RFL
Kigali

Kurya igitunguru kibisi bifitiye akamaro kenshi umubiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/11/2020 19:32
3


Igitunguru ni kimwe mu biribwa bifitiye akamaro kanini umubiri wa muntu bikarushaho iyo umuntu akiriye ari kibisi. Tumenyereye kurya igitunguru gihiye mu biryo ariko kandi iyo ari kibisi ni bwo kigira akamaro kenshi.



Abantu benshi batinya igitunguru kibisi bitewe n'uko kigira amazi y’umweru aba hagati muri rwo aryana. Mu biryo turya akenshi igitunguru kibisi kiribwa muri salade kiri kumwe n’ibindi.

Mu bantu ijana barya igitunguru makumyabiri ni bo barya igitunguru kibisi, ahanini abantu baragitinya ariko nyamara ni cyo gifite ibyo umubiri ukeneye.

Dore akamaro igitunguru kibisi gifitiye umubiri:

1) Gifasha umutima gutera neza bitewe n'uko kibitsemo ubushobozi buha imbaraga umutima mu gukora akazi kawo.

2) Gikungahaye kuri Vitamine C ifasha uruhu gukomera ndetse no gukira vuba mu gihe rwakomeretse.

3)Igitunguru kibisi kirinda cancer cyane cyane ifata amara.

4) Gikungahaye ku ntungamibiri zifasha kugabanya isukari mu maraso bityo amaraso atembera mu mubiri akaba asukuye atatera indwara.

5)Igitunguru kibisi kivura ibicurane iyo ukivanze n’ubuki ndetse n’indimu.

6)Iyo uriye neza igitunguru kibisi kirinda kuva imyuna.

7) Igitunguru kibisi gifasha umuntu urwaye kugira apeti yo kurya ndetse ntanagarure ibyo yariye birimo n’imiti yanyoye.

8) Uduheri ndetse n’izindi ndwara zifata uruhu igitunguru kibisi kirazivura kandi kikanazirinda gufata uruhu.

9) Guhekenya igitunguru kibisi gifasha gukomeza amagufa yo mu mubiri.

10) Ku bantu bifuza kugabanya ibiro igitunguru kibisi kibafasha gukamura ibinure.

Ibyo ni byerekana ko mu byo urya udakwiriye kwirengagiza igitunguru kibisi.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SIBOMANA CELESTIN1 year ago
    Murakozecyane nokutugezaho akamarokigitunguru
  • Akarabo sifa1 year ago
    Murakoze cyane
  • Bédier NDIZEYE 2 months ago
    Thank you. Igitunguru kibisi gifasha iki Ku maso?





Inyarwanda BACKGROUND