Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gutangaza ko Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu batarengeje imyaka 20, itazitabira imikino ihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba no Hagati CECAFA, izatanga amakipe azahatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021.
Nkuko
bigaragara mu itangazo FERWAFA yageneye abanyamakuru, yatangaje ko ikipe
y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20, itazitabira irushanwa ryaCECAFA rigiye
kubera muri Tanzania, kubera ko banze kubatesha ishuri.
Yagize
iti “Nyuma yo kujya inama no gusuzuma imitegurire y’ikipe y’Igihugu y’umupira
w’Amaguru mu batarengeje imyaka 20 (U-20). Nyuma yo gusanga ko gutegura ikipe
no kwitabira amarushanwa ya CECAFA U-20 bihuriranye n’itangira ry’amashuri
nyuma y’igihe kitari gito amaze afunze kubera icyorezo cya COVID-19, hashingiwe
kandi ku ngengabihe y’isubukurwa ry’amasomo agomba gutangira mu byiciro kandi
abanyeshuri bakabanza gukorerwa isuzumabumenyi”.
“Nyuma
yo kubijyamo inama na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Minisiteri y’Uburezi
(MINEDUC) hafashwe umwanzuro ko: Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20
itakitabiriye amarushanwa ya CECAFA U-20 yari ateganyijwe kubera muri Tanzania
guhera tariki ya 22 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2020”.
“FERWAFA
iboneyeho kandi kumenyesha Abanyarwanda ko iki cyemezo cyamaze gushyikirizwa
Ubunyamabanga bwa CECAFA”.
Irushanwa
ryo gushaka itike yo gukina CAN 2021 y’abatarengeje imyaka 20, rizaba guhera ku
itariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 5 Ukuboza 2020 muri Tanzania.
Ikipe
y’u Rwanda yari yashyizwe mu itsinda A hamwe na Tanzania, Somalia ndetse na
Djibouti mu gihe itsinda B rigizwe n’u Burundi, Erythrée, Sudani y’Epfo na
Uganda mu gihe itsinda C rigizwe na Ethiopia, Kenya na Sudani.
Mu
cyumweru gishize, FERWAFA yari yatangaje ko iyi kipe izatozwa na Kayiranga
Baptiste yungirijwe na Bisengimana Justin, mu gihe Amil Khan ariwe wari umutoza
w’abanyezamu.
Itangazo rya FERWAFA ryemeza ko Amavubi U20 atakitabiriye CECAFA
TANGA IGITECYEREZO