RFL
Kigali

Umufotozi Moses Niyonzima yambikanye impeta y'urudashira n'umunyamakuru Rehema Dudu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2020 1:03
0


Umufotozi Moses Niyonzima wakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo na InyaRwanda.com yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Rehema Dudu usanzwe ari umunyamakuru wa Life Radio ya ADEPR. Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/11/2020.



Niyonzima Moise uzwi cyane nka Moses yarushinze n'umukunzi we Muragijimana Rehema Dudu uzwi cyane nka Rehema Dudu, basezerana kubana akaramata ubuzima bwabo bwose. Mu masaha ya mu gitondo, bakoze imihango yo gusaba no gukwa, yabereye Iwacu Heza Garden i Kibagabaga, hanyuma saa saba z'amanywa basezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye kuri ADEPR Remera.

Umukunzi we Rehema Dudu abarizwa muri Korali y'i Gihogwe muri ADEPR. Rehema kandi azwi mu itsinda ry'abafasha umuhanzi Papi Clever uri mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana. Hejuru y'ibyo ni n'umunyamakuru kuri Life Radio ya ADEPR.


Moses na Rehema barushinze

Niyonzima Moses amaze imyaka myinshi akora umwuga wo gufotora. Agikora ku InyaRwanda.com yaje mu bahanga mu gufata amafoto mu myaka itatu ishize bahembwe na Tecno Mobile kuzenguruka Umujyi wa Kigali bari muri kajugujugu, anahabwa telefoni ya Camon c9 binyuze mu irushanwa ryiswe "Capture the Beauty of Rwanda''.

Kuri ubu Moses Niyonzima anakora mu Kigo cyitwa StoryKast gikora mu bijyanye no gufata amashusho n'amafoto. Usibye akazi ko gufotora, Niyonzima ni umuririmbyi muri Korali Elayono yo muri ADEPR Remera aho acuranga piano. Yanditse izina kubera gufotora amafoto y'ubuhanga. Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isange.com na Inyarwanda.com aho yavuye ajya iku Igihe.com.

Tariki 08/03/2020 ni bwo Niyonzima Moses na Rehema Dudu berekanywe imbere y'abakirisitu ba ADEPR Remera aho uyu musore asengera, batangira ku mugaragaro umushinga wabo w'ubukwe. Byari ibyishimo ubwo baserukaga imbere y'abakirisitu bo mu itorero ryabibarutse. Kuri ubu rero bamaze gusezerana imbere y'Imana, biyemeza kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu.


Moses na Rehema muri Werurwe 2020 ubwo batangizaga umushinga w'ubukwe bwabo

REBA ANDI MAFOTO Y'UBUKWE BWA MOSES NA REHEMA

Moses hamwe n'abasore bamwambariye


Abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye bahaye impano Moses na Rehema 

AMAFOTO: Kwizera Images








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND