RFL
Kigali

Rayon Sports na APR FC zakubiswe akanyafu na FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/11/2020 12:31
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gufatira ibihano amakipe ya Rayon Sports FC na APR FC kubera kurenga ku mabwiriza, agakina imikino ya gicuti atabiherewe uburenganzira.



Kuwa gatatu w’iki cyumweru nibwo havuzwe amakuru y’uko APR FC na Rayon Sports FC, zishobora guhanwa bitewe no kurenga ku mabwiriza ndetse n’amategeko bahawe, mu bijyanye no gukina imikino ya gicuti.

Nyuma y’umukino Rayon Sports FC yakinnye na Alpha FC, mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove kuwa gatandatu ushize, ukaza guhagarikwa utarangiye kubera ko wari witabiriwe n’abakunzi b’iyi kipe kandi bitemewe, Komite Nyobozi ya FERWAFA yahise iterana kugira ngo icishe akanyafu kuri aya makipe yarenze ku mabwiriza.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, APR FC yahanishijwe kwishyura miliyoni 1 n’ibihumbi 500 (1.5M Frw) mu gihe mukeba wayo, Rayon Sports yaciwe ibihumbi 500 Frw.

APR FC imaze gukina imikino irindwi ya gicuti, imwe muri yo yayisabiye uruhushya ariko hari n’indi yakinnye nta burenganzira yabiherewe.

Rayon Sports yo imaze gukina umukino umwe wa gicuti nawo utararangiye kubera witabiriwe n’abafana bitemewe.

Uretse Rayon Sports na APR FC, andi makipe arimo, Rwamagana City FC, Alpha FC na Rutsiro FC, nayo yafatiwe ibihano. Aya makipe yose yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura ihazabu.

FERWAFA iherutse kwibutsa amakipe gusaba uburenganzira igihe cyose yifuza gukina umukino wa gicuti.

Yagize iti “Nta kipe yemerewe gukina umukino wa gicuti itabanje gusaba uburenganzira muri FERWAFA ngo ibuhabwe nk’uko bikubiye mu mategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA”.


APR FC na Rayon Sports zaciwe amande kubera kurenga ku mabwiriza ya FERWAFA na Minisiteri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND