RFL
Kigali

Ally Soudy yatangaje ko muri Kigali hakenewe inzu y’imyidagaduro gusa anavuga abahanzi bashya batanga icyizere mu 2021

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:19/11/2020 9:48
0


Umunyarwanda Ally Soudy wakoze itangazamakuru imyaka myinshi, wagiye abona umunsi ku wundi iterambere ry’abahanzi nyarwanda bo mu kiragano gishya ubwo ni nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse wanagize uruhare mu rugendo rw’ibyamamare tubona ubu, yaganirye na INYARWANDA ku ngingo zitandukanye ariko zigamije guteza imbere umuziki.



Ni ikiganiro kirambuye cyabaye hifashishijwe uburyo bw’urubuga rwa Whatsapp aho umunyamakuru wa INYARWANDA yabajije Ally Soudy ibibazo bireba iterambere ry’umuziki Nyarwanda mu bihe byatambutse n’icyakorwa mu bihe bizaza. Muri iki kiganiro, Ally Soudy uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, yavuze uko abona abahanzi bakizamuka batanga icyizere umwaka utaha wa 2021.

Umunyamakuru: Ubona harakozwe iki ngo umuziki wacu urenge uw’Abarundi?

Ally Soudy: Ngira ngo tumanutse gato mu myaka ya za 2003, 2002, 2004 kuzamuka mu gihe cy’aba Appolinaire akenshi iyo abantu bakunze kuvuga umuziki ugezweho utangiye gukwirakwira mu bantu, icyakozwe rero haje abantu bitangiye iterambere rya muzika nyarwanda imbere mu gihugu. Haje abantu bita ku buzima bwa buri munsi bw’abahanzi nyarwanda ku kwita ku kuntu bagenda, bambara, ibyo bavuga. 

Urumva abantu batangiye kumva ko abahanzi ari abantu badasanzwe bakwiriye kwitabwaho, umuntu yakora igitaramo ukakijyamo, yagurisha indirimbo ukayigura. Ni uko byashyushye noneho abantu batangira gukunda abahanzi nyarwanda kuko imiziki yo mu bihugu dutaranye yari yiganje cyane. Abanyamakuru batangiye ibiganiro by’imyidagaduro, habayeho kwitanga ku bahanzi ari nako aba-Producers bakora indirimbo zigezweho nka J.P n’abandi benshi.

Umunyamakuru: Hakorwa iki tukagira umuziki uhangana n’uw’abaduciyeho?

Ally Soudy arashima urwego umuziki nyarwanda ugezeho


Ally Soudy ati "Kuri njyewe ntekereza ko dufite umuziki uhangana kuko ni ubwa mbere mu mateka abanya-Tanzaniya bakunze indirimbo z’umuhanzi wo mu Rwanda. Indirimbo y’umunyarwanda igaca ibintu muri Tanzaniya nka za Slowly, Habibi, umuziki w’u Rwanda washoboye gucengera ahantu hagoye gucengera, Tanzaniya bakunda ibintu byabo cyane ku buryo ibyo mu mahanga badakunze kubiha umwanya. 

Igikenewe ni uko umuziki wo mu Rwanda ukwiriye guhabwa promotion ihambaye. Imiziki y’abanyarwanda irarebwa cyane muri Tanzaniya, Kenya n’ahandi. Mu 2020 abahanzi nyarwanda barakoze cyaze kuko bakoze ibihangano byageze kure. Imbaraga zikenewe n’izibongerera aho bageze ariko n’abahanzi bacu bagakora cyane ntibabe abanebwe ahubwo bakarushaho kuba abanyamwuga.

Umunyamakuru: Abahanzi bafite amazina bakora iki mu kugeza kure umuziki nyarwanda?

Ally Soudy: Nta kindi bakora kitari ugushora. Abahanzi twita ko bafite amazina muri muzika nyarwanda bakwiriye gushora ariko rero ni kenshi twagiye tubona abahanzi bacu bafite amazina ariko nta bushobozi bwo mu mufuka, amazina yarabaruse. 

Niba rero bafite ubushobozi bwo mu mufuka inama nabagira nibashore mu muziki. Hakenewe imbaraga nyinshi ziturutse mu bayobozi, mu bakunzi b’umuziki n’abashyiraho politiki z’imyidagaduro, abadafite amafaranga ariko bafite amazina nibayakoreshe bakore indi mishanga yababyarira amafaranga. Abatayafite bashyiremo ingufu.

Umunyamakuru: Leta yakora iki?

Ally Soudy: Leta y’u Rwanda ikeneye gushyiraho ibikorwaremezo bigezweho bigenewe umuziki gusa, birababaje kubona umujyi wa Kigali uteye imbere mu bukerarugendo utagira inzu y’imyidagaduro gusa, bitavanze na za Basketball n’indi mikino. Inzu wakiniramo ikinamico, inzu wakoreramo ibitaramo imbona nkubone, ukumva ko ibintu bimeze neza, inzu ifite amatara agezweho na sound system igezweho. 


Yakomeje ati : “Salle de Spectacle” njya mvuga nti yaba bari bubatse nk’iriya Auditorium y’i Butare (Huye)  bakakazana i Kigali kaba gahagije. Kuko umuhanzi ntakwiririye gushaka aho akorera igitaramo ugasanga ari kubisikana n’imikino.

Salle igezweho ikenewe ahantu heza nko mu Mujyi rwa gati ntijyanywe mu misozi yo ku i Rebero. Imyidagaduro iba buri gihe kandi bikwiriye kubera ahantu habereye buri wese. Mu duce dutandukanye hakenewe inzu nto nka za Club Rafiki zifasha abana bakiri bato bakidagadura. Hakenwe inzu ijyamo amateka y’ibihangange byabayeho muri Muzika Nyarwanda kuko igihe cyose abantu batabona agaciro k’ababanjirije nabo bumva nta ko bafite.

Umunyamakuru: Abakunzi b’umuziki Nyarwanda bakwiriye gukora iki?

Ally Soudy: Gukunda iby’iwacu bagaha agaciro umuhanzi cyangwa se umustar. Habeho kubahana, kugura ibihangano byiyongere, ikindi Covid-19 nirangira abanyarwanda bazajye bitabira ibitaramo ku bwinshi.

Umunyamakuru: Diaspora Nyarwanda umusanzu wayo ni uwuhe mu guteza imbere umuziki Nyarwanda?

Ally Soudy: Diaspora buriya ni yo isakaza indirimbo nyarwanda, aho bari rero nibakundishe abantu indirimbo z’abanyarwanda bazumvishe abana babo, inshuti zabo z’abanyamahanga. Ikindi barusheho kuzireba kuri za You Tube banazisangize abandi.

Umunyamakuru: Ujya uza mu biruhuko mu Rwanda mu mpera z’umwaka ese n’uyu mwaka uzaza?

Ally Soudy: Yeah ni byo koko njya nkunda kuza iyo mfite ibiraka cyangwa se gusura inshuti n’abavandimwe. Uyu mwaka nagombaga kuza mu kwezi kwa gatanu ariko byarapfuye sinibaza ko uyu mwaka nzaza mu Rwanda kuko n’ingendo zifitemo ibibazo kubera ibihe isi irimo. Ushobora kugenda ugasanga barafunze ugatandukana n’umugore n’abana igihe kirekire. Ubu rero Imana nimfasha nzaza mu Rwanda mu 2021.

Umunyamakuru: Ni izihe ndirimbo Nyarwanda ubona zakunzwe kurusha izindi muri Diapora ya Amerika

Ally Soudy: Na we ari wowe umuntu akubajije icyo kibazo wabanza gukora igenzura ariko rero biragoye na ko sinanabishobora. Nshingiye ku byo mbona aho njya mu birori uko mbibona ndemeza ko indirimbo: 'Dede' ya Davis D aho nagiye hose nasanze ikunzwe, Meddy ft Otile Brown (Dusuma), Igare ya Mico The Best, Saa Moya ya Bruce Melody, Get enough ya The Ben ft Otile Brown, Like You Kevin Kade, Davis D, Fine Girl ya The Ben, Ubushyuhe ya Dj Pius ft Bruce Melody, Ikanisa All Star ya The Mane,  indirimbo zo guhimbaza Imana zisa nk’izigaruriye Diaspora zirimo iza ba James&Daniel, Israel Mbonyi, Vestine na Dorcas n'ubu tuvugana indirimbo yabo irakunzwe cyane.

Umunyamakuru: Ni abahe bahanzi bakizamuka batanga icyizere umwaka utaha?

Ally Soudy: Ariko uri kumbaza ibibazo bikomeye wowe kuko abahanzi basohora indirimbo ejo ukababura haaamm! Vestine na Dorcas, Kevin Kade, B-Threy, Racine, Ish Kevin, Kivumbi, Kevin Skaa, hari abahanzi namenye vuba bitwa Shauku band bafite impano kandi bazatwara imitima y’abantu bakuze kuko barakaze!

Umunyamakuru: Ni izihe ndirimbo nyarwanda wakunze muri uyu mwaka?

Ally Soudy: Urampemukiye cyane kuko njye nkunda umuziki cyane ariko hari izo mparara. Igare, Ubushyuhe, Saa Moya, Dede, Like You, Bye bye ingona, Yampaye ijambo (Vestine na Dorcas), Indirimbo za Igor Mabano narazikunze, Butera Knowless indirimbo ze narazikunze, ehhh nari mwibagiwe Ayo P (Platini) Atansiyo iri guca ibintu iwanjye, na Sound ya Safi Madiba;

Ikanisa igitero cya kabiri na Chorus ebana ni ubwa mbere Queen Cha yantwaye mu ijwi rye, Marina ni umwe mu bahanga mu ijwi (vocalist) dufite beza, Indirimbo za Racine ndazikunda, iza Ish Kevin, B-Threy, Bushali kuri Album ye ya mbere indirimbo ziriho nzifata nk’iz’ibihe byose kuri jyewe. Iya kabiri ye yarananiye kuyikunda ambabarire. Mr. kagame ni umuhanzi dukwiriye kwitega, Mico The Best amaze igihe ariko umwaka utaha ashobora kuduha umuziki mwiza.

Umunyamakuru: Murakoze Ally Soudy

Ally Soudy: Sawa sawa Murakoze cyane Imana ikurinde.

Tubibutse ko Ally Soudy ari umunyarwanda utuye muri Amerika n’umugore n’abana babo, akaba yarakoze ibiganiro bikomeye mu Rwanda ubwo uruganda rw’imyidagaduro rwarimo rwiyubaka ndetse n’abahanzi bagishakisha aho bageza umuziki dore ko icyo gihe wari utaraba akazi gatunze nyirako nk'uko biri ubu. 

Yakoze kuri Radio Salus mu biganiro birimo Salus Relax yubatse izina mu Rwanda, Isango na Muzika na Sunday Night ku Isango Star. Abayamakuru bo mu ruganda rw’imyidagaduro bahari ubu abenshi bamukuriye mu biganza ndetse hari n’abagerageje kwigana ijwi rye.


Ally Soudy yadutangarije byinshi ku iterambere ry'umuziki nyarwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND