Lil Wayne agiye kugezwa imbere y’urukiko ashinjwa gutunga imbunda, ashobora gufungwa imyaka 10

Imyidagaduro - 19/11/2020 8:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Lil Wayne agiye kugezwa imbere y’urukiko ashinjwa gutunga imbunda, ashobora gufungwa imyaka 10

Umuraperi Dwayne Michael Carter [Lil Wayne] yafatanywe imbunda nto n’amasasu, ashinjwa gutunga mu buryo bunyuranyine n’amategeko. Ni icyaha gishobora gutuma afungwa mu gihe cy’imyaka 10 ari muri gereza.

Ni icyaha yatangiye gukurikiranwaho kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu Mujyi wa Florida, yagikoze mu Ukuboza 2019. Yafatanywe iyi mbunda nto ubwo polisi yasakaga mu ndege ye bwite ageze mu Mujyi wa Miami, igasangamo imbunda ndetse n’amasasu.

Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntamwemerera gutunga imbuga, bitewe n’uko yigeze gukora iki cyaha cyo gutunga imbunda atabisabiye uburenganzira, akaza gufungwa.

Inzego z’umutekano muri Miami, zavuze ko Lil Wayne yemera y’uko yari atunze iyi mbunda (pisitoli) ikoze muri zahabu ayitwaye mu mizigo ye. Ngo yabwiye Polisi ko iyi mbunda yayihawe nk’impano ku munsi w’ababyeyi b’abagabo.

Polisi yanavuze ko mu isaka yakoze yasanganye Lil Wayne w'imyaka 38 ibiyobyabwenge bw’agaciro k’amadorali 25,000. 

Uyu muraperi mu kwezi gushize yaririmbye mu birori bya BET Hip Hop Awards.

Lil Wayne aherutse guhura na Donald Trump watsinzwe amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byatumye uwari umukunzi we Denis Bidot atangaza ko batandukanye kuko uyu muraperi yagaragaje ko ashyigikiye Trump.

Umuraperi 50 Cent yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko Lil Wayne yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’umutekano, bitewe n’uko ari umwe mu bantu bari bashyigikiye Donald Trump.

The Guardian yanditse ivuga ko Lil Wayne wegukanye Grammy Award eshanu adafunze, ahubwo ko yitegura kwitaba urukiko ku wa 11 Ukuboza 2020.

Howard Srebnick umunyamategeko wa Lil Wayne, yabwiye CCN, ko umukiriya we nta kirego afite cy’uko ari umuntu mubi, kuko nta muntu yigeze arasa cyangwa ngo agerageze gukoresha imbunda. Yongeraho ko nta n’ikirego cy’uko yashoboraga gukoresha iyi mbunda mu bugizi bwa nabi.

Howard avuga ko Lil Wayne ashinjwa gutunga imbunda kandi atabyemerewe, kuko mu myaka 10 ishize yigeze gufungwa amezi umunani. Umuntu wafunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntaba yemerewe gutunga imbunda.

Mu 2007, Lil Wayne yafungiwe hanze y’Umujyi wa New York, nyuma y’uko basanze imbunda 40 za pisitoli muri bisi yarimo. Umunyamategeko we, icyo gihe yavuze ko izi mbunda zitari iza Lil Wayne, ariko yemera kwitanga amara umwaka wose afungiye muri gereza.

Lil Wayne ari mu baraperi beza Isi yagize! Ni umunyamerika w’umuraperi, umwanditsi w’indirimbo w’umushabitsi, Producer akaba n’umukinnyi wa filime. Afatwa nk’umuraperi w’ibihe byose, ndetse hari benshi bafatira urugero kuri we.

Yabonye izuba ku wa 27 Nzeri 1982, yujuje imyaka 38 y’amavuko. Yavukiye muri New Orleans muri Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, areshya na metero 1.65. Mu 2004 kugeza mu 2006, yabanaga n’umugore witwa Toya Johnson, batandukanye. Umwibuke mu ndirimbo zirimo ‘A Milli’ yo mu 2008, ‘Lollipop’, ‘Sucker form pain’ yo mu 2016 n’izindi nyinshi. 

Lil Wayne agiye kugezwa imbere y'urukiko ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Umuraperi Lil Wayne aherutse guhura na Perezida Donald Trump bituma atandukana n'umukunzi we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...