RFL
Kigali

Ubushyamirane hagati ya John Legend n’umuherwe Mark Cuban bwakuruye intambara y’amagambo kuri Twitter

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/11/2020 21:21
0


John Legend yavuze ko iki ari igihe cyo gukomeza gutongana hagati ye na Mark Cuban ndetse impaka zabo ziri mu byakurikiwe cyane kuri Twitter ku munsi w’ejo hashize ku wa kane.



Ikinyamakuru kitwa msn.com cyanditse ko ibiganiro mpaka hagati y’abo bagabo babiri biri mu byakurikiwe cyane kuri Twitter. Intandaro yari ku bijyanye no gufasha abantu bakennye mu bihe by’ibihuruko (Thanksgiving holiday). John Legend we yifuza ko hafashwa abari mu ishyaka ry’abademokarati n’abarepubulike baba muri Leta ya Georgia. 

Umuherwe Mark we yatsembeye John asobanura ko ibya politiki babishyira ku ruhande ahubwo ubufasha bugahabwa imiryango isanzwe ifasha abakennye ariko hatarebwe ishyaka umuntu arimo. 

Mark ati: ”Reka twite ku bakeneye ubufasha dushyire hirya ibya politiki". John Legend mu matora yari ashyigikiye Joe Biden na Kamala Harris. Ubuyobozi bushya buherutse gutorwa bwasezeranyije Abanyamerika kubafasha muri ibi bihe abenshi muri bo bashonje. 

John Legend asobanura ko hakenewe gufasha abakene ariko imiryango isanzwe ifasha ntihagije. John Legend mu matora yari yarigeze gutangaza ko Trump natsinda azahita yimuka akava muri Amerika.

Mark Cuban ni umushoramari utunze ibitangazamakuru, akaba atunze $4.3Bn. Aza mu baherwe 400 mu wa 2019 yari uw’179 bakize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko Forbes magazine ibigaragaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND