RFL
Kigali

Happiness choir ya SDA Gatsata yakoreye igitaramo kuri murandasi iteguza abakunzi bayo ikindi gikomeye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2020 11:35
0


Korali Happiness ikorera umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi rya Gatsata (SDA Gatsata) kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2020 yakoreye kuri murandasi igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, gihembura benshi bagikurikiye bakoresheje urubuga rwa Youtube, Facebook n'izindi zitandukanye.



Intego y'iki gitaramo yavugaga ko 'Hari byinshi bidutera gushima'. Ubwo igitaramo cyari gitangiye bahuye n'ikibazo cya tekinike, batengurwa n'ibyuma iminota irenga 10, barasenga cyane Imana irabumva, bigenda neza. Bati "Ibibazo ntibyabura bigomba kuboneka muri gahunda umuntu aba yateguye, ariko bigeramo hagati uba wumva bitari buze gukemuka ariko kubera ibyiringiro uravuga uti biragoye ariko biraza kugera ku musozo, uyu mwanya rero dufite ibyishimo n'umunezero kuko ibyo byabaye byarangiye igitaramo kigakomeza kikagenda neza kikaba gisoje amahoro".

Iki gitaramo cya Happiness choir cyamaze amasaha 2 n'iminota 46 n'amasegonda 45. Igitaramo iyi korali yakoze kigakurikirwa n'abari hirya no hino ku Isi, ni igikorwa gikomeye kidakunze gukorwa n'amakorali menshi harimo n'ay'ibigugu cyangwa se amaze igihe kinini atangiye umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo yaba ayo mu Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa 7 ndetse n'ay'ahandi. Happiness choir barashima Imana yabashoboje gutegura igitaramo nk'iki ndetse ikigaragaza, satani agatsindwa. Bati "Byari bikomeye ariko hejuru ya byose turashima Imana ko yigaragaje satani agatsindwa". 

Niringiyimana Innocent uzwi cyane nka Lionel umwe mu bayobozi ba Happiness choir yabwiye itangazamakuru ko iki gitaramo bakoze ku nshuro ya mbere kibereye kuri interineti bagikuyemo amasomo azatuma icy'ubutaha kigenda neza cyane. Ati "Icya kabiri abantu bose badukurikiye bari hirya no hino turabashimiye cyane Imana ibahe umugisha kandi tubasezeranya yuko iyi ngiyi yari intangiriro twabyinjiyemo tubona ari ibintu bikomeye cyane ariko aho bigeze ahangaha twamaze kubona aho twatsindiwe ubutaha ntabwo tuzongera kuhatsindirwa, ubu tugiye gutegura igitaramo kizaza gikaze kiri ku rwego rwo hejuru cyane".

Hitimana Jean de Dieu Perezida w'iyi korali yashimiye abikuye ku mutima abantu bose bakurikiranye iki gitaramo bise "Hari byinshi bidutera gushima; Session 1", abizeza ko bagiye kubategurira ibindi byiza, aho yavugaga ikindi gitaramo gikomeye bazakora mu ntangiriro za 2021. Ku bijyanye no kuba bakoze igitaramo nk'iki kitarakorwa n'amakorali menshi yo mu Badivantiste ndetse n'ahandi, yavuze ko babanje kubitekerezaho cyane. Ati "Ibi bintu bisaba kubitekerezaho, tugiye kwicara tubitegure nk'uko twabiteguye, inshuti, abavandimwe, tuzongera tubagezeho igihe runaka tuzaba twabishyize kuri gahunda bazongere badukurikirane".


Happiness choir yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo yakoze hifashishijwe ikoranabuhanga

REBA HANO UKO IGITARAMO CYA HAPPINESS CHOIR CYAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND