyarwanda impano ye afite yo kwagura ibikorwa bye mu buryo bwose mu bihangano no kubigeza ku bakunzi babyo. Indirimbo “Ikirutibindi” abayitanzeho ibitekerezeho bibanzeku mu kumugereranya n'umunyabigwi mu muziki nyarwanda, nyakwigendera Kamaliza wakoze indirimbo zinyuranye zikaba n'ubu zigikundwa n’ab’ingeri zose ku bw’ubuhanzi n’ubuhanga biri muri ibyo bihangano bye. Hari uwitwa KESH250 wagize ati: ”Kamariza's Voice” .
Abumva indirimbo ze bamugereranya na Kamaliza
Noëlla Izere yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi (Public health) akaba ari kwiga icyiciro cya gatatu (Master’s degree) muri ibyo n'ubundi yize. Asobanura neza ko impano ye itewe ishema n’ababyeyi dore ko aribo bamutera ingabo mu bitugu. Ikintu yanga kurusha ibindi ni akarengane agakunda abantu. Nubwo akora gakondo avuga ko hari igihe azayivanga n’umuziki w’uruvangitirane rw’Afurika (Afro-fusion).
Mu Rwanda yubaha Uwera Florida wamamaye nka Kamaliza, ni we afata nk’inyenyeri
muri muzika, muri Afurika ni Angélique Kidjo (Angélique Kpasseloko Hinto
Hounsinou Kandjo Manta Zogbin Kidjo) umuhanzi w’ibigwi n’amateka uvuka muri
Benin. Uyu Kidjo yatangiye umuziki mu 1982 aracyawukora ku myaka 60 y’amavuko,
afite ibihembo birenga 60 birimo na Prix Découverte RFI
yo mu 1991. Ku isi Noëlla Izere akunda Beyoncé Giselle Knowles-Carter.
IREBA INDIRIMBO 'IKIRUTIBINDI' YA NOELLA IZERE
TANGA IGITECYEREZO