RFL
Kigali

Bafashijwe bararira: Serge na James & Daniella basubiyemo indirimbo 'Yesu agarutse' yamamaye ku rwego rwo hejuru-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2020 9:46
2


'Yesu agarutse' indirimbo Serge Iyamuremye yakoranye na Vincent mu myaka yatambutse, ikagira igikundiro ku rwego rwo hejuru, igakoreshwa mu bigo by'amashuri byinshi no mu nsengero hafi ya zose z'abarokore mu kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu umuramyi Serge yamaze kuyivugurura ayisubiranamo na James & Daniella.



Iyi ndirimbo 'Yesu agarutse' Serge yasubiranyemo na James & Daniella, bakongeramo andi magambo avuga ko bafite amatsiko menshi yo kubona Umukiza aje kubajyana mu Ijuru, mu buryo bw'amajwi yatunganyiwe na Bruce & Boris, amashusho yayo atunganywa na Doux. Aba baramyi bari mu bakunzwe mu Rwanda hamwe n'abandi baririmbyi bari mu mashusho y'iyi ndirimbo, bagaragara bose bambaye imyenda y'umweru, by'akarusho ukabona bafite umunezero udasanzwe bari mu Mwuka wo kuramya Imana. James na Daniella bo ibinezaneza birabarenga, tukababona barimo kurira.

"Hari igihe kizagera Umwami Yesu agarutse kutujyana iyo mu Ijuru, ati nimuze bana banjye maze aduhanagure amarira twaririye muri iyi si mbi. Nishimiye kuzakubona Yesu ubwo uzaba ugarutse kunjyana, ubwo uzaba ugeze ku bicu, nanjye mpite ngusanganira. Nzibagirwa imibabaro yose, tuzibera mu munezero, mbega ukuntu bizaba ari byiza, tuzibanira n'Umucunguzi, tuzibera mu munezero, mbega ukuntu bizaba bimeze. Ngwino Mukiza, ngwino ndakumbuye, hano nta mugabane mfite". Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo 'Yesu agarutse'.

Abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel, nyuma yo kubona iyi ndirimbo Serge yakoranye na James na Daniella, batangaje ko bafashijwe cyane. Ni ubutumwa batanze banyuze ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo yahembuye benshi mu myaka yashize ndetse n'ubu. Aline Gahongayire yavuze ko yubakitse cyane, asabira umugisha mwinshi Serge Iyamuremye. Papi Clever yagize ati "Wow mbega indirimbo nziza, Imana ibahe umugisha bakozi b'Imana". Rata Jah Naychah (Columbus) yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza byo ku rwego rwo hejuru.

Nice Ndatabaye umuhanzi nyarwanda uba muri Canada ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Umbereye maso' yagize ati "Habwa umugisha Serge Iyamuremye, James & Daniella. Ibyiringiro by'abizera ni ukuzabona Yesu, mu Ijuru ni ho iwacu." Gentil Misigaro we yagize ati "Haleluya! Sinshobora guhagarika kuramya Imana, sinzanabihagarika. Muhabwe umugisha bakozi b'Imana ku bwo kutuyobora mu mwanya wo kuramya Imana". Ev Uwagaba Joseph Caleb yagaragaje ko yafashijwe bikomeye, asabira umugisha aba baramyi, avuga ko abakunda cyane, ariko Imana ikaba ibakunda kurushaho.

Serge avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo ari igitekerezo yahawe na Mwuka Wera


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo 'Biramvura', 'Yari njyewe', 'Arampagije', n'izindi yavuze ko ubutumwa yifuje kugeza ku bantu abunyujije muri iyi ndirimbo ye 'Yesu agarutse' ari ukwibutsa abizeye Yesu Kristo n'abamwizeye bagasubira inyuma, ko hano ku Isi atari iwabo. Ati "Iriya ndirimbo ni Message ya buri muntu wese wizera Yesu kandi nanjye ndimo, ni indirimbo isa n'iyibutsa abantu bizera cyangwa se bahoze bizera ariko bacitse intege ni ukuvuga ni indirimbo itwibutsa ko aha dutuye si iwacu".

"Ikibigaragaza ni uko umwuka duhumeka igihe kiragera ugahagarara nta n'icyo twakora ngo duhagarike iyo nzira igira aho ituganisha Imana yaduhishe ikintu kimwe yaduhishe igihe ubuzima bwacu buzarangirira hano mu isi. Iriya ndirimbo kuri buri muntu wese wayumva yaba njyewe ndetse n'abo twayikoranye twese itwibutsa ko aha mu isi si iwacu aha ni ahantu dutura imyaka itarenze 100 n'iyo uyirengeje nturenza 200 icyo cyonyine cyitwereka ko mu isi atari iwacu, turiho yego ariko dufite ibyiringiro by'ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo si ubwo mu isi ahubwo ni ubugingo twahawe umunsi twemeraga Christo Yesu nk'Umwami n'Umukiza".

Serge Iyamuremye yakomeje agira ati "Yohana 3:16 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Iyi Si ni icumbi, iyi si rero tuzayibamo ariko igihe kiragera ukayivamo, mu ijuru niho iwacu. Kandi igihe kizagera ubwo abera bose bazabona uwabacunguye, icyo gihe rero si kera igihe kiraje kandi kirasohoye ibyahanuwe byarasohoye..... Iriya ndirimbo iributsa buri mugeni wese ngo yuzuze itabaza rye amavuta igihe kirageze kuko ibimenyetso byo kugaruka kwe byose turabibona".

InyaRwanda.com yabajije Serge Iyamuremye impamvu yamuteye gukorana iyi ndirimbo n'abaramyi James & Daniella, adusubiza ko bwari ubushake bw'Imana. Yavuze ko babiganiriye basanga ari ngombwa, bumvira Umwuka Wera batambutsa ubutumwa. Yagize ati "Gukorana n'aba James na Daniella bwari ubushake bw’Imana gukorana nabo twarabiganiriye tubona ko ari ngombwa ko twayikorana nuko twumvira Mwuka Wera dutanga ubutumwa". Kuva bayishyize hanze, iyi ndirimbo yishimiwe na benshi dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 26 mu masaha macye imaze kuri Youtube. Imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 200.


Serge Iyamuremye ni umuramyi uhembura imitima ya benshi


James na Daniella ni abaramyi bamaze gukora indirimbo zijyana benshi mu Mwuka

REBA HANO 'YESU AGARUTSE' YA SERGE IYAMUREMYE FT JAMES & DANIELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire Immaculée3 years ago
    muhabwe umugisha cyaneee I love you all
  • IPNO3 years ago
    This is a Power Full song kabisa.Gusa Tugomba no kubikorera ntituririmbe gusa ahubwo twitegure mumitima yacu kuko kubiririmba munjyana nziza biraryoha ariko kandi kujya mw'Ijuru ko birasa naho bigoye.Ni ukwiyanga tukikorera umusaraba tukamukurikira rero murunva ko byo ntibiryoshye nko kubiririmba.Gusa turikumwe nayo inzira izoroha.





Inyarwanda BACKGROUND