RFL
Kigali

Umuhanzi ukizamuka Tiffah Okello yishimye kubona Ben Nganji agira icyo avuga ku ndirimbo ye ”Ubuzima”

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:16/11/2020 15:08
1


Umuhanzi ukirwana no kuzamuka witwa Tiffah Okello mu ndirimbo ye nshya “Ubuzima” yashimishijwe no kuba umuhanzi akaba n’umunyarwenya Ben Nganji yarayumvise akagira icyo ayivugaho. Yayanditse agendeye ku bihe isi yose irimo byo guhangana na Covid-19.



Kugeza ubu Tiffa Okello asobanura ko iyi ndirimbo yakiriwe neza ku bo yagezeho barimo na Ben Nganji wakunze ubutumwa burimo. Ati: ”Ben Nganji uzwi mu nkirigito yakunze ubutumwa buyirimo ndetse anansaba kudatatira igihango cyo kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa”. 

Ubutumwa bwa Ben Nganji bugira buti: ”Indirimbo nziza cyane. Courage brother. Ikibabaza ni ukubona Isi ya none abantu batita ku ndirimbo zubaka nk'izi bakumva kandi bakamamaza izituroha mu manga. Ngwino dufatanye guhindura Isi bradda (muvandimwe)”. Ubu butumwa mwabusanga ku bitekerezo byayitanzweho kuri shene ya Tiffah kuri YouTube.

Tiffah mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com ku rubuga rwa Whatsapp yavuze ko na we azakomeza gukora umuziki uyobora sosiyete ahantu heza. Igitekerezo cy’indirimbo 'Ubuzima' asobanura ko yarebye ibihe isi irimo abona hari icyo yakora. Ati: ”Urebye muri ibi bihe abantu bananiwe kwakira imibereho kuko ubuzima bwarahindutse cyane ariko abantu bakwiye guhora biteguye impinduka kuko ubuzima burahinduka kandi n’imibereho irahinduka".

Tiffah Okello avuka mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo ariko ubu asobanura ko atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki. Izina Tiffah ryatangiriye mu ishuri rikuru rya St- Aloys Rwamagana mu myaka ya za 2011. Ni hamwe mu hatumye atekereza ko yakora umuziki nubwo atahise atangira gukora umuziki kuko yabanje gusoza amasomo akomereza muri kaminuza y’u Rwanda naho yabanje kwiga ibijyanye na Bizinesi n’ubukungu. 

Radiyo Huguka ni yo yabonyeho akazi ko gukora ibiganiro by’ubuhinzi ariko aninjira no bindi biganiro by’imyidagaduro birimo ikitwa ”Bridge hour” kigaruka ku muziki na showbiz. Uyu muhanzi Tuyishimire Tiffah Philbert ari we Tiffah Okello avuga ko yamaze kuva mu itangazamakuru yerekeza muri kaminuza ya Unicaff aho ubu ari gukorera akanakora umuziki. 

Umva indirimbo Ubuzima ya Tiffah Okello

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aman Akanakimana3 years ago
    Iyindirimbo Ndumva irimo Ubutumwa Ahubwo iyaba twabonaga Abahanzi bazana ibihangano nk'ibi bikubiyemo ubutumwa bw'ingirakamaro kuko kuko uyu birumvikana ko yashatse kubwira buriwese ko Ubuzima bushobora guhinduka igihe icyo-aricyo cyose Umukire Umukene Urwaye cg urimuzima Isaha iyo ariyo yose kimwe muri'ibi kikuriho cyahinduka Uyumusole n'Akomereze aho ntazatatire igikorwa kiza yiyemeje nubwo ntamuzi ariko ntamuntu utakwishimira Indirimbo zirimo SMS nziza nk'iyi Coulage pe! Imana ikomeze Imwagure mubikorwa no mubitekerezo.





Inyarwanda BACKGROUND