Umutima we ntabwo uri i Camp Nou! Luis Figo yashyize hanze ibya Messi n’isohoka rye muri FC Barcelona

Imikino - 14/11/2020 10:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Umutima we ntabwo uri i Camp Nou! Luis Figo yashyize hanze ibya Messi n’isohoka rye muri FC Barcelona

Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Portugal, wakiniye FC Barcelona imyaka itanu ndetse na Real Madrid, yashimangiye ko kugeza magingo aya Messi ataribona muri FC Barcelona nyuma yo gushaka kuyisohokamo bikanga, anemeza ko nta musaruro bamwitegaho kubera ko umutima we utari muri Barcelona.

Figo yavuze uyu rutahizamu ukomoka muri Argentina ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, umutima we utakiri muri FC Barcelona kuva yahatirwa kuguma muri iyi kipe mu mpeshyi ishize ubwo yifuza kuyisohokamo.

Figo ashimangira ko bigoye cyane kwitega umusaruro kuri Messi usa nkaho ataba mu ikipe.

Magingo aya, Messi ntabwo akishimiye kwambara umwambaro wa FC Barcelona, kubera ko umusaruro yatangaga wasubiye hasi ku buryo bugaragarira buri wese muri uyu mwaka w’imikino, ndetse n’umutima wo kwitangira ikipe ntabwo ukigaragara.

Aganira na Marca, Figo yagize ati "Ibintu bya Messi byo gusohoka muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi, nabireberaga ku ruhande nk’undi mufana wese w’umupira w’amaguru, naratunguwe cyane.

“Yari afite impamvu zamuteye gufata uriya mwanzuro. Ntabwo namenye ibyabaye mbere yaho.

“Buri kipe ku Isi yifuza kugira umukinnyi nka Messi, gusa bijyana n’uko ihagaze nko mu bukungu, amafaranga izamutangaho imuhemba ndetse hakiyongeraho ubushake bw’umukinnyi n’ibindi.

“Gusa, muri rusange, mu buzima, iyo umuntu adashaka kuba ahantu, ntacyo wamwitegaho kandi ntacyahindura intekerezo ze ".

Muri uyu mwaka w’imikino, muri shampiyona ya Espagne La Liga, Messi amaze gukina imikino 7, yateye amasho 16 agana mu izamu, atsinda ibitego 3 anatanga imipira 2 yavuyemo ibitego. Yakinnye imikino itatu ya UEFA Champions League, yatsinze ibitego 3 amatanga imipira 2 yavuyemo ibitego.

Muri rusange mu mwaka w’imikino wa 2020/21, Messi amaze gukina imikino 10, iminota 854’, yatsinze ibitego 6 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego.


Figo avuga ko umutima wa Messi utari muri FC Barcelona


Ntabwo Messi yatangiye neza uyu umwaka w'imikino, byatumye benshi bagira amakenga ku musaruro we muri uyu mwaka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...