Umuhanzi ukirwana no kuzamuka witwa Tiffah Okello mu ndirimbo ye nshya “Ubuzima” yashimishijwe no kuba umuhanzi akaba n’umunyarwenya Ben Nganji yarayumvise akagira icyo ayivugaho. Yayanditse agendeye ku bihe isi yose irimo byo guhangana na Covid-19.
Kugeza ubu Tiffa Okello asobanura ko iyi ndirimbo yakiriwe neza ku bo yagezeho barimo na Ben Nganji wakunze ubutumwa burimo. Ati: ”Ben Nganji uzwi mu nkirigito yakunze ubutumwa buyirimo ndetse anansaba kudatatira igihango cyo kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa”.
Ubutumwa
bwa Ben Nganji bugira buti: ”Indirimbo nziza cyane.
Courage brother. Ikibabaza ni ukubona Isi ya none abantu batita ku ndirimbo
zubaka nk'izi bakumva kandi bakamamaza izituroha mu manga. Ngwino dufatanye
guhindura Isi bradda (muvandimwe)”. Ubu butumwa mwabusanga ku bitekerezo byayitanzweho kuri
shene ya Tiffah kuri YouTube.
Tiffah mu kiganiro kigufi
yagiranye na InyaRwanda.com ku rubuga rwa Whatsapp yavuze ko na we azakomeza
gukora umuziki uyobora sosiyete ahantu heza. Igitekerezo cy’indirimbo 'Ubuzima' asobanura ko yarebye ibihe isi irimo abona hari icyo yakora. Ati: ”Urebye muri
ibi bihe abantu bananiwe kwakira imibereho kuko ubuzima bwarahindutse cyane
ariko abantu bakwiye guhora biteguye impinduka kuko ubuzima burahinduka kandi n’imibereho
irahinduka".
Tiffah Okello avuka mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo ariko ubu asobanura ko atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki. Izina Tiffah ryatangiriye mu ishuri rikuru rya St- Aloys Rwamagana mu myaka ya za 2011. Ni hamwe mu hatumye atekereza ko yakora umuziki nubwo atahise atangira gukora umuziki kuko yabanje gusoza amasomo akomereza muri kaminuza y’u Rwanda naho yabanje kwiga ibijyanye na Bizinesi n’ubukungu.
Radiyo Huguka ni yo yabonyeho akazi ko gukora ibiganiro by’ubuhinzi ariko aninjira no bindi biganiro by’imyidagaduro birimo ikitwa ”Bridge hour” kigaruka ku muziki na showbiz. Uyu muhanzi Tuyishimire Tiffah Philbert ari we Tiffah Okello avuga ko yamaze kuva mu itangazamakuru yerekeza muri kaminuza ya Unicaff aho ubu ari gukorera akanakora umuziki.
Umva indirimbo Ubuzima ya
Tiffah Okello
TANGA IGITECYEREZO