RFL
Kigali

Muzika2020: Abahanzi 10 bagiye gusoza uyu mwaka bahagaze neza mu mboni z'abafana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/11/2020 22:47
0


Umuziki ni kimwe mu bintu bikundwa cyane n’abantu b’ingeri zitandukanye cyane cyane urubyiruko. Mu Rwanda uko imyaka ishira indi ikaza, umuziki ugenda utera imbere kandi ukakirwa neza mu bakunzi bawo. Hari abahanzi bigaragara ko bagiye gusoza uyu mwaka 2020 bahagaze neza.



Umuhanzi uhagaze neza ntabwo yihishira, ntibiba ibanga kuko umuziki uravuga ukanasangizwa n’abakunzi bawo, ibi byose umuhanzi abigeraho iyo akuye amaboko mu mufuka agakora indirimbo nyinshi kandi nziza akerekana ko ahari ntamare igihe yaricishije irungu abakunzi be, icyo gihe ni bwo abakunzi b’umukizi bavuga bati: “uyu muhanzi ahagaze neza”.

Ushobora kuba warakoranye imbaraga ariko ntiwisange kuri uru rutonde, uru rutonde rw’abahanzi 10 abaruriho ni abagaruka kenshi mu majwi y’abakunzi ba muzika nyarwanda no mu itangazamakuru. 

Uru rutonde rwakabaye ruriho abahanzi barenga 100, ariko reka tugaruke ku bahanzi 10 abakunzi ba InyaRwanda bahundagajeho amajwi menshi mu matora yabereye ku mbuga nkoranyambaga zacu zitandukanye zirimo Instagram na Facebook. Mu bitekerezo byatanzwe byose, twatoranyijemo 110 by'ingenzi, Bruce Melodie akaba ari we waje ku isonga n'amajwi 64 akuba inshuro hafi eshatu Davis D wamukurikiye.

1. Bruce Melodie

Saa Moya”: Bruce Melodie's song gains more popularity as it coincides with curfew hours | The New Times | Rwanda

Mu 2020, Bruce Melody, yagaragaje imbaraga nyinshi mu gukora cyane umuziki we, yakoze indirimbo 3 uyu mwaka zakoze ku mitima ya benshi zakirwa neza. Uwavuga ko Bruce Melody ari we uyoboye muzika Nyarwanda uyu mwaka ntiyaba ahabanmye n’ukuri 100%, ibi biranemezwa n'abakunzi ba muzika babihamije mu matora twakoze.

Mu ndirimbo 3 uyu muhanzi yakoze harimo: Henzapu, Saa Moya, Mahwi n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi banyuranye nk’indirimbo nayo ikunzwe cyane yitwa “Ntiza” yakoranye na Mr Kagame na 'Ubushyuhe' yakoranye na Dj Pius. 2020 ni umwaka wahiriye cyane Bruce Melody aho mu bihembo bya Kiss Summer Award, yahawe igihembo nk’umuhanzi mwiza w’Impeshyi (Best Summer Artist)

2. Davis D

Singer Davis D Explains what Makes His Songs Popular – KT PRESS

Uyu muhanzi ari kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda. Mu mperi z’umwaka wa 2019, yasohoye indirimbo yise “Dede”, imwinjiza neza mu mwaka wa 2020. Mu ntangiriro za 2020, yagaragaye mu ndirimbo “Like You” ya Kevin Kade na Seyn, yakunzwe cyane hano mu Rwanda. David D yakomeza kwitwara neza mu muziki, mu Ukwakira asohora indirimbo “Ifarasi” iri gukundwa cyane kugeza magingo aya.

3. Platini P

Atansiyo by Platini P - Free download mp3,song indirimbo at eachamps.rw

Platin P yamenyekanye akiri mu itsinda rya Dream Boyz, riza gutandukana byeruye umwaka ushize. Mugenzi we bakoranaga muzika, TMC amaze kwerekeza muri Amerika, nibwo Platin P, yatangiranye imbaraga mu gukora umuziki ku giti ze maze ashyira hanze indirimbo ya mbere yise “Fata Amano” yakoranye na Safi Madiba. 

Iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane, akurikizaho iyitwa “Veronika”, yungamo iyitwa “Pase“ yakoranye na Rafiki, hanyuma ashyira hanze indi yitwa “Ntabirenze” yakoranye na Butera Knowless. Ubu afite indirimbo nshya yise “Atansiyo” iri kubica bigacika. Mu gihe amaze akora muzika ye ku giti cye uyu mwaka ubwo ni indirimbo 4 yashyize hanze, ibintu byatumye abakunzi b'umuziki bamushyira ku mwanya wa 3.

4. Meddy

Meddy azaririmba muri East African Party – IMVAHONSHYA

Meddy ni umwe mu bahorana igikundiro, ibimuha kuba yakora indirimbo imwe gusa igafata imyaka 2 ikiri mu mitima ya benshi. Mu mpera za 2019 yasohoye indirimbo “Closer” yahurijemo abahanzi 2, Uncle Austin na Yvan Buruvan. Iyi ndirimbo yamwinjiye muri 2020 ahagaze neza, muri Kanama uyu mwaka Meddy yashyize hanze indirimbo “We Don’t Care” yakoranye n’ibyamamare byo muri Tanzania, nka; Rj The Dj na Rayvanny. Iyi ndirimbo irakunzwe cyane dore ko mu mezi 2 gusa imaze kuri Youtube imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni ebyiri n'igice.

5. Nel Ngabo

Nel Ngabo gears up for debut album launch | The New Times | Rwanda

Nel Ngabo w’imyaka 21 y’amavuko, ahagaze neza cyane muri muzika y’uyu mwaka. Akorera muzika ye muri Kina Music imufasha ibikorwa bye bya muzika. Mu mpera za 2019, indirimbo ye ”Ntibikabe” yakoranye na Butera Knowles yatumye atangira uyu mwaka ari mu mitwe y’abakunzi ba muzika. Umwaka wa 2020 yashyize hanze indirimbo 4 arizo; Nzagukunda, Zoli, Agacupa na Low Key ariyo ndirimbo nshya afite.

6. The Ben

Impaka zimaze hafi imyaka 10: Hagati ya Meddy na T - Inyarwanda.com

Uyu muhanzi umwihariko we ni nk’uwa Meddy. Ni abahanzi bagereranywa cyane mu kugira abakunzi benshi. Nawe ashobora gukora gacye kandi agahora mu mitwe ya benshi, gusa muri uyu mwaka yarakoze cyane. Ubwo umwaka wa 2019 wari uri kugera ku musozo, yashyize hanze indirimbo “Can’t Get Enough” yakoranye n’icyamamare muri Kenya, Otile Brown. Ku giti cye uyu mwaka, The Ben yashyize hanze indirimbo 2, harimo “Ibyiringiro” yakoranye na Fabien (umugabo ufite ubumuga bwo kutabona),”Kola“ ndetse yanagaragaye mu ndirimbo yitwa “On Ne Sait Jamais” y’umuhanzi wo muri Congo, Cappuccino.

7. B-Threy

B Threy yashyize hanze indirimbo 'Iryamukuru' - Inyarwanda.com

Umuraperi mu njyana ya Trap, B-Threy niwe twavuga uhanganye na Bushali muri iyi njyana, gusa kubera imyitwarire mibi ikomeza kuranga Bushali agafungwa akamara igihe acecetse, biha inzira B-Threy yo guha ibyishimo abafana bose ba Trap ntibicwe n’irungu. Uyu mwaka, B-Threy yarakoze cyane, asohora indirimbo nyinshi zirimo; ”Impano ni ubuzima”, “Nihe”, ”Igitebo cya Chanel”, “Nicyo Gituma” na “Oya” ariyo ndirimbo aherutse gusohora.

8. Marina

Marina Trashes Singer Knowless Butera – KT PRESS

Marina umwe mu bakunzwe n’urubyiruko, uyu mwaka ijwi rye ryarumvikanye cyane. Mu ntangiriro z’uyu mwaka Marina ubarizwa muri Tha Mane, yashyize hanze indirimbo yise “Madede” yakunzwe na benshi kugeza ubu, yakoze “Kora", “Do Me” yakoranye na “Queen Cha”. Aba bakobwa bombi (Marina na Queen Cha) muri uyu mwaka barakunzwe muri muzika Nyarwanda, ibyabahesheje kuza kuri uru rutonde.

9. Butera Knowless

BUTERA KNOWLESS - UZAGARUKE (Official video) - YouTube

Uyu muhanzikazi, akunzwe na benshi mu Rwanda, ndetse hari n'abakunda kumwitwa umwamikazi w'umuziki nyarwanda. Mu 2020, hari indirimbo yakoze ku giti cye n'izo yahurimo n’abandi bahanzi, ibi byatumye aguma mu mitwe y’abantu nk’umuhanzi wakoze cyane uyu mwaka. Ku giti cye yakoze indirimbo 2 harimo; “Nyigisha”, “Player”, kandi zakiriwe neza cyane mu bakunzi ba muzika, wakubitiraho izo yakoranye na Nel Ngabo, izo yakoranye na Platini, bikaba akarusho.

10. Papa Cyangwe (King Lewis)

King Lewis (Papa cyangwe) - Mama cyangwe ft Khalfan (Official video) - YouTube

Papa Cyangwe yamamaye cyane kubera amagambo avuga ku mbuga nkoranyambaga, ahanini aba avuga amagambo benshi bita “Kwikina” cyangwa se “Kwitaka” aho aba avuga ko yambara ibihenze, mbese akaba acyeye cyane nk’uko aba abivuga. Uyu musore amagambo ye yamamaye kurenza umuziki we kubera urubyiruko rukunda udushya cyane n’ibidasanzwe. 

Muri uyu mwaka wa 2020, uyu musore yakoze indirimbo 2 abantu bazisamira hejuru, harimo iyitwa “Ngo” aho asa n’uwibasira ibyamamare mu nzira ziziguye udakurikirana ibya muzika atapfa guhita asobanukirwa. Nyuma yakoze indi yise “Imbeba” yakoranye na Igor Mabano. 

Iyo dukora urutonde rw'abahanzi nyarwanda 15 bakunzwe cyane n'abafana mu 2020, twari kongeraho aba batanu bakurikira; Mico The Best, Juno Kizigenza, Mr Kagame, Alyn Sano na Bushali. Uku ni ko abafana batoye, gusa birashoboka ko babikoze nyine nk'abafana hakaba wenda hari abahanzi bakoze cyane batari kuri uru rutonde cyangwa bakabaye bari mu myanya yo hejuru. 


Abahanzi bahagaze neza mu 2020 mu mboni z'abafana b'umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND