RFL
Kigali

Urukundo rwa Joe na Jill Biden: Umufasha wa Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni muntu ki?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:15/11/2020 19:34
0


Kuva ibyavuye mu matora ya Perezida muri Amerika byajya ahagaragara, ibitangazamakuru ntibihwema gukora inkuru kuri Perezida watowe, Joe Biden. Mu gitabo cyanditswe ku buzima bwe, Joe Biden yavuze ko kugera aho ageze abikesha umufasha we, Jill Biden. Umugore wa Biden ni muntu ki?.



Jill Biden vuba aha azandika amateka yo kuba umufasha wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ufite impamya bumenyi y’ikirenga ya PhD. Uyu, Jill w’imyaka 69 wari usanzwe ari umurezi muri kaminuza, ubu agiye kongera guca agahigo ko kuba umufasha wa mbere wa perezida uzakomeza akazi yari asanzweho ari ko k’ubwarimu.

Jill Biden azandikwa mu mateka cyane ku bw’uduhigo yagiye yesa. Kuri iyi nshuro, Jill abaye umugore wa perezida nyamara kuva mu mwaka wa 2008-2016, yabanje gutura muri White House nka mukavisiperezida. Aka gahigo uwaherukaga kukesa ni Barbara Bush, umugore wa nyakwigendera George H W Bush mu 1989-1993.

Joe na Jill bamenyanye bate?

Mu mwaka wa 1972, Joe Biden yagize ibyago apfusha umugore n’umwana we w’umukobwa mu mpanuka y’imodoka. Nyuma y’imyaka itatu gusa, uyu Joe yamenyanye na Jill ndetse bararushinga. Joe Biden yongera gukora ubukwe yari umusenateri.

Mu gitabo kivuga ku buzima bwe, Joe Biden mu mwaka wa 2007 yatangaje ko gushakana na Jill bisa nibyongeye kumusogongeza ku buryohe bw’ubuzima bwari bwaramubereye indurwe nyuma yo gupfakara akabura n’umwana mu mpanuka.

Prof. Jill Biden aherutse gutangariza igitangazamakuru Vogue ko urukundo rwe na Joe yumvaga rutazashoboka dore ko bombi bari barigeze gushing ingo. Yongeyeho ko kuba Joe amurusha imyaka ikenda yose na byo byamuteraga kumva ko urukundo rw’abantu barutana batyo ntacyo ruzageraho.

Mu mwaka wa 1977, mu mujyi wa New York Joe na Jill basezeranye kuzabana akaramata imbere y’Imana n’abayemera. Kuri iyi mirimo imaze imyaka 231, Prof. Jill Biden agiye kuba umufasha wa perezida wa mbere ufite icyiciro cy’amashuri gihanitse kurusha abandi bose bamubanjirije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND