Khloe Kardashian yatandukanye n’umukunzi we ndetse akaba na se w’umwana we akaba ari umukinnyi wa Basketball Tristan Thompson bari bamaranye imyaka 5.
Nyuma
y’igihe kitari gito bivugwa ko aba bombi batandukanye, mu ijoro ryacyeye
ni bwo Khloe Kardashian abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ibye na
Tristan Thompson byarangiye ndetse ahita amukura ku bantu akurikirana ku mbuga
nkoranyambaga.
Mu kiganiro
cyerekana ubuzima umuryango wa Khloe Kardashian ubayemo bwa buri munsi cyitwa
Keeping Up With The Kardashian kinyura kuri televisiyo ya E News, mu cyumweru
gishize icyatambutse cyikaba cyarerekanye Khloe Kardashian ari mu gihirahiro
yibaza niba akwiye gutandukana na Tritsan cyangwa bagumana.
Uyu mukobwa
Khloe Kardashian akaba yaratangiye gukundana n’umukinnyi wa Basketball Tristan
Thompson kuva mu mwaka wa 2016. Urukundo rwabo rukaba rwarakomeye maze mu mwaka
wa 2018 bibaruka umwana w’umukobwa witwa True Thompson.
Khloe Kardashian arikumwe na Tristan Thompson n'umwana wabo True Thompson.
Umubano wabo
wagiye urangwa no gutandukana bya hato na hato bapfa ko Tristan yamucaga inyuma
gusa baza gusubirana. Ubwo Khloe Kardashian yajyaga kubyara umwana wabo ni bwo
hahise hasohoka amafoto ya Tristan Thompson ari mu munezero n'undi mukobwa, mu gihe
umukunzi we yagiye kwibaruka.
Ibyo byarabaye
birarangira gusa nyuma yaho gato Tristan yongeye guca inyuma Khloe maze ajya
gutereta umukobwa w’inshuti magara ye witwa Jordyn Woods. Ibi bikaba byaramamaye
hirya no hino ku isi ko Tristan yaryamanye n’umukobwa w’inshuti y’umukunzi
we. Ibyo ntibyabujije Khloe kumubabarira bagasubirana.
Kuri iyi
nshuro Khloe Kardashian akaba yafashe umwanzuro wo kumureka bagatandukana nyuma
y'uko hari hashize iminsi 3 umunyamiderikazi witwa Larsa Pipen atangaje ko
yaryamanye na Tristan Thompson ubwo bari muri gahunda ya guma mu rugo.
Larsa Pipen watangaje ko yaryamanye na Tristan Thompson
Larsa Pipen
kandi yanerekanye amafoto ari mu buriri n'uyu mukinnyi Tristan Thompson. Ibyo
bikaba byarabaye ubwo Tristan yabaga yabeshye Khloe Kardashian ko yagiye gusura
umuryango we.
Mu kiganiro
Khloe Kardashian yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa Elle Magazine muri iki
gitondo, yavuze ko yatandukanye na Tristan Thompson nyuma y'uko amubabaje kenshi
ndetse ko atari gukomeza kumwihanganira.
Mu magambo
ye Khloe Kardashian yakoresheje yagize ati ”Hari hashize igihe kinini Tristan
ankosereza ndetse akanansebya ku mugaragaro, namubabariye inshuro nyinshi gusa
yanga kwikosora. Sinshaka gukomezanya n’umuntu uhora umbabaza udakeneye no
guhinduka.”
Ku rukuta rwa
Instagram ya Khloe Kardashian yashyizeho amagambo menshi akangurira
abategarugori kureka abagabo badashobotse no kumva ko batabasha guhindura
imyitwarire y’abagabo babi. Ibi byose akaba yabipositinze nyuma y'uko atandukanye
na Tristan Thompson.
Aba bombi
batandukanye nyuma y’imyaka 6 bakundana ndetse baranabyararanye umwana
w’umukobwa bise True Thompson. Ni we mwana wa mbere wa Khloe Kardashian
gusa Tristan yari asanzwe afite abandi bana babiri.
TANGA IGITECYEREZO