Igitunguru ni kimwe mu biribwa bifitiye akamaro kanini umubiri wa muntu bikarushaho iyo umuntu akiriye ari kibisi. Tumenyereye kurya igitunguru gihiye mu biryo ariko kandi iyo ari kibisi ni bwo kigira akamaro kenshi.
Abantu benshi
batinya igitunguru kibisi bitewe n'uko kigira amazi y’umweru aba hagati muri rwo
aryana. Mu biryo turya akenshi igitunguru kibisi kiribwa muri salade kiri kumwe n’ibindi.
Mu bantu ijana
barya igitunguru makumyabiri ni bo barya igitunguru kibisi, ahanini abantu baragitinya ariko nyamara ni cyo gifite ibyo umubiri ukeneye.
Dore akamaro igitunguru kibisi gifitiye umubiri:
1) Gifasha umutima gutera neza bitewe n'uko kibitsemo ubushobozi buha
imbaraga umutima mu gukora akazi kawo.
2) Gikungahaye kuri Vitamine C ifasha uruhu gukomera ndetse no gukira vuba
mu gihe rwakomeretse.
3)Igitunguru kibisi kirinda cancer cyane cyane ifata amara.
4) Gikungahaye
ku ntungamibiri zifasha kugabanya isukari mu maraso bityo amaraso atembera mu
mubiri akaba asukuye atatera indwara.
5)Igitunguru kibisi kivura ibicurane iyo ukivanze n’ubuki ndetse n’indimu.
6)Iyo
uriye neza igitunguru kibisi kirinda kuva imyuna.
7) Igitunguru kibisi gifasha umuntu urwaye kugira apeti yo kurya ndetse ntanagarure ibyo
yariye birimo n’imiti yanyoye.
8) Uduheri
ndetse n’izindi ndwara zifata uruhu igitunguru kibisi kirazivura kandi kikanazirinda
gufata uruhu.
9) Guhekenya igitunguru kibisi gifasha gukomeza amagufa yo mu
mubiri.
10) Ku bantu bifuza kugabanya ibiro igitunguru kibisi kibafasha
gukamura ibinure.
Ibyo ni byerekana ko mu byo urya udakwiriye kwirengagiza igitunguru kibisi.
Src:www.healthline.com
TANGA IGITECYEREZO