RFL
Kigali

The Ben na Sherrie Silver batashye amara masa mu bihembo bya Afrimma byihariwe na Master KG wamamaye mu ndirimbo ‘Jerusalema’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2020 9:19
0


Umuhanzi akaba na Producer Kgaogelo Moagi uzwi kandi Master KG wo muri Afurika y’Epfo wahiriwe n’umwaka wa 2020, abicyesha indirimbo ye ‘Jerusalema’ yihariye ibihembo bya Afrimma 2020, byari bihatanyemo abo mu Rwanda Mugisha Benjamin [The Ben] n’umubyinnyi Sherrie Silver batashye amara masa.



Nawe yanditse kuri Twitter mu ijoro ryakeye, abwira inkuru nziza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko yegukanye ibihembo bikomeye muri Afrimma 2020. Avuga ko acishijwe bugufi no kuba mu byumweru bibiri gusa yigwijeho ibihembo bitandatu.

Uyu muhanzi yegukanye ibihembo bine muri African Muzik Magazine Awards 2020 byatanzwe hifashifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, kibasiye Isi muri iki gihe kimaze amezi icyenda cyica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo watambutse mu buryo bwa ‘Live’ hifashishijwe urubuga rwa Youtube rwa Afrimma, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020.

Ibi birori byaririmbyemo umuhanzi ubimazemo igihe kinini Fally Ipupa, umunya-Nigeria Rema, Soraira Ramos muri Cape Verde, umubyinnyi uhagaze neza muri Afurika, Poco Lee ndetse n’abandi bahanzi barimo Eddy Kenzo wo muri Uganda, Gaz Mawete, Nadia Nakai, Master KG wo muri Afurika y’Epfo n’abandi.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wayobowe n’umunyamakuru Tashara Parker. Master KG yegukanye ibihembo birimo icy’umuhanzi w’umwaka, icy’indirimbo nziza, icy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Epfo ndetse n’icy’indirimbo nziza yakoranye n’undi muhanzi ari we Burna Boy wamufashije gusubiramo indirimbo ‘Jerusalema Remix’.

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Pltanumz yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba [Best Male Artiste in East Africa] ahigitse abarimo Eddy Kenzo, Harmonize, umuraperi Khaligraph Jones, Mbosso, Alikiba, The Ben, Gildo Kass, Rayvanny na Otile Brown.

Umuhanzikazi Nandy yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba [Best Female Artiste in East Africa] n’aho Zuchu uherutse kwinjira muri Label WCB ya Diamond yegukana icy’umuhanzikazi mushya.

Zuchu yanditse kuri Twitter, avuga ko yishimiye iki gihembo agitura Chibu Dangote [Diamond], ku bwo kumufasha kwisanga mu ruhando rw’abahanzi.

Poco Lee wo muri Nigeria yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umunyafurika mwiza w’umubyinnyi yari ahataniye n’umubyinnyi mpuzamhanga w’umunyarwanda Sherrie Silver, La Petite Zota (Ivory Coast), PapiOjo (Nigeria) n'abandi.

Anderson Obiaguwe Umuyobozi w’ibi bihembo bya Afrimma, yavuze ko muri uyu mwaka hari amahirwe menshi yo gusubika umuhango wo kubitanga bitewe n’ibihe Isi irimo byo guhangana na Covid-19, ariko ko bitabaye.

Avuga ko afite ishimwe kuri buri wese witanze kugira ngo kuri iyi nshuro bishoboke. Yashimye abaterankunga, abahanzi, ababyinnyi, abatunganya amashusho y’indirimbo n’abandi bose ‘bagize uruhare kugira ngo twandike aya mateka’.

Ibi bihembo bya Afrimma byari bihataniwe n’abahanzi benshi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba nko muri Nigeria yari ifitemo abahanzi batanu, Mali, Ghana yari ifite abahanzi babiri, Senegal, Côte d'Ivoire.

Abahanzi bo muri Nigeria bari muri ibi bihembo ni Adekunle Gold, Davido, Burna Boy, Fireboy na Rema. Abo mu gihugu cya Mali ni Sidiki Diabate. Abo muri Ghana ni Kidi na Kuami Eugene. Naho muri Côte d'Ivoire yari Ariel Sheney ndetse na Wally Seck wo muri Senegal.

Ibihembo bya Afrimma bihabwa abahanzi b’intyoza bo muri Afurika n’ababarizwa ku migabane isigaye. Birimo abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ababyinnyi, abanyamakuru, aba-Producers, abahanzi bakizamuka n’abandi.

Afrimma yibanda ku bakora injyana zitandukanye cyane cyane izifite akarango k’umuco nka Afrobeats, Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Soukous n’izindi.

Abategura ibi bihembo batanga umwanya ku bahanga imideli bakagaragaza ibyo bakora. Ndetse muri uyu mwaka bahaye urubuga abazerekana imyambaro 10 y’amako atandukanye bahanze.

Ni ku nshuro ya Karindwi ibi bihembo bitangwa. Kuva mu 2012 nta munyarwanda uregukana ibi bihembo. Bitegurwa n’abanyafurika batuye muri Amerika bagamije gushyigikira impano zitandukanye z’abanyafurika.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Afrimma 2020 byatanzwe mu byiciro 27:

1.BEST MALE WEST AFRICA – Rema (Nigeria)

2.BEST FEMALE WEST AFRICA – Simi (Nigeria)

3.BEST MALE EAST AFRICA – Diamond Platnumz (Tanzania)

4.BEST FEMALE EAST AFRICA – Nandy (Tanzania)

5.BEST MALE CENTRAL AFRICA – Fally Ipupa (DRC)

6.BEST FEMALE CENTRAL AFRICA – Soraia Ramos (Cape Verde)

7.BEST MALE SOUTHERN AFRICA – Master KG (South Africa)

8.BEST FEMALE SOUTHERN AFRICA – Sho Madjozi (South Africa)

9.BEST AFRICAN GROUP – Umu Ibiligbo (Nigeria)

10. CROSSING BOUNDARIES WITH MUSIC AWARD – Burna Boy (Nigeria)

11.BEST NEW ACT– Zuchu (tTanzania)

12.ARTIST OF THE YEAR – Master KG (South Africa)

13.BEST GOSPEL ARTIST – Mercy Chinwo (Nigeria)

14.BEST LIVE ACT – Flavour (Nigeria)

15.BEST MALE RAP ACT – Nasty C (South Africa)

16.BEST FEMALE RAP ACT – Eno Barony (Ghana)

17.BEST COLLABORATION – Master KG ft Nomcebo Zikode & Burna Boy Jerusalema Remix

18.SONG OF THE YEAR – Master KG ft Nomcebo Zikode – Jerusalema

19.BEST VIDEO DIRECTOR – TG Omori (Nigeria)

20.BEST DJ AFRICA – Cuppy (Nigeria)

21.BEST AFRICAN DJ USA – Fully Focus (Kenya)

22.VIDEO OF THE YEAR – Gaz Mawete ft Fally Ipupa – C’est Rate

23.PRODUCER OF THE YEAR – Kabza De Small (South Africa)

24.BEST AFRICAN DANCER – Poco Lee (Nigeria)

25.BEST LUSOPHONE – Calema (Cape Verde)

26.BEST FRANCOPHONE – Fally Ipupa (DRC)

27.BEST RADIO/TV PERSONALITY – James Onen (Uganda)

Umuhanzi Master KG yegukanye ibihembo bine muri Afrimma 2020, ashima buri wese umushyigikira

The Ben yatashye amara masa mu bihembo bya Afrimma 2020 byatanzwe ku nshuro ya kabiri

Umunya-Nigeria yegukanye igihembo mu cyiciro yari ahatanyemo n'umunyarwandakazi  Sherrie Silver








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND