RFL
Kigali

Khloe Kardashian yongeye gutandukana n’umukunzi we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/11/2020 10:50
0


Khloe Kardashian yatandukanye n’umukunzi we ndetse akaba na se w’umwana we akaba ari umukinnyi wa Basketball Tristan Thompson bari bamaranye imyaka 5.



Nyuma y’igihe kitari gito bivugwa ko aba bombi batandukanye, mu ijoro ryacyeye ni bwo Khloe Kardashian abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ibye na Tristan Thompson byarangiye ndetse ahita amukura ku bantu akurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro cyerekana ubuzima umuryango wa Khloe Kardashian ubayemo bwa buri munsi cyitwa Keeping Up With The Kardashian kinyura kuri televisiyo ya E News, mu cyumweru gishize icyatambutse cyikaba cyarerekanye Khloe Kardashian ari mu gihirahiro yibaza niba akwiye gutandukana na Tritsan cyangwa bagumana.

Uyu mukobwa Khloe Kardashian akaba yaratangiye gukundana n’umukinnyi wa Basketball Tristan Thompson kuva mu mwaka wa 2016. Urukundo rwabo rukaba rwarakomeye maze mu mwaka wa 2018 bibaruka umwana w’umukobwa witwa True Thompson.


Khloe Kardashian arikumwe na Tristan Thompson n'umwana wabo True Thompson.

Umubano wabo wagiye urangwa no gutandukana bya hato na hato bapfa ko Tristan yamucaga inyuma gusa baza gusubirana. Ubwo Khloe Kardashian yajyaga kubyara umwana wabo ni bwo hahise hasohoka amafoto ya Tristan Thompson ari mu munezero n'undi mukobwa, mu gihe umukunzi we yagiye kwibaruka.

Ibyo byarabaye birarangira gusa nyuma yaho gato Tristan yongeye guca inyuma Khloe maze ajya gutereta umukobwa w’inshuti magara ye witwa Jordyn Woods. Ibi bikaba byaramamaye hirya no hino ku isi ko Tristan yaryamanye n’umukobwa w’inshuti y’umukunzi we. Ibyo ntibyabujije Khloe kumubabarira bagasubirana.

Kuri iyi nshuro Khloe Kardashian akaba yafashe umwanzuro wo kumureka bagatandukana nyuma y'uko hari hashize iminsi 3 umunyamiderikazi witwa Larsa Pipen atangaje ko yaryamanye na Tristan Thompson ubwo bari muri gahunda ya guma mu rugo.


Larsa Pipen watangaje ko yaryamanye na Tristan Thompson

Larsa Pipen kandi yanerekanye amafoto ari mu buriri n'uyu mukinnyi Tristan Thompson. Ibyo bikaba byarabaye ubwo Tristan yabaga yabeshye Khloe Kardashian ko yagiye gusura umuryango we.

Mu kiganiro Khloe Kardashian yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa Elle Magazine muri iki gitondo, yavuze ko yatandukanye na Tristan Thompson nyuma y'uko amubabaje kenshi ndetse ko atari gukomeza kumwihanganira.

Mu magambo ye Khloe Kardashian yakoresheje yagize ati ”Hari hashize igihe kinini Tristan ankosereza ndetse akanansebya ku mugaragaro, namubabariye inshuro nyinshi gusa yanga kwikosora. Sinshaka gukomezanya n’umuntu uhora umbabaza udakeneye no guhinduka.”

Ku rukuta rwa Instagram ya Khloe Kardashian yashyizeho amagambo menshi akangurira abategarugori kureka abagabo badashobotse no kumva ko batabasha guhindura imyitwarire y’abagabo babi. Ibi byose akaba yabipositinze nyuma y'uko atandukanye na Tristan Thompson.

Aba bombi batandukanye nyuma y’imyaka 6 bakundana ndetse baranabyararanye umwana w’umukobwa bise True Thompson. Ni we mwana wa mbere wa Khloe Kardashian gusa Tristan yari asanzwe afite abandi bana babiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND